Ikigo Mpuzamahanga kigaragaza ubushobozi bw’ibihugu mu by’ubukungu (Fitch Ratings) cyongeye gushyira u Rwanda ku gipimo cya “B+” ku bushobozi bwo kwishyura imyenda y’igihe kirekire. Ibi bigaragaza icyizere cy’imicungire y’ubukungu bw’u Rwanda.
Iki kigo cyagaragaje ko icyemezo cyo kugumisha u Rwanda kuri “B+” gishingiye ku ngingo zirimo imiyoborere myiza, ubushobozi bwo gukomeza kugira izamuka ry’ubukungu riri hejuru no kuba igice kinini cy’imyenda ya Leta kigizwe n’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto kandi ku gihe kirekire.
Fitch yanagaragaje ko inkunga y’amafaranga n’ubufasha mu bya tekiniki u Rwanda rukomeje guhabwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere biri mu bituma ubukungu bw’igihugu bukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Ubukungu bw’igihugu buteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 7,8% mu 2026, ahanini bitewe n’umusaruro ukomeje kugaragara mu buhinzi, serivisi ndetse n’ishoramari rikomeye mu bikorwa remezo.
Mu mishinga y’ibikorwa remezo Fitch yagarutseho harimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya, kiri mu ishoramari rinini riteganyijwe kugira uruhare mu kuzamura ibikorwa by’ubucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari.
Raporo kandi igaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza ubushobozi bw’imari ya Leta, binyuze mu mavugurura agamije kongera imisoro n’andi mafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, kugenzura neza imikoreshereze y’amafaranga no gucunga imyenda mu buryo bwitondewe.
Fitch iteganya ko umwenda wa Leta uzakomeza kugabanuka mu gihe kiri imbere, ibintu izashingira ku izamuka ry’ubukungu rikomeje kuba hejuru no ku kuba u Rwanda rugifite amahirwe yo kubona inguzanyo zoroheje.
Ibi bivuze ko nubwo igihugu gikomeje gushora amafaranga menshi mu mishinga minini y’iterambere, hari icyizere ko izamuka ry’ubukungu n’uburyo bwo kubona inguzanyo bizafasha kugabanya igitutu cy’umwenda mu gihe kiri imbere.
Fitch ivuga ko kugumisha u Rwanda kuri “B+” binagaragaza intambwe ikomeje guterwa mu gushimangira ishingiro ry’ubukungu, mu gihe igihugu gikomeza gushyira imbere izamuka rirambye, ishoramari, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse no kubungabunga imari ya Leta.
Guverinoma y’u Rwanda na yo yagaragaje ko izakomeza gushyira imbere imiyoborere myiza y’ubukungu no gufata ibyemezo bya politiki y’ubukungu mu buryo bwitondewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!