IGIHE

Ibibanza muri Kigali bikomeje gukosha; biterwa n’iki?

0 14-10-2023 - saa 12:28, Kanamugire Emmanuel

Uko iminsi ishira indi igataha, ni ko ikiguzi cy’ubutaka kirushaho kuzamuka by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira. Impamvu ni nyinshi, ariko aho bigana ni uko mu gihe kiri imbere kwigondera ikibanza bizaba bisaba umugabo bisibe undi.

Ibiciro fatizo by’ubutaka bigenderwaho ubu ni ibyatangajwe mu igazeti ya leta mu 2021 nyuma y’itegurwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu.

Ibyo biciro ariko ntibivuze ko wabigenderaho ukajya gushaka ikibanza ukakibona kuri ayo mafaranga, kuko hari izindi mpamvu zituma bihinduka bitewe n’iterambere riri muri ako gace cyane irishingiye ku bikorwaremezo nk’imihanda.

Ibi biciro bitegurwa hisunzwe ibintu by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka birimo aho buherereye, ibijyanye n’ubucucike bw’abatuye hafi y’ubutaka, icyo ubutaka bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe gukoreshwa, uko bwegereye ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amazi, umuriro n’amasoko n’uburyo bwegereye imigezi n’ibiyaga.

Uko ibiciro fatizo by’ubutaka biteye

Ibiciro fatizo by’ubutaka byashyizweho bireba ubutaka gusa. Iby’ibikorwa biburiho nk’inzu, amashyamba, ibihingwa n’ibindi byateguwe ukwabyo.

Ibikubiye muri iyi gazeti bigaragaza ko ibiciro fatizo bigomba gukoreshwa n’abagenagaciro b’umwuga ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi biciro bifatwa nk’igikoresho giha umugenagaciro ikigereranyo cy’ibiciro biri ku isoko mu igihe runaka n’ahantu runaka hakurikijwe inzego z’imiyoborere (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu).

Hari igiciro gito gishoboka kuri metero kare imwe (minimum) n’igiciro kinini gishoboka (maximum) ariko ngo si byo bikwiye kwibandwaho iteka ahubwo icyiza kurusha ibindi ni ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’amapariseri yose ari muri icyo cyiciro (Weighted Average Value).

Abagenagaciro ndetse n’abandi bagenerwabikorwa bagirwa inama yo gushingira cyane ku giciro fatizo “weighted Average Value” kuko ari bwo buryo bwiza bugaragaza uko isoko rihagaze muri rusange ahantu runaka no mu kiciro runaka umutungo bari kugenera agaciro ubarizwamo.

Mu Mujyi wa Kigali

Muri rusange mu bice by’Umujyi wa Kigali n’Imijyi yunganira Kigali, igiciro cy’ubutaka usanga kiri hejuru ugereranyije n’uko bihagaze mu cyaro ahakigaragara ubutaka bunini buteyeho amashyamba n’ubukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi.

Ni na ko bimeze hamwe na hamwe muri Kigali ahakigaragara nk’icyaro, urugero nko mu bice bimwe by’Umurenge wa Bumbogo usanga igiciro fatizo kiri hasi.

Bitandukanye no mu Murenge wa Kimihurura. Nko mu Mudugudu w’Inyamibwa, igiciro cyo hasi kuri metero kare imwe y’ubutaka ni 82.581 Frw, icyo hagati ni 87.055 Frw (Weighted Average Value) naho icyo hejuru ni 113.844 Frw.

Ni ukuvuga ko kugira ngo umuntu yishyure ikibanza cya metero kare 300 bimusaba miliyoni zirenga 26 Frw ubariye ku giciro cyo hagati na miliyoni 34,5 Frw ubariye ku cyo hejuru.

Hari aho usanga muri uyu Murenge igiciro cyo hejuru kigeza hafi ku 199.744 Frw kuri metero kare imwe ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi. Ahari ubutaka bwagenewe guhingwa mu Mudugudu w’Amahoro igiciro cyo hasi ni 91.654 Frw; icyo hagati ni 117.109 Frw naho icyo hejuru ni 152.576 Frw.

Mu Murenge wa Remera metero kare imwe igura 44.370 Frw ubariye ku giciro cyo hagati ariko hari aho usanga igura 50.662 ahari ubutaka bwagenewe guhingwa; 50.328 Frw ahagenewe guturwa na 72.141 Frw ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.

Muri Nyarutarama ahahenze hagura 78.168FRw kuri metero kare imwe, ahagenewe ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro ni 79.120 Frw.

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Bwerankori, metero kare imwe igura 31.485 Frw ku giciro fatizo cyo hagati na 134.317 Frw cyo hejuru.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara igiciro cyo hasi ni 7.585 Frw; 28.241Frw na 113.509 Frw. Mu Kagari ka Karama hahenzeho gato cyane cyane ahari ubutaka buteyeho amashyamba n’ubudafite icyo bukorerwaho.

Mu Murenge wa Nyarugenge igiciro fatiko cyo hasi ni 11.378 Frw, ikigereranyije kikaba 44.227 Frw na 233.587 Frw cyo hejuru.

Ingaruka ziterwa n’ibiciro bihanitse by’ubutaka

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yavuze ko kuzamura igiciro fatizo cy’ubutaka bishobora gushingira ku bikorwaremezo biri ahantu runaka ku buryo abahatuye batazavunika.

Ati " Ndumva nka Kimironko ibiciro byaho byari biri hejuru kuko hari imihanda ya kaburimbo, amazi n’amashanyarazi. Ni hafi y’isoko, amavuriro n’amashuri biri hafi. Umuntu nashaka kujya ku kibuga cy’indege ni imonota itanu, kujya mu isoko ni iminota ibiri, nashaka no kujya kureba umupira kuri Stade na ho ntabwo ari kure. Ntekereza ko ibyo ari byo abantu bashingiraho bajya kuzamura ibiciro by’ubutaka."

Depite Habineza yavuze ko ibiciro bihanitse by’ubutaka bituma abatishoboye bajya kure y’umujyi aho batagerwaho n’ibikorwaremezo, bigateza ubukene aho kuburwanya.

Ati "Usanga bizana cya cyuho hagati y’abakire n’abakene; abakire bakomeza kwibanira n’abakire bagenzi babo, abakene na bo bakabugumamo n’ibindi byiza bikaza bisanga abakire aho bari. Ntabwo bifasha mu kugabanya ubukene ahubwo birabwongera."

Yasabye ko site nshya zo guturaho leta ikwiye kuzitekerezaho ikabanza gushyiramo ibikorwaremezo n’ibiciro byaho bikaba bito ku buryo bishobora kwakira n’abadafite ubushobozi buhanitse.

Undi musesenguzi mu by’ubukungu aherutse gutangariza IGIHE ko kuba ibiciro by’ubutaka mu mijyi biri hejuru, biterwa n’uko abantu bayimukiramo ari benshi bituma bakenera ubutaka bwinshi bwo gukoreraho ibikorwa byabo.

Yavuze ko uko ibikorwaremezo byongerwa mu mijyi ari ko agaciro k’ubutaka karushaho kuzamuka.

Ati “Umubare w’abaturage uriyongera ariko ubutaka ntibwiyongera. Abazakenera ubutaka na bo bagenda biyongera kandi bwa butaka butiyongera.”

Mu zindi ngaruka z’ihenda ry’ubutaka harimo ko n’ibikorwa bibukoreweho biza bihenze ari na cyo gituma ubukode bw’inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo burushaho guhenda uko iminsi ihita indi igataha.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali utuwe na 1.745.555. Umujyi wa Kigali ni wo wari ufite umubare wo hejuru w’abavuye mu zindi ntara. Bagera ku 354.970.

Uko iminsi ishira indi igataha ni ko ubutaka burushaho guhenda mu Mujyi wa Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza