Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko biri gushaka ibigo bifite inararibonye mu kwamamaza ubukerarugendo kugira ngo bifashe mu bikorwa byo kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu birimo n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Ibyo bihugu u Rwanda rushaka kwaguriramo Visit Rwanda ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brésil, Mexique na Argentine, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kongera umubare w’abarusura.
Ubutumwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yashyize kuri X bugaragaza ko ibigo bishaka gutanga ubusabe bigaragaza uko bizamamaza Visit Rwanda muri ibyo bihugu bine buzarangira ku itariki 22 Kamena 2026.
Bugira buti “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rufatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika biri gushaka ibigo bifite uburambe byafasha u Rwanda mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Mexique, muri Brésil no muri Argentine.”
By’umwihariko kwagurira Visit Rwanda muri ibyo bihugu bishingiye ku kuba bisanzwe bifite umubare munini wa ba mukerarugendo basura ibihugu by’amahanga.
U Rwanda ruri kubona Amerika nk’isoko rikomeye ku bukerarugendo bwarwo ndetse muri Nzeri 2025 rwinjiye mu gukorana n’amakipe yo kuri uwo mugabane ruhereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika none rugiye no kwagura imikoranire muri Amerika y’Amajyepfo.
Ubwo bufatanye bwari ubwa mbere igihugu cyo muri Afurika mu by’ubukerarugendo kigiranye n’amakipe yo muri Amerika mu marushanwa y’umupira w’amaguru no muri Basketball.
Ni amakipe ya LA Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).
Iyo mikoranire muri Amerika yaje isanga indi u Rwanda rwagiranye n’andi makipe y’i Burayi kuva mu 2018 harimo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budage Arsenal yo mu Bwongereza na Atlético de Madrid yo muri Espagne.
Ibyo byatumye mu myaka ishize gahunda ya Visit Rwanda igenda imenyekana cyane ku Isi.
Imibare igaragaza ko uru rwego rukomeje gutanga umusaruro kuko mu 2024 ubukerarugendo bwinjirije Igihugu miliyoni 647$ bigeze mu 2025 bwinjiza arenga miliyoni 685$ bigizwemo uruhare n’abantu benda kugera kuri miliyoni n’igice barusuye.
Muri uyu mwaka wa 2026 ubukerarugendo mu Rwanda bwitezweho kuzinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 700$ ndetse bizagere mu 2029 bwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyari 1.1$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!