IGIHE

Ikigo Agusto & Co gikorera mu Rwanda kigiye kugurwa

0 29-07-2026 - saa 08:01, IGIHE

Ikigo cy’Abanyamerika S&P Global cyatangaje ko kigiye kugura imigabane myinshi muri Agusto & Co., ikigo gikora ibijyanye no gupima ubushobozi bwo kwishyura imyenda no gutanga amakuru afasha abashoramari gufata ibyemezo.

S&P Global ni ikigo mpuzamahanga gitanga amakuru, ubushakashatsi n’ibipimo bifasha ibigo, za guverinoma n’abashoramari gufata ibyemezo mu bijyanye n’ishoramari.

Yatangaje ko yumvikanye na Agusto & Co. ku masezerano yo kugura imigabane muri iki kigo gikomeye muri Afurika, gifite ibikorwa mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Rwanda na Ghana.

Aya masezerano agamije guhuza ubunararibonye bwa Agusto & Co. mu kumenya amasoko y’imari muri Afurika n’ubushobozi mpuzamahanga bwa S&P Global, hagamijwe guteza imbere imikorere y’amasoko y’imari, kongera amakuru yizewe ku ishoramari no gufasha abitabira abari mu nzego z’ubukungu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Perezida wa S&P Global Ratings, Yann Le Pallec, yavuze ko ubufatanye na Agusto & Co. buzafasha iki kigo kunoza ibyo cyakoraga.

Ati “Twishimiye gufatanya na Agusto & Co. mu gukomeza ibikorwa byacu byo gutanga amanota ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo muri Afurika. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwo gushyigikira iterambere ry’ibijyanye n’inguzanyo binyuze mu mucyo ku mugabane.”

Umuyobozi Mukuru wa Agusto & Co., Yinka Adelekan, yavuze ko iri shoramari ari intambwe ikomeye ku kigo ayobora ndetse no ku masoko y’imari yo muri Afurika.

Ati “Mu myaka irenga 30 ishize, twubatse ikigo cyizewe mu gutanga amanota ku nguzanyo muri Afurika. Guhuza ubumenyi bwacu ku masoko yo muri Afurika n’ubushobozi bwa S&P Global Ratings bizadufasha gutanga serivisi zinoze no guteza imbere amasoko y’ibijyanye n’inguzanyo arangwa n’icyizere.”

Agusto & Co. ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika bitanga serivisi zo kugenzura ubushobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye mu kwishyura imyenda, ndetse kigakora n’ubushakashatsi mu by’ubucuruzi.

Kuva cyatangira gukora, kimaze gutanga amanota ku bigo birimo amabanki, ibigo by’ubwishingizi, amasosiyete y’ubucuruzi, ibigo by’imari iciriritse, abacunga amafaranga y’ishoramari ndetse n’ibindi bigo byo mu nzego zitandukanye.

Iki kigo gifite impushya zo gukora muri Nigeria, Kenya, u Rwanda na Ghana. Mu Rwanda, Agusto & Co. ikorera mu nyubako ya Kigali Heights, mu Mujyi wa Kigali.

Agusto & Co. Rwanda ivuga ko intego yayo ari ugutanga amakuru yizewe afasha iterambere mu by’imari n’abaturage muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, binyuze mu gutanga amakuru yizewe kandi afasha mu gufata ibyemezo.

Nubwo S&P Global izaba ifite imigabane myinshi muri Agusto & Co., iki kigo kizakomeza gukora nk’ikigo cyigenga gitanga amanota ku nguzanyo, kigakomeza gukoresha uburyo n’amahame yacyo mu isesengura ry’imari, hashingiwe ku mabwiriza agenga ibikorwa byacyo.

Mu Rwanda, Agusto & Co. ikorera mu nyubako ya Kigali Heights
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza