IGIHE

U Rwanda na Kenya mu bufatanye bwongera abasura ibihugu byombi

0 26-07-2026 - saa 19:33, Léonidas Muhire

U Rwanda na Kenya byatangiye ibiganiro bigamije kubaka ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe kongera umubare w’abasura ibihugu byombi no guteza imbere icyerekezo kimwe cy’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ibiganiro biri kuyoborwa n’Urwego rwa Kenya rushinzwe guteza imbere ubukerarugendo (KTB), ku bufatanye na Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir ndetse n’abikorera bo mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ibi biganiro byatangiriye mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, yahuje abarenga 50 barimo abakora ubucuruzi mu by’ingendo n’ubukerarugendo, abashoramari mu mahoteli, abahagarariye inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubukerarugendo bo mu Rwanda na Kenya.

Umujyanama muri Ambasade ya Kenya i Kigali, Esther Magiti, yavuze ko iyi nama ishimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ariko ikaba n’urubuga rwo kwagura imikoranire.

Ati “Iyi nama igaragaza umubano mwiza umaze igihe hagati ya Kenya n’u Rwanda, kandi ni urubuga rw’ingenzi rwo kubaka imikoranire, gusangira ubumenyi no kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bukerarugendo.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabyaza umusaruro binyuze mu kurushaho gukorana.

Magiti yavuze kandi ko u Rwanda na Kenya bifite ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo, birimo ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa zo mu gasozi, ubukerarugendo bwo ku nyanja ku ruhande rwa Kenya hamwe n’ibijyanye n’umuco n’umurage.

Bihuriye kandi ku bukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu bizwi nka ‘MICE’ ndetse n’amahirwe y’ishoramari ashobora gukurura abantu baturutse muri Afurika no hanze yayo.

Magiti yavuze ko biri muri gahunda ya Kenya ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye mu bukerarugendo binyuze mu kwagura ingendo z’indege, koroshya urujya n’uruza n’ingendo hagati y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no gushyigikira ibikorwa byongera umubare w’abakerarugendo.

Umuyobozi wa KTB ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu Karere, Alex Tunoi, yavuze ko iyi nama iri muri gahunda ya Kenya yo kongera umubare w’abakerarugendo baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Iyi nama iri mu bufatanye bwihariye hagati ya KTB na RwandAir bugamije guhuza ibigo n’abakora mu rwego rw’ingendo n’ubukerarugendo barenga 50. Bizakorwa binyuze mu biganiro hagati y’abashoramari, kumenyekanisha ibyiza nyaburanga no gusangizanya ubumenyi.”

Ibi biganiro bibaye nyuma y’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya zashyizeho umukono ku wa 29 Kamena 2026.

Agamije koroshya no kunoza uburyo bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli, aho by’umwiahriko yemerera u Rwanda gukoresha ibikorwaremezo bya Kenya mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli biva ku masoko atandukanye ku Isi.

U Rwanda na Kenya mu bufatanye bwongera abasura ibihugu byombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza