Iyo umuntu atekereje ahantu ho kuruhukira hatuje, kure y’urusaku kandi hari amahumbezi, akenshi ahita atekereza kujya hanze y’Umujyi wa Kigali. Biterwa n’uko usanga ahantu nk’aho ari ho hari amahoteli menshi n’ahantu hatuma umuntu ahagirira ibihe byiza kandi akaruhuka neza.
Nubwo bimeze gutyo, kujya hanze y’umujyi wa Kigali bisaba gutegura urugendo, kugenda kare no guteganya uko umuntu azagaruka. Hari n’igihe usubira mu rugo unaniwe kubera urugendo rurerure wakoze, aho kuba wararuhutse neza.
Hari n’abifuza kuruhuka batavuye mu Mujyi wa Kigali, ariko ugasanga amahitamo bafite ari make kuko ahantu henshi ho kwidagadurira nko muri Pariki ya Nyandungu, Fazenda Sengha n’ahandi usanga ibikorwa byaho ahanini ari ibyo gusura no gukora ibikorwa by’umunsi, umuntu agataha.
Nk’ahantu ushobora kurara mu mujyi wa Kigali usanga akenshi ari amahoteli yubatswe hagati mu bikorwa by’umujyi.
Ibi byatumaga abantu benshi bifuza kuruhuka bajya mu nkengero za Kigali cyangwa mu ntara kugira ngo babone ahantu hatuje hatarangwa cyane n’ibikorwa by’abantu.
Ariko ubu ibyo ntibikiri ikibazo gikomeye, kuko mu Mujyi wa Kigali hari ahantu ushobora kuruhukira mu mahumbezi y’ibiti, ahantu hatuje kandi ukahagirira ibihe byiza.
Jungle Park, ahantu ho kuruhukira mu ishyamba rya Mont Kigali
Jungle Park ni hoteli iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Ishyamba rya Mont Kigali. Kuba iri ahantu huzuye ibiti bituma itandukana n’ahandi, kuko itanga umwuka mwiza, ituze ndetse n’akayaga keza gaturuka mu biti biyikikije.
Iyi hoteli yatangiye ibikorwa muri Gicurasi 2026, yubakwa mu buryo bwita ku kubungabunga ibidukikije, aho yashyizwemo ibiti byinshi bya gakondo.
Umuyobozi mukuru wa Jungle Park, Urimubenshi Laurent, yavuze ko ibiti biri muri iyi hoteli byatoranyijwe hubahirijwe amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Iyo witegereje hano ntabwo ibiti bihateye ari ibiti bibonetse byose, ahubwo ni ibiti twateye dukurikije amategeko ya REMA yo kubungabunga ibiti, cyane cyane ibya gakondo. Iyo witegereje ubona ko hano dufite umuko, umushishi, umuvumu, umunyinya, umuhumuro, umurehe n’ibindi biti bya gakondo.”
Yasobanuye ko izina Jungle Park ryatoranyijwe kugira ngo rihuze neza n’aho iyi hoteli iherereye ndetse n’uburyo serivisi zayo zitangwa.
Ati “Kuyishyira mu ishyamba byongerera agaciro ibihe twe dushaka guha abantu baza kuri iyi hoteli kuko twe tuba dushaka guha abantu ibihe byiza kandi byihariye, uhereye ku mafunguro, serivisi, ukongeraho aho baherereye ubwaho kuko ni ibintu bijyana.”
Yakomeje avuga ko “Abantu benshi ntabwo baza hano kurya gusa, baza kuhagirira ibihe byiza, baza kugira ngo bagire bya bihe byo kuba bitaruye umujyi kugira ngo baruhuke.”
Amafunguro, imyidagaduro n’ibindi bikorwa
Uretse kuba ahantu ho kuruhukira, Jungle Park itanga amafunguro atandukanye, aho yihariye cyane ku mafunguro yokeje (barbecue) arimo inyama, amafi n’ibindi.
Umuyobozi wayo yavuze ko barbecue ari kimwe mu bikundwa cyane n’abayisura, ari na yo mpamvu bashyizeho umunsi wihariye wo kotsa (live barbecue) uba buri wa Gatandatu guhera Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Kumi z’umugoroba.
Jungle Park kandi ifite ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ku bana n’abantu bakuru birimo igisoro, ibyicungo by’abana n’ibindi.
Hari kandi igice cya spa kirimo sauna ikoresha uburyo bwa gakondo bw’inkwi n’ibyatsi, massage ikorwa hakoreshejwe amavuta ava mu bimera n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abantu kuruhuka.
Iyi hoteli kandi ifite gym, ahantu ho gutekereza no kuruhukira (meditation space), ndetse n’ubusitani bwo guteguriramo ibirori bito nk’isabukuru y’amavuko.
Uwasuye Jungle Park ashobora kandi gutembera mu Ishyamba rya Mount Kigali, akamenya ibice bitandukanye bigize iri shyamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!