IGIHE

Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bafite inguzanyo mu bigo by’imari

0 3-10-2026 - saa 07:19, IGIHE

Umubare w’abafite inguzanyo mu bigo by’imari mu Rwanda wikubye inshuro zirenga enye mu myaka umunani, uva ku basaga ibihumbi 243 mu 2017 ugera ku basaga miliyoni imwe mu 2025.

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 2 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.

Yagaragaje ko kwiyongera kw’abahawe inguzanyo kwanajyanye n’izamuka rikomeye ry’amafaranga ibigo by’imari byagurije abakiliya.

Ati “Ababonye inguzanyo bakomeje kwiyongera bava ku basaga ibihumbi 243 mu mwaka wa 2017 bagera ku basaga miliyoni imwe mu 2025. Ibi byajyanye kandi n’ubwiyongere bw’inguzanyo bwavuye kuri miliyari 1.600 Frw zigera kuri miliyari 5.500 Frw.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko nubwo inguzanyo zatanzwe ziyongereye cyane, izitishyurwa ku gihe zo zagabanutse.

Ati “Igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa ku gihe mu mabanki [...] cyakomeje kugabanuka, cyavuye kuri 7,6% mu 2017 kigera kuri 2,5% mu 2025.”

Yavuze ko ibi “bigaragaza ko imicungire y’inguzanyo n’ubushobozi bwo kwishyura byakomeje kunozwa.”

Ku bikorera, inguzanyo zatanzwe na zo zavuye kuri miliyari 1.464 Frw mu 2017 zigera kuri miliyari 5.275 Frw mu 2025. Izahawe ibigo bito n’ibiciriritse gusa zari zigeze kuri miliyari 608 Frw mu 2025.

Guverinoma igaragaza ko kubona inguzanyo byorohejwe kandi n’uburyo bwo kunganira abatabasha kubona ingwate buhari. Abunganiwe muri iyo gahunda bavuye kuri 435 mu 2017, bari bahawe inguzanyo za miliyari 2,2 Frw, bagera ku 6.948 bahawe miliyari 49 Frw mu 2025.

Icyakora, Minisitiri w’Intebe yemeye ko ikiguzi cy’inguzanyo kigikomeje kuba imbogamizi, kuko muri Kamena 2026 impuzandengo y’inyungu yari 15,79%, ivuye kuri 17,2% mu 2017.

Umubare w'abanyarwanda bafata inguzanyo muri banki ukomeje kuzamuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza