Inyoni yitwa Inganji ni imwe mu nyoni zikunzwe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Ubwoko bw’iyi nyoni bukunze kuba mu mashyamba y’inzitane akenshi usanga arimo aya kimeza yo muri Afurika yo hagati.
Iyi nyoni ikunze muri Pariki ya Nyungwe, ifite ijwi ryiza cyane usanga ba mukerarugendo bishimiye, kubera kuririmba neza bigasa n’amajwi meza ashimisha abayumva.
Benshi usanga bahagarara mu gihe bumvise zivuga bakanyurwa n’injyana y’ayo majwi, ari na ko bazifotora kubera amabara (…)
Inyoni yitwa Inganji ni imwe mu nyoni zikunzwe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Ubwoko bw’iyi nyoni bukunze kuba mu mashyamba y’inzitane akenshi usanga arimo aya kimeza yo muri Afurika yo hagati.
Iyi nyoni ikunze muri Pariki ya Nyungwe, ifite ijwi ryiza cyane usanga ba mukerarugendo bishimiye, kubera kuririmba neza bigasa n’amajwi meza ashimisha abayumva.
Benshi usanga bahagarara mu gihe bumvise zivuga bakanyurwa n’injyana y’ayo majwi, ari na ko bazifotora kubera amabara yazo.
Benshi usanga baba bafite ibyuma bireba inyoni (Jumelle) bazitegereza abandi bazifotora, bakanaryoherwa bikomeye n’amajwi yazo usanga anogeye amatwi.
Kambogo Ildéphonse, umuyobozi wungirije wa Pariki ya y’Igihugu ya Nyungwe atangaza ko izi nyoni ziza ku isonga mu zikunzwe cyane na ba mukerarugendo.
Si izi nyoni gusa usanga zikunzwe kuko bamwe usanga bakunda ubwoko bwazo, uko zisa, amajwi yazo azitandukanya aho zimwe ziririmba zisakuza, izindi zituje, izindi zikavuga nk’ingoma, imyirongi, bigaha Pariki ubwiza bw’amajwi agenda anyuranamo akunze kuryohera ba mukerarugendo.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!