Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko hagati ya 2020 na 2025, ikawa n’icyayi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 1500 Frw.
Muri icyo gihe, ikawa yinjirije igihugu arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527 z’amadolari ya Amerika, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyari 782 Frw (miliyoni 533 z’amadolari).
Iyi mibare yagarutsweho ku wa 9 Nyakanga 2026, ubwo mu Rwanda hatangizwaga imurikagurisha Nyafurika ryahariwe ikawa n’icyayi, ‘Africa Coffee & Tea Expo’, rizamara iminsi ibiri.
Ni ku nshuro ya kabiri iri murikagurisha ribereye mu Rwanda. Rihuriza hamwe abahinzi, abatunganya umusaruro, abohereza ikawa n’icyayi mu mahanga, abafatanyabikorwa, abashoramari n’abafata ibyemezo mu rwego rwo gushakira hamwe uko Afurika yarushaho kungukira ku musaruro wayo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko ikawa n’icyayi atari ibihingwa bisanzwe, ahubwo ari isoko y’imibereho ku miryango myinshi, kuko bifasha abahinzi kwiteza imbere, kwishyurira abana amashuri, kubona ubwisungane mu kwivuza no kuzamura imibereho yabo.
Ati “Urugero, mu mwaka ushize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 40 by’icyayi, byinjiza arenga miliyoni 120 z’amadolari. Muri uwo mwaka kandi, rwohereje ibilo miliyoni 20 by’ikawa, byinjiza arenga miliyoni 140 z’amadolari.”
Dr Ndabamenye yavuze ko ikibazo Afurika ikomeje guhura na cyo ari uko yohereza hanze umusaruro mwinshi w’ikawa n’icyayi utarongerewe agaciro, ukagurishwa ku giciro gito, ariko ukazagaruka ku mugabane waramaze gutunganywa, uhenze cyane.
Ati “Ikibabaje ni uko Afurika yohereza ikawa n’icyayi byinshi hanze, ariko kubera kutagira uburyo buhagije bwo kubitunganya no kubyongerera agaciro, usanga bijyanwa ku giciro gito, ibyabikozwemo bikazagaruka bihenze.”
Charles Kenge Iruta ukora muri Rwanda Mountain Tea, yavuze ko u Rwanda rufite icyayi cyiza kandi gihagije, ariko rugikeneye kongera inganda zitunganya umusaruro n’izongerera agaciro icyayi kugira ngo igihugu kibone inyungu irushijeho kuva muri uru rwego.
Odette Murekatete, umuhinzi w’ikawa wo muri Koperative Dukunde Kawa, yavuze ko yatangiye guhinga ikawa mu 2010 nyuma yo gupfusha umugabo, none ubu akaba afite inzu ye bwite n’ibiti by’ikawa bigera kuri 500.
Ati “Maze kubura umugabo ni bwo natangiye gutekereza guhinga ikawa, kuko nari narakuriye mu muryango uyihinga kandi mbona ari yo idutunze. Naje kubigerageza, ku bw’amahirwe birankundira. Byanteje imbere cyane kuko ubu ndihira abana amashuri, nkishyura mituweli kandi mba mu nzu yanjye.”
Umuyobozi wa Koperative Gashonga Coffee, igizwe n’abagore bahinga ikawa, na we yavuze ko iki gihingwa cyafashije abanyamuryango kuva mu bukene, bamwe batangira no gukora ubworozi.
Ati “Ubu turi abagore bameze neza, bikuye mu bukene. Bamwe muri twe batangiye korora amatungo magufi nk’ihene n’ingurube, kuko bigira isoko ryiza iwacu. Navuga ko guhinga ikawa byatugiriye akamaro cyane.”
Umuyobozi w’Umushinga wa Africa Coffee & Tea Expo, Rachel Mwaniki, yavuze ko iri murikagurisha ryateguwe kugira ngo Afurika ibone umwanya wo kumenyekanisha umusaruro wayo, kwigira ku bandi no guhuza abafite aho bahuriye n’ikawa n’icyayi.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, mu gihe icyayi kizaba cyinjiza miliyoni zisaga 164 z’amadolari ku mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!