Kimwe n’ibindi bihingwa, umuceri uri mu bihingwa u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga mu rugendo rwo gufasha abaturage kwihaza mu mirire. Intego igihugu cyihaye ni uko muri 2030, kizaba cyihagije ku muceri bitakiri ngombwa ko ruwutumiza mu mahanga.
Kugeza ubu mu Rwanda hahingwa amoko 24 y’umuceri, ukaba ari igihingwa kiboneka mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Iburengerazuba. Intara idahingwamo umuceri cyane ni iy’Amajyaruguru kuko umuceri ukunda ahantu hari ubutumburuke buri hasi.
Mu moko 24 y’umuceri uhingwa mu Rwanda harimo ubwoko bwagabanutse cyane ku isoko. Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu aherutse kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, yagaragaje ko umuceri wa Basmati wagabanutse asaba abahinzi kongera kuwitaho.
Ni umuceri Abanyarwanda bakundira uburyohe n’impumuro yumvikana kuva mu murima kugeza ugeze ku meza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko igiye gutubura imbuto y’umuceri wa Basmati ikawusubiza umwimerere wahoranye ndetse ikanakurikirana abahinzi kugira ngo utazongera kugabanuka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Laurent Ndagijimana, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Kane w’iki cyumweru, yavuze ko bamaze iminsi itatu mu mwiherero bigira hamwe icyakorwa mu kongerera umuceri ubwiza kugira ngo ushobore guhangana n’indi miceri ku isoko mpuzamahanga.
Ndagijimana yavuze ko Abanyarwanda batahagaritse guhinga umuceri wa Basmati ko ahubwo icyanga cyawo n’impumuro byavangiwe n’indi miceri ihingwa mu Rwanda.
Ati “Ni nka kumwe uhinga ibigori by’umweru nyuma y’igihe ukazasanga ku gitiritiri kimwe harajeho ibigori bifite amabara atandukanye”.
Umuyobozi w’ishami ry’uruhererekane nyongeragaciro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nshimiyimana Octave, yavuze ko kugira ngo uyu muceri ugumane icyanga n’impumuro bisaba kuwuhinga ahitaruye indi.
Ati “Umuceri wa Basmati urakundwa no mu bijyanye no guhumura sinzi ko hari umuceri uwuyingayinga. Waragabanyutse ariko buriya ikibazo kiba kiri mu mbuto, ari na yo mpamvu turi gukorana na RAB, kugira ngo turebe ko imbuto yakongera ikagaruka ari nziza ariko noneho ikazamura n’umusaruro kuko buriya Basmati ntabwo ihingwa ahantu hose”.
Yakomeje avuga ko uyu muceri usaba ikirere cyawo no kuwukurikirana kugira ngo uboneke ari mwinshi ku isoko.
Ati “Ni ikibazo turi gukurikirana yaba mu mbuto, yaba no mu guherekeza abahinzi kugira ngo wongere uboneke ari mwinshi tuwugeze ku isoko, kandi dukore ku buryo utazongera gucika”.
Abahinzi b’umuceri bagaragaza ko umuceri wa Basmati wera ari toni eshatu kuri hegitari mu gihe hari ubwoko bw’umuceri ugeza kuri toni zirindwi kuri hegitari. Ibi bikaba biri mu byari byatumye abahinzi b’umuceri badakomeza kwibanda kuri Basmati.
Nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu abajije impamvu umuceri wa Basmati utagihingwa nka mbere, ihuriro ry’abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama biyemeje kongera ubuso bahingaho ukava kuri hegitari 9 zikagera kuri 19.
Muri 2020 na 2021, u Rwanda rwejeje toni 131 n’ibilo 258 by’umuceri zivuye kuri toni 81.000 mu myaka 10 ishize. Magingo aya ikigero Abanyarwanda bihagijeho ku muceri ni 47%, intego ni uko muri 2030 u Rwanda ruzaba rwihagije ku muceri 100%.
Mu maduka yo mu Rwanda umuceri wa Basmati ugura amafaranga y’u Rwanda 1500Frw mu gihe usanzwe ugura amafaranga y’u Rwanda 1300.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!