GTBank (Rwanda) Plc yashyizeho inguzanyo ishobora gutanga agera kuri miliyari 2 Frw ku bigo by’ubucuruzi na miliyoni 500 Frw ku bantu ku giti cyabo, zose zishyura inyungu ya 8% ku mwaka.
Ni inguzanyo yiswe ‘Single Digit Smart Loan’ izajya itangwa byihuse kuko uyisabye azajya abona igisubizo mu gihe cy’amasaha 24.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inguzanyo muri GTBank (Rwanda) PLC, Emile Iraguha, yasobanuye ko iyi nguzanyo yashyiriweho abantu basanzwe bakorana neza n’iyi banki kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Ati “Ibyo dukora byose tubikorera abakiliya bacu, kandi byose ni ibigamije iterambere ryabo. Turicara tukareba icyarushaho kubabera cyiza ari na ho tubazanira gahunda nk’izi ziguha inguzanyo ku nyungu nto gutya, ntekereza ko nta handi wasanga inguzanyo iri ku nyungu ya 8% ku mwaka.”
Yakomeje asobanura ko iyi nguzanyo igenewe abakiliya basanzwe bakorana n’iyi banki, hashingiwe ku rwego rw’amafaranga binjiza, ubushobozi bw’imigendekere y’amafaranga (cashflow) n’amafaranga bemerewe kubitsa (qualifying balances).
Ati “Ikintu tuzarebaho cyane ni imyitwarire y’umukiliya wacu. Ese asanzwe yishyura izindi nguzanyo ate? Ese afite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ari kutwaka? Ese mu mushinga agiye gushoramo we afitemo uruhe ruhare? N’ibindi nk’ibyo, kandi ibyo byose bigakorwa bitarenze amasaha 24 kugira ngo dusubize umukiliya ku gihe.”
Yavuze ko ibijyanye n’ingwate bizajya biterwa n’ibyago (risk) biri mu mushinga ugiye gushorwamo amafaranga, gusa ashimangira ko ibyo atari cyo cy’ingenzi kizibandwaho mu gutanga iyi nguzanyo.
Ati “Ikintu cy’ingenzi ku nguzanyo ntabwo ari ingwate ahubwo ni uburyo tuzimo umukiliya, n’ubushobozi afite bwo kwishyura ndetse n’ibyo tubona agiye gushoramo amafaranga. Abantu ni batugane, mugihe ingwate yaba ikenewe tuzabasobanurira.”
Single Digit Smart Loan ni inguzanyo yatangiye gutangwa muri Mutarama 2026 igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo ndetse n’abantu ku giti cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!