IGIHE

Equity Group yahuje abashoramari bo mu bihugu 10 n’inganda zo mu Rwanda ikorana na zo

0 18-09-2026 - saa 09:12, Léonidas Muhire

Equity Group ifatanyije na Equity Bank Rwanda byahuje abashoramari 15 bo mu bihugu 10 n’inganda enye zo mu Rwanda bisanzwe biha serivisi z’imari, mu rwego rwo kuganira ku ishoramari n’andi mahirwe y’imikoranire.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Nzeri 2026 aho itsinda ry’abo bashoramari ryasuye uruganda rwa Landy Industries rukora inkweto n’urwa Dikam rukora imyenda zombi ziri mu Cyanya cy’Inganda i Masoro.

Basuye kandi urwa Rwanda Farmers Coffee Company rutunganya ikawa hamwe n’urwa Ampersand rukora moto z’amashanyarazi.

izi nganda zose zikorana na Equity Bank Rwanda mu bijyanye na serivizi z’imari.

Iki gikorwa kiri mu murongo w’ihuriro rizwi nka ‘Equity Trade Mission’ ribera mu bihugu byose Equity Bank ikoreramo mu rwego rwo guhuriza hamwe abashoramari bo mu bihugu binyuranye bakaganira ku mikoranire.

Aba bashoramari bari mu Rwanda ni bo bazakomereza muri ‘Equity Trade Mission’ izabera i Kigali ku itariki 18 Nzeri 2026 izitabirwa n’inzego za Leta n’abandi bikorera.

Aba bashoramari banagiranye ibiganiro n’abayobozi b’izi nganda bijyanye n’ishoramari.

Umuyobozi w’Uruganda DIKAM Ltd, Kamanzi Gilbert, yavuze ko kugeza ubu ishoramari rigenda kuko bashobora gukora imyenda irenga 3.000 ku munsi harimo imyenda y’akazi mu mavuriro, mu bigo by’amashuri, inzego za Leta n’indi.

Yagaragaje ko batangiye mu myaka irindwi ishize bakorera mu rugo bafite abakozi batarenga 10 ariko ubu bafite abagera hafi kuri 400 batunze imiryango irenga 2000 kandi Equity Bank Rwanda yabafashije cyane.

Ati “Kuva twatangira gukora Equity Bank yagiye idufasha cyane mu mushinga wacu ndetse by’umwihariko ni yo yaduhaye inguzanyo yo kubaka hano twimukiye mu cyanya cy’inganda bituma ibikorwa by’uruganda byaguka kurushaho.”

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Landy Industries, Kevin Lion yavuze ko bakora nibura inkweto 150.000 harimo izigera kuri 50% zicuruzwa mu Rwanda n’izindi zijya mu bihugu bituranye, ndetse ko bahisemo u Rwanda nk’ahantu horohereza ishoramari kandi hakaba hagati mu bihugu by’Akarere.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company ikora ikawa yitwa Gorilla’s Coffee, yavuze ko 70% by’umusaruro batunganya ugurishwa ku isoko ry’u Rwanda, mu gihe 30% byawo byoherezwa mu mahanga.

Gusa, batareganya gukomeza kwagura ishoramari ndetse ahamya ko mu Rwanda hari amahirwe n’abandi bashoramari bashobora kwisangamo kandi ko kugeza ubu Equity Bank ibafasha kubona amadovize bigatuma ubucuruzi bakora bwihuta.

Hakizimana Emmanuel uyobora Ampersand ikora moto z’amashanyarazi akaba n’umwe mu bayishinze, yavuze ko ishoramari ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi rikomeje kwaguka ndetse ko ubu batangiye kubona n’isoko muri Kenya kandi ko mu Rwanda baborohereza cyane.

Yagaragaje ko ubu bishimiye ko bagiye gutangira gukorana na Equity Bank ngo ijye iha inguzanyo abamotari bagure moto za Ampersand.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Equity Group wari uyoboye itsinda, Mahvish Malik yavuze ko kuva mu 2021 iki kigo kimaze gukora ingendo 50 z’ubucuruzi n’ishoramari zigamije guha abashoramari n’abacuruzi amahirwe yo gushaka amasoko mu bihugu bitandukanye kandi ko no mu Rwanda byagenze neza.

Ati “Abenshi mu bashoramari twazanye bashishikajwe no gukorera ubucuruzi mu Rwanda kuko babona ko gukorera ubucuruzi muri iki gihugu byoroshye. Nanone u Rwanda rufite abaturage benshi bakiri bato, kandi icyo ni ikintu bashobora kubakiraho.”

Abashoramari bazanwe mu Rwanda na Equity Group banyuzwe n'amahirwe y'ishoramari ahari
Abakora mu nganda zikora inkweto biganjemo urubyiruko
Ampersand yagaragaje amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda
Umuyobozi w’Uruganda DIKAM Ltd rukora imyenda, Kamanzi Gilbert, yavuze ko kuva batangira gukora Equity Bank yagiye ibafasha cyane mu mushinga wabo
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company ikora ikawa yitwa Gorilla’s Coffee, yavuze ko kugeza ubu Equity Bank ibafasha kubona amadovize bigatuma ubucuruzi bakora bwihuta
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga muri Equity Group wari uyoboye itsinda, Mahvish Malik yavuze ko abenshi mu bashoramari bazanye bashishikajwe no gukorera ubucuruzi mu Rwanda
Uruganda DIKAM rukoresha abakozi hafi 400 kandi rwafashijwe na Equity Bank kubona inguzanyo
Uruganda Landy Industries rwasuuwe n'abashoramari rukora inkweto z'ubwoko butandukanye
Abashoramari batemberejwe mu ruganda rukora ikawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza