Guhera muri Nzeri umwaka ushize, hirya no hino mu gihugu amata yaguraga umugabo agasiba undi kugeza ubwo abantu batangiraga kubyinubira mu itangazamakuru.
Nubwo hamwe na hamwe agihenze, kuri ubu bisa n’ibyatangiye gusubira mu buryo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr Patrick Karangwa mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko ibihe by’amapfa n’izuba bimwe mu bice by’igihugu byagize biri mu byatije umurindi ibura ry’amata mu minsi ishize.
Ni izuba ryacanye mu turere tumwe na tumwe tw’Iburasirazuba twihariye inka nyinshi ari na zo zatangaga umukamo cyane.
Dr Karangwa yavuze ko ubwatsi bwabaye buke muri ibyo bihe bigatuma inka nyinshi zisonza, umukamo wazo ukagabanyuka.
Ati “Ubwatsi bwabaye bukeya kubera izuba ryatse igihe kirekire. Usanga mu duce tumwe tw’Iburasirazuba hari aho wasangaga izuba ryaratse, imvura baheruka ari iyo mu itumba. Ntabwo rero icyo gihe n’ubworozi bwabasha gusimbuka icyo kibazo. Ubundi imvura iragwa ubwatsi bugatoha […] iyo idahari burabura zikarumanga."
Dr Karangwa yavuze ko inka itariye utayitegaho umukamo utubutse ari na byo byabaye amata arabura, bituma abayafite bongera ibiciro.
Ati “Inka yashonje ntishobora gukamwa amata afatika cyangwa ashobora no kubura burundu. Inka iyo ibonye ubwatsi, igomba no kubona amazi kuko inka zikenera kunywa amazi menshi kugira ngo zigire umukamo mwiza.”
RAB nubwo idashinzwe cyane ibijyanye n’ibiciro, ishinzwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bivuze ko iyo amata yabuze igomba kugira icyo ikora.
Nubwo ibihe byongeye kuba byiza imvura ikaboneka henshi mu gihugu ubwatsi bukamera, Dr Karangwa yavuze ko bahise bafata ingamba zo kurushaho gushishikariza aborozi kujya babika ubwatsi.
Ati “Hari abahinzi bagiye bigishwa binyuze mu mushinga dufite uteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo, uzasanga hari ahagiye hakoreshwa ikoranabuhanga ryo kubika ubwatsi”.
Yongeyeho ko “Niba umuntu atajya agira uko yakwihingira cyangwa yihunikira ubwatsi, akaba acungira gusa mu kuyizerereza [inka] ku gasozi izuba rikaka, icyo gihe aba ahuye n’ikibazo gikomeye, ariko wa wundi wororera mu biraro agahinga ubwatsi bwe, usanga ari we byorohera no kuba yabuhunika.”
Dr Karangwa yavuze ko politiki yo kuhira muri rusange nayo izafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi, kuko iyo ubutaka bwabonye imvura n’ubwatsi bumera. Yavuze ko kandi ahari amazi yo kuhira, amatungo nayo atabura icyo kunywa.
Kuhira biri mubyo Leta yashyizemo imbaraga dore ko ku ngengo y’imari yagenerwaga ibikorwa byo kuhira hiyongereyeho miliyari 1.3 Frw.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari hegitari 67,000 zuhirwa, zikomeza kongerwa kugera ku ntego ya hegitari 104,200 mu 2024. Mu mishinga yo kuhira iri gushyirwa mu bikorwa harimo n’iteza imbere ubworozi.
Inyama zabaye ingume…
Umugani w’uko inyama ari imbonakarimwe ukomeje kuganza kuko nubwo umubare w’aborozi n’amatungo wiyongera, igiciro cy’inyama cyo gikomeza gutumbagira.
Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali nibura ikilo cy’inyama y’iroti kigura 4000 Frw naho imvange ikagura hagati ya 3000 Frw na 3500 Frw. Izihendutse ni izo mu nda zigura 2000 Frw.
Mu mpera z’umwaka ushize, inyama z’inkoko ku isoko rya Nyabugogo zaguraga 3000 Frw naho iz’ihene zikagura 4500 Frw. Mu mafi ihendutse ni iyitwa Tomson igura 2500 Frw naho ihenze ikaba Captain igura 8500 Frw.
Nubwo imihindagurikire y’ibihe iri mu bituma inyama zihenda kuko amatungo atororoka nk’uko bikwiriye, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa yavuze ko uko abanyarwanda batera imbere n’imirire yabo igenda ihinduka.
Yagize ati “Mu bukungu hari ibyo bita ‘imyitwarire y’abaguzi’, uko ubukungu bw’abantu burushaho kuzamuka, abantu bakarushaho kubaho mu buzima buteye imbere ni ko bakenera kurya ibiribwa bikize ku ntungamubiri, ni ko barushaho kwifuza kurya inyama, rero uko abantu bifuza kuzirya byariyongereye.”
“Hari abantu kera bumvaga ko barya inyama kuri Noheli gusa cyangwa ku Bunani ariko ubu ukoze nk’ubushakashatsi mu ngo z’abantu nko mu mijyi mu bantu bakora ubushabitsi, ushobora gusanga abenshi bavuga bati ntabwo nasiba kurya inyama, ku buryo ifunguro rye ribonekamo inyama bitarindiriye Noheli.”
Dr Karangwa yongeyeho uko u Rwanda rurushaho guteza imbere ubukerarugendo, amahoteli, utubari n’abandi bakenera inyama barushaho kwiyongera.
Ati “Usanga inyama zirushaho gukenerwa cyane ku isoko. Ibi bituma n’abazicuruza rero bazamura ibiciro.”
Dr Karangwa yavuze ko uko gukenerwa kw’inyama ku isoko gukwiriye kujyana no guhindura imyumvire ku borozi, inyama ntizibe iz’inka gusa ahubwo bagashakishiriza no mu matungo magufi.
Ati “Ntabwo dushishikariza abantu kubona inyama ku nka gusa, kuko nk’ahenshi mu bindi bihugu usanga inkoko ari inyama barya cyane kandi inahendutse cyane. Birakwiye ko imbaraga zikoreshwa mu bworozi bugamije inyama bujya mu matungo magufi; zikajya mu nkoko, zikajya mu ngurube.”
Yakomeje agira ati “Inkoko ikareka gutekerezwa nk’aho ari ikintu cyo kugurira umukunzi […] Inkoko yagakwiye kuba ari ifunguro umuntu arya kenshi mu rugo kandi bitamugoye.”
Yavuze ko ikindi cyiza cyo kororora amatungo magufi, ari uko yororoka vuba ku buryo n’umuturage ushaka kwivana mu bukene byihuta.
Dr Karangwa yavuze ko ubworozi bw’amatungo magufi aribwo bari kongeramo ingufu kandi ari igisubizo kirambye cyo guhenda kw’inyama no kubura kwazo ku isoko.
RAB itangaza ko ingano y’inyama ziboneka mu gihugu yiyongereye ku buryo bugaragara kuko yavuye kuri toni 48.861 mu 2005 ikaba igeze kuri toni 174. 904 mu 2020. Icyerekezo ni ukugeza kuri toni 215.058 mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!