IGIHE

Rwesero: Hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage

0 20-05-2012 - saa 07:38, IGIHE

Ku rwego rw’igihugu, ku wa 18 Gicurasi 2012, Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage wijihirijwe mu Ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iri ku Rwesero mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ahamuritswe ubugeni bushingiye ku mafoto yakozwe n’abanyabugeni b’Abanyarwanda n’abanyabugeni bo mu mahanga.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yasobanuye ko n’ubwo ubugeni bushingiye ku mafoto ari bushya mu Rwanda, buzatera imbere ari nako bugaragaza (…)

Ku rwego rw’igihugu, ku wa 18 Gicurasi 2012, Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage wijihirijwe mu Ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iri ku Rwesero mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ahamuritswe ubugeni bushingiye ku mafoto yakozwe n’abanyabugeni b’Abanyarwanda n’abanyabugeni bo mu mahanga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yasobanuye ko n’ubwo ubugeni bushingiye ku mafoto ari bushya mu Rwanda, buzatera imbere ari nako bugaragaza amateka n’umuco byarwo nkuko byari biteye mbere ndetse bikanagaragaza ibihe by’iterambere byarwo uko bukeye.

Umunyabugeni Peiter Hugo , ukomoka muri Afurika y’Epfo wagaragaje ibihe bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 akoresheje amafoto , ntiyashoboye kuboneka muri uyu muhango, bityo ibihangano bye bikaba byarasobanuwe na Lia umuzi bihagije.

Umuhanzi Mpuzamahanga ukomoka mu Buholandi, Andrea Stulitiens we yasobanuriye Minisitiri Mitali n’abandi banya cyubahiro bari bitabiriye uyu muhango, ubuzima bw’umukambwe ukomoka muri Uganda witwa Kadudu Wasswa ,agaragaza amafoto ye nk’umuntu wagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’aho yabaga ari muri Uganda ndetse no mu bihe bibi by’ingoma z’igitugu nk’iya Obote na Idi Amin Dada.

Umunyabugeni w’icyamamare mu Rwanda, Sebukangaga Jean Baptiste nawe yamuritse ibihangano bye by’ibazanyo bigaragaza ibihe bya Jenoside na nyuma yayo ,cyane mu gihe Inteko z’Inkiko Gacaca zabaga zateranye.

Mu bihangano bye, Sebukangaga agaragaza ibyo bihe bibi byaranze u Rwanda anigisha inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30, Collin Sekajugo, nawe yamuritse ibihangano bye mu mafoto ubwe yifatiye akaba kandi ari mu mushinga wo kuzagaragaza ibindi bihangano bigaragaza ubuzima bw’Abami batatu b’u Rwanda baheruka, abifatanije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Inzu Ndangamurage mu Rwanda, INMR.

Sekajugo yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ashimishwa n’umwuga we kandi ko umuha kwiteza imbere ari nako afasha abandi bantu batari bake.

Kimwe na Sebukangaga, Sekajugo yemeza ko kuba akora ubu bugeni kuva mu bwana,asanga ari impano y’Imana kuko yashoboraga gukora indi myuga.

Muri iki gihe, Sekajugo akora ubu bugeni akanabumurika ku rwego mpuzamahanga nkuko yabitange ubwo yavugaga ko anakorera ra muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umunyabugeni Sebukangaga yigiye uyu mwuga we i Kinshasa muri Repubuliika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka ya za 1955,akaba yaranagize uruhare mu izamuka ry’Ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi ryo ku Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi Mukuru wa INMR, Umuliisa B. Alphonse yabwiye iki kinyamakuru ko iki kigo kigiye guteza imbere ikoreshwa ry’amafoto mu kwigisha amateka y’igihugu,ubu hakaba hakoreshwa amahugurwa y’abantu 15 bo mu rubyiruko bifashijwemo n’umunyabugeni Andrea kandi bikazakwira mu gihugu ku buryo bw’umwuga.

Mu Rwanda harangwa Ishuri rimwe rukumbi ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo naryo ngo ryaba rijegajega, umunyabugeni Sebukangaga akaba yarabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bitoroshye kwihangira ishuri nk’iryo, aboneraho kuvuga ko Leta ariyo yabibasha kuko ifite ubushobozi buhagije.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza