Ubuyobozi bw’Ikigo Nyungwe Management Company (NMC) gishinzwe gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bwatangaje ko nyuma y’imyaka itanu ishize bahawe gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, babamaze gukoresha asaga miliyoni 20 $ mu bikorwa byo guteza imbere iyi parike, ibimaze kuyizamura mu ntera no kuyigira agace kabereye gusurwa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 9 Nyakanga 2026 mu nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu micungire n’iterambere rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, barimo inzego z’ubugenzacyaha, iz’ubucamanza, iz’umutekano n’inzego z’ibanze z’Akarere ka Nyaruguru.
Amateka ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ahera mu 1933, ubwo u Rwanda rwari rukolonijwe n’u Bubiligi, aho bwashyiraho ibwiriza ryo kurindwa, ryitwa icyanya gikomwe. No mu gihe cya Repubulika ya Mbere y’iya Kabiri ryakomeje kuba icyanya gikomye, ariko ntibyabujije abantu gukomeza kurivogera baricukuramo amabuye y’agaciro nka zahabu ndetse n’ubuhigi bw’amahembe y’inzovu, ingurube n’imbogo, byanatumye ibyo byombi bishiramo burundu.
Mu 1987, iri shyamba ryatangiye gufatwa n’ikigo cy’amapariki cyitwaga ORTPN, maze mu gihe cya Jenoside, Nyungwe na yo irateseka kuko yigabijwe n’impunzi zahungaga zerekeza muri RD Congo, ndetse na nyuma ya Jenoside mu myaka ya 1997 kugeza muri 2000 Nyungwe yibasirwa n’inkongi zikabije, aho 12% k’ishyamba kose hahiye.
Mu mwaka wa 2005, Leta yabonye iri shyamba rikwiye kurushaho kurengerwa irishyira mu rwego rwa pariki y’igihugu, kugira ngo irusheho gucungwa neza no kubungabungwa, ibyatumye uburinzi bwayo bwiyongera, ndetse mu 2020, ihabwa umufatanyabikorwa usanzwe ari umuryango udaharanira inyungu uzobereye mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks, kugira ngo ube ariwo uyicunga; ukazayitaho mu gihe cy’imyaka 20 kugira ngo izamure agaciro muri byinshi.
Umuyobozi wa NMC, Niyigaba Protais, yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ishize iyi Pariki icungwa na African Parks, imaze kugera kuri byinshi birimo kuba yaranditswe mu murage w’isi mu 2023, nyuma y’isuzuma ryakozwe.
Ati ‘‘Ibi ubwabyo byabaye bisa nk’igisubizo cy’ikizamini twahawe n’Isi cy’agaciro k’akataraboneka ririya shyamba rifite mu mpande zitandukanye, ndetse no kugaragaza ingamba zihamye igihugu cyashyizeho mu kuririnda.’’
Niyigaba, yavuze ko iyi pariki imaze gushorwamo asaga miliyoni 20 $ mu bikorwa bitandukanye, ibyatumye izamura urwego muri byinshi. Umubare w’abakozi bavuye kuri 153 baba 354 bafite amasezerano ahoraho, bitabujije ko bagira abandi bakozi barenga 300 bahoraho mu bikorwa bya Pariki ba nyakabyizi.
Yakomeje avuga ko kunoza imibanire myiza n’abaturiye pariki yavuye kuri 75% muri 2022, ikaba igeze kuri 83%, birimo kubigisha no kubateza imbere hagamijwe kuri muturage wesa abona pariki nk’umuturanyi mwiza, aho harimo nk’abahoze ari abahigi basaga 100 bafasha mu kurinda ubusugire bwa pariki na koperative 34 zafashijwe gutera inkunga y’asaga ibihumbi 539 $ (hafi miliyoni 800 Frw), kandi ayo yose yarungutse yikuba hafi inshuro eshatu.
Ati “Abaturage bakoze imishinga irimo guhinga ibihumyo, ubukorikori bushingiye ku muco, korora amafi n’amatungo magufi, abayobora ba mukerarugendo, ndetse hari n’imirimo itangwa yo gutunganya parike, irimo n’utegurwa wo kuzaha abasaga 1500 akazi ka miliyari 10 Frw mu gusubiranya ibice bya Nyungwe byangiritse.”
Niyigaba yanavuze ko iyi pariki ikomeje urugendo rwo kwihaza mu ngengo y’imari aho bavuye kuri 4% yo kwihaza mu ngengo y’imari, mu mwaka wa 2025 yari igeze kuri 48%, intego ikaba ari ukugera ku 100% myaka 10 iri imbere, igatangira gusagura.
Yavuze kandi ko muri iyi myaka bibanze mu kuzamura ibikorwaremezo, birimo kubaka icyicaro cya mbere cya Pariki i Gisakura, mu gihe mbere bakodeshaga kiba kiri guhabwa n’ibindi bicyunganira nk’inzu y’imikino n’imyidagaduro itandukanye (gymnase).
Banatashye igikorwa cya zipline n’inzu yakira ba mukerarugendo iri muri pariki rwagati izwi nka Munazi Lodge, muri gahunda yo kurushaho kwiyubaka no kwihaza.
Ati “Tugenda dushora mu bikorwa bibyara inyungu bya pariki hagamijwe kwihaza; kugira ngo tugabanye inkunga tugihabwa, ni yo ntengo y’ibi bikorwa byose.”
Niyigaba, yakomeje avuga ko urwego rw’ubukerarugendo rwikubye inshuro umunani kuva 2021 kugeza 2025, ndetse n’abayisura bakaba bararavuye ku basaga ibihumbi 17 bakaba bakaba ibihumbi 29 barimo n’Abanyarwanda benshi, nubwo byagiye bikomwa mu nkokora n’ibyorezo bya Marbug, Ebola n’ibindi kuko bihungabanya imigendere y’abava kure, kubera impungenge z’ubuzima n’ubwo mu Rwanda nta kibazo kiba gihari.
Kugeza ubu, pariki 24 zo muri Afurika zicungwa na African Parks mu bihugu 13 byo muri Afurika, iziza imbere mu gusurwa cyane ni izo mu Rwanda zirimo Akagera ya mbere na Nyungwe ya kabiri.
Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri ku ubuso bwa 1019 km2 , ibarizwamo amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’inkende n’amoko asaga 300 y’inyoni, ibiri mu bikurura ba mukerarugendo, ikabamo kandi ubwoko bw’ibiti birenga 1000.
Nyungwe inafatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko itanga hafi 70% by’amazi y’u Rwanda, ndetse ikana n’isoko y’uruzi rwa Nil.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!