Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko umujyi w’aka karere ugiye gushyiramo igice kitanyurwamo n’imodoka kizwi nka ‘Car free zone’, mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro n’ubusabane muri uyu mujyi.
Car free zone y’i Karongi izahera kuri Rond-point yinjira mu mujyi ifungire kuri BK, bivuze ko imodoka zikeneye kujya muri gare ya Karongi zizajya zinyura ku muhanda unyura imbere y’isoko ku busitani aho kunyura hagati y’inzu z’ubucuruzi nk’uko byari bimenyerewe.
Biteganyijwe ko umuhanda wo muri icyo gice kuva tariki 25 Kamena uzaterwamo intebe, ugashyirwamo ibyokezo na ‘comptoir’ z’utubari ku buryo ukeneye kurya ifi n’inkoko byo muri hoteli azaba ashobora kubirira aho ku muhanda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye IGIHE ko ‘car free zone’ y’i Karongi bayitekereje nk’igerageza ariko ko nitanga umusaruro izakomeza.
Ati “Ibyo dukora byose tubanza kureba ko byemera, tunizeye ko bizemera ntabwo ari twe dufite akarere kadashoboye, nituyikora ikagera ku rugero twifuzaga tuzayikomeza”.
Ntakirutimana yavuze ko imibare igaragaza ko aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari iterambere kamaze kugeraho haba mu bukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza.
Ati “Dushaka kugaragariza abaturage bacu ko ibyo bumva ahandi n’iwabo byahagera”.
Mu myaka 30 ishize aka karere kari gafite hoteli ebyiri ariko ubu gafite hoteli 17 zirimo ebyiri z’inyenyeri eshanu.
Ntwari Janvier, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group, ifite Bethany Hotel iri muri hoteli nkuru mu Karere ka Karongi, yavuze ko car free zone bayitekereje nk’agashya mu imurikagurisha ry’abikorera rigiye kubera muri uyu mujyi kuva tariki 24 Kamena kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ati “Ni agashya twifuje gukora muri Karongi nk’uko mwabonye turasaba umwaka bikagenda neza abaturage bacu bakishima. Car free zone hari aho yakozwe itanga umusaruro nko mu Biryogo ukabona abantu bafatira amafunguro mu muhanda hagati kuva mu gitondo kugera mu gicuku. Twayiteguye mu rwego rwo guhuza abantu no gushimisha abatugana muri Karongi”.
Urimubenshi Aimable ufite Future Super Market mu gice kigiye gushyiramo car free zone yavuze ko nk’abacuruzi bayitezeho gukundisha Karongi abashoramari bo mu tundi turere ku buryo bajya kuhashora imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!