Iyo havuzwe Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ishusho iza mu mitwe ya benshi ni ingagi zo mu misozi zimaze kuba ikimenyabose mu bukungu n’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko burya ingagi si zo nyamaswa zonyine ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kuko iki cyanya ni intaho y’izindi nyinshi udakunze kubwirwa.
Ingagi zamenyekanye cyane nk’imyamaswa zisigaye hake ku Isi ndetse zari mu kaga ko kuba zazimira. Mu rwego rwo kurinda ko zizimira u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzirinda ndetse kuzibungabunga bazirinda ba rushimusi ndetse n’ibindi byonnyi byashoboraga gutuma zizimira ku Isi.
Ibyo byatumye n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri iyi pariki na byo byungukira ku munyagasani, na byo bicungirwa umutekano ndetse birushaho na byo kwiyongera.
Ikindi cyatumye ingagi zo mu birunga zimenyekana ndetse zigakurura ba mukerarugendo ni imibereho y’izi nyamaswa. Ingagi n’inyamaswa zikunze kuba mu miryango ari nyinshi ku buryo kuzisura byoroha.
Ni mu gihe izindi nyamaswa nk’impongo, impogo, imbogo n’izindi usanga ari inyamaswa zikunze kugendagenda kandi zikagenda ari imwe cyangwa ebyiri.
Ikindi ingagi ntabwo ari inyamaswa zikunda kwihisha mu mashyamba n’ibihuru nk’izindi nyamaswa ziboneka muri iyi pariki, ibituma no kuzitaho no kuzikoraho ubushakashatsi ngo hamenyekane icyazifasha kurushaho kwaguka bigorana.
Icyakora ibyo ntibivuze ko zatereranywe kuko u Rwanda rwiyemeje kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byose byo mu gihugu. Ibyo bituma muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga haboneka n’izindi nyamaswa kandi na zo ziguwe neza.
Inzovu
Inzovu ni imwe mu nyamaswa nini ziboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Impamvu zidakunze kugarukwaho cyane ni uko ari inyamaswa zidakunze kuboneka mu buryo bworoshye. Zikunda kwihisha mu ma shyamba ahantu h’inzitane ku buryo kuzisura byagorana.
Ibyo bituma no kuzibarura ngo hamenyekane umubare wazo bikomeza kuba ihurizo kuko kugeza ubu habarurwa ko hari inzovu ziri hagati ya 20 na 120.
Uretse kwihisha ni n’inyamaswa zambukiranya umupaka cyane cyane zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ishyamba risa n’aho ryagutse icyakora mu mpeshyi zikunze kuza mu Rwanda cyane.
Nk’ingagi, inzovu na zo ziba mu miryango mito ariko akenshi ingabo zitaragira umuryango usanga zikunze kubaho zonyine.
Imbogo
Nyuma y’ingagi n’inzovu, imbogo ni zo nyamanswa nini ziboneka muri Pariki y’Ibirunga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Karisoke Research Centre muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu mwaka wa 2009, bwagaragaje muri iyi pariki habarirwa imbogo zirenga 150, ibyumvikana ko ziyongete nyuma y’imyaka hafi 18 ishize.
Imbogo na zo ziba mu miryango igizwe n’imbogo ziri hagati y’eshatu n’esheshatu. Icyakora ibimasa bikunze kubaho ukwabyo cyangwa bikarema umuryango wabyo w’ibimasa gusa.
Imbogo ni inyamaswa zikunda kuba ahantu hari ibihuru ndetse n’ibimera byinshi kuko ziri mu zirisha. Ni inyamaswa kandi zo kwitonderwa kuko zirakara vuba kandi zikagira amakare menshi atuma aho ziri hose zigenderwa kure.
Inkima
Inkima ni ubundi bwoko bw’inyamanswa ziboneka mu Birunga ndetse zisurwa cyane nyuma y’ingagi. Izi nyamaswa na zo ziri mu nyamanswa ziri mu kaga ko kuba zazimira ibituma nazo zirushaho kwitabwaho nubwo hagikenewe ubushakashatsi bwinshi ku cyatuma zirushaho kororoka no kubaho neza.
Inkima zigaragara muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zipima hagati y’ibilo bitanu na 15, zikagira ubwoya busa n’umuhondo wa zahabu ku gihamba no ku matama, na ho amaguru, umurizo n’igice cyo hejuru cy’umutwe bikagira ibara ry’umukara.
Nubwo byagaragaye ko indyo yazo ahanini igizwe n’amababi n’imbuto haracyari byinshi bitazwi neza ku byo zikeneye kugira ngo zibashe kubaho neza mu bidukikije ndetse zikomeze kororoka.
Umubare w’inkima ziboneka muri Pariki y’Ibirunga nturamenyekana neza ariko ba mukerarugendo basura iyi pariki bashobora kubona imwe mu miryango y’izi nkima imaze kumenyera kuba hafi y’abantu.
Umuryango umwe ni uwa Kabatwa ugizwe n’inkima zigera kuri 40. Uyu muryango ukaba ubarizwa kuri Sabyinyo.
Hari kandi umuryango wa Musongo, ugizwe n’inkima zigera ku 100, zituye kuri Karisimbi.
Mu gihe cy’isaha imwe, abasuye izi nkima baba batangiye kuzigeraho bakirebera imibereho yazo, uko zirya amababi n’imbuto, gusimbuka ziva mu giti kimwe zijya mu kindi n’ibindi.
Impongo
Impongo ni ubundi bwoko bw’inyamaswa zigaragara cyane muri Pariki y’Igihugu y’Iburunga. Muri iyi pariki habarirwa impongo zirenga 7000.
Ni inyamaswa zidakunze kuba ahagaragara kuko zikunda kwihisha ku manywa zigasohoka nijoro zigiye gushaka ibyo kurya. Ni inyamaswa zikunda kugenda zonyine zakabya zikaba ebyiri ibituma nta buryo buhamye bwo kuba wazisura.
Icyakora ushobora guhura na zo uri kujya gusura ingagi cyangwa inkima, igihe muri kugenda ahantu hafunganye nko mu bihuru n’ahandi kuko ariho zikunda kwihisha.
Amoko 290 y’inyoni
Muri pariki y’igihugu y’ibirunga hagaragaramo amoko y’inyoni arenga 290 arimo 17 utasanga ahandi ku Isi ndetse n’andi atatu ari mu kaga ko kuzimira.
Ibihe by’izuba ni cyo gihe cyiza cyo kuba wajya kwirebera izi nyoni kuko ari bwo pariki iba idatwikiriwe n’ibihu cyangwa se ngo imvura ibe ingwa aho inyoni ziguma mu byari byazo.
Inyamabere nto
Uretse inyamaswa zizwi cyane nk’ingagi zo mu misozi n’inkima, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibamo n’izindi nyamaswa nto z’inyamabere, ariko abasuye iyi pariki ntibakunze kuzibona, kuko nyinshi muri zo zikora cyane nijoro, kandi zikaba zifite ubuhanga bwo kwihisha mu ishyamba ku buryo bigorana kuzibona.
Izo zirimo nka ‘Tree hyrax’, inyamaswa imara igihe kinini cy’ubuzima bwayo mu biti igatungwa n’amababi y’ibyo biti. Ibikorwa byabo byinshi bikorwa nijoro, naho ku manywa ikihisha. Urusaku rw’ijwi ry’iyi nyamaswa rukunze kumvikana mu ijoro cyane.
Hari kandi inkwavu (african hare), ingurube zo mu ishyamba, injangwe zizwi nka ‘servaline genet’, mongoose, squirrels, duiker, ndetse n’impyisi ari na yo nyamaswa ihiga ishobora kuba iba muri iyi pariki n’ubwo na zo atari nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!