IGIHE

Abakora ubukerarugendo mu karere ka EAC, bagiye gukorera hamwe

0 15-06-2012 - saa 08:36, Olivier Muhirwa

Muri gahunda yo gukomeza gukorera hamwe nk’abagize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, Abakora ubukerarugendo mu aka karere bagiye gufatanyiriza hamwe mu ihuriro bise “East Africa Tourism Platform”.
Nkuko byasobanuwe na Edwin Sabuhoro uhagarariye abakora ubukerarugendo mu Rwanda, uku kwishyira hamwe kuzabafasha kugira ijwi rimwe no gukemurira ibibazo hamwe. Yagize ati:”Umwuga w’ubukerarugendo muri aka karere uhura n’ibibazo bimwe, umusaruro umwe, iri huriro rije gushyira (…)

Muri gahunda yo gukomeza gukorera hamwe nk’abagize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, Abakora ubukerarugendo mu aka karere bagiye gufatanyiriza hamwe mu ihuriro bise “East Africa Tourism Platform”.

Nkuko byasobanuwe na Edwin Sabuhoro uhagarariye abakora ubukerarugendo mu Rwanda, uku kwishyira hamwe kuzabafasha kugira ijwi rimwe no gukemurira ibibazo hamwe. Yagize ati:”Umwuga w’ubukerarugendo muri aka karere uhura n’ibibazo bimwe, umusaruro umwe, iri huriro rije gushyira hamwe abagize umuryango wa EAC kugira ngo basangire intego yo guteza imbere ubukerarugendo.”

Iri huriro rigizwe n’abakora uyu mwuga mu Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania ryihaye intego zirimo: kugabanya imbogamizi ziri mu bukererugendo mu karere, guteza imbere imikorere y’imenyekanisha bikorwa ry’ubukerarugendo mu karere, gushishikariza abikorera kwiyubaka mu bushobozi , gushyiraho serivisi n’ibikorwa by’ubukerarugendo byujuje ubuziranenge mpuzamahanga , korohereza abakora uyu mwuga kubona inguzanyo hamwe no gutanga amakuru no gutumanaho.

Rica Rwigamba uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), yavuze ko nka guverinoma bishimiye ko abikorera mu mwuga w’ubukerarugendo nabo babashije kwishyira hamwe.

Yagize ati:”iri huriro rizaba n’ijwi ku bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo muri aka karere, tuzajya twuzuzanya aho guhangana.”

Madamu Rica Rwigamba yagize n’icyo avuga ku muhango Kwita Izina uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena mu karere ka Musanze.

Yasobanuye ko biteguye kwakira abatumirwa benshi bavuye imihanda yose, abajijwe ku kibazo cy’umutekano muke uri mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, Rica yagize ati:”Abantu bamaze gusobanukirwa ko ibihugu bitandukanye kandi mu Rwanda hari umutekano, kugeza ubu nta bari bagaragaza ko batuzeye umutekano.”

Igikorwa cyo Kwita Izina abana bato b’ingagi, kizabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo: igitaramo kizaba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena, ndetse no kumurika imishinga ifitiye akamaro abaturiye parike y’ibirunga izi ngagi ziherereyemo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza