Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva muri Mata-Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, igaragaza ko amafaranga yinjijwe muri icyo gihe, yiyongereyeho 4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2025. Ugereranyije, buri mushyitsi wasuye iyi pariki yakoresheje 108$.
Aya mafaranga yaturutse ahanini ku bikorwa birimo ayo kwinjira muri pariki, serivisi z’abayobora ba mukerarugendo, amafaranga ava ku macumbi, ubukode bw’ibikorwa by’ubucuruzi n’uburobyi.
Pariki y’Akagera yavuze ko imbaraga zashyizwe mu guteza imbere ubukerarugendo n’imicungire yayo zatumye ubushobozi bwo kwihaza mu bikorwa burushaho kwiyongera, aho igipimo cyavuye kuri 76% muri Mata kigera kuri 104% muri Kamena 2026.
Muri icyo gihembwe kandi, Pariki y’Akagera isobanura ko havutse inkura eshatu zirimo imwe y’umukara n’ebyiri z’umweru.
Ubuyobozi bwa pariki bwatangaje ko ukuvuka kw’izi nkura ari ikimenyetso cy’uko umubare wazo ukomeje kwiyongera kandi ko zimaze kumenyera neza ubuzima bwo muri pariki.
Abakurikirana inkura bakora igenzura rya buri munsi ku butaka no mu kirere kugira ngo bakurikirane aho ziri n’imiterere y’ubuzima bwazo.
Mu kurinda inyamaswa, abarinzi ba pariki bakoze amarondo agera kuri 1.600 mu mezi atatu, aho bagenze ibilometero bigera kuri 35.000.
Muri icyo gihe nta nyamaswa yishwe kubera guhigwa bitemewe, mu gihe hafashwe abarobyi batanu barobaga mu buryo butemewe ndetse hakurwaho imitego 12.
SALT of Akagera yatangiye imirimo
Muri Kamena 2026, The Lux Collective yinjiye ku isoko ry’u Rwanda itangira gucunga SALT of Akagera, yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Ihema.
Iyi hoteli ifite ibyumba 60, ni yo yahoze yitwa Akagera Game Lodge yari isanzwe icungwa na Mantis Collection kuva mu 2017. Ni yo hoteli ya mbere mu cyiciro cya safari ya SALT ifunguye mu Rwanda.
Muri icyo gihe kandi, Pariki y’Akagera yakomeje no gufasha abaturage bayituriye binyuze mu makoperative akora ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi, ubworozi bw’inzuki, kuyobora ba mukerarugendo n’ubukorikori.
Muri icyo gihembwe, ayo makoperative yinjije 226.263$, mu gihe andi 229.374$ yageze mu baturage binyuze mu kugura ibicuruzwa na serivisi mu baturage.
Mu kongera ubumenyi bw’abaturage, abantu barenga 31.000 bagezweho n’ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu mashuri, amatsinda y’abanyeshuri arengera ibidukikije ndetse n’abahagarariye ibidukikije mu midugudu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!