Umujyi wa Kigali winjiye mu ihuriro mpuzamahanga rya ‘BestCities Global Alliance’ rihuza imijyi izwi nk’ahantu heza habera inama n’ibikorwa by’ubucuruzi, uba umujyi wa 14 winjiye muri iri huriro ku Isi.
Icyemezo cyo gushyira Kigali muri iri huriro cyatangajwe ku wa 14 Nyakanga n’ubuyobozi bwa BestCities Global Alliance.
Kigali yinjiye muri iri huriro hagendewe ku bintu bitandukanye birimo kuba ari wo mujyi ufite isuku n’umutekano muri Afurika, kugira ahantu heza kandi hakira neza abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi n’ibindi.
Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi yo muri Afurika yakomeje kwigaragaza nk’ahantu heza ho kwakira inama dore ko imaze kuza ku mwanya wa kabiri inshuro esheshatu zikurikiranye ku rutonde rw’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama (ICCA), rw’imijyi yishimirwa n’abitabira inama mpuzamahanga.
Mu 2025, u Rwanda rwakiriye inama zirenga 25 mpuzamahanga, zirimo Inama mpuzamahanga yiga kuri virusi itera Sida ya 2025 (IAS 2025) ndetse Inama y’Ihuriro mpuzamahanga ry’Indwara Zitandura (Global NCD Alliance Forum) n’izindi kandi zose zabereye mu mujyi wa Kigali.
Kigali kandi ni yo izakira inama rusange ya ICCA izaba mu 2027, ndetse n’inama yiga ku buvuzi bw’impyiko, World Nephrology Congress, iteganyijwe mu 2029.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BestCities Global Alliance, Julia Swanson, yagaragaje ko Kigali iri mu mijyi ikomeje kwihuta mu guteza imbere ibijyanye no kwakira inama muri Afurika, ndetse ihuye neza n’ibyo BestCities yifuza.
Ati “Uyu mujyi ugaragaza ibintu biranga imijyi ikomeye yakira inama muri iki gihe birimo ubushobozi bukomeye mu nzego z’ubumenyi n’udushya, gusobanukirwa neza uburyo inama z’ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB (Rwanda Convention Bureau), Janet Karemera, yavuze ko kuba Kigali yinjiye muri iri huriro bigaragaza umuhate w’u Rwanda wo gukomeza gushimangira umwanya warwo mu ruganda mpuzamahanga rw’ibijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa (MICE).
Ati “Kigali imaze kubaka ubushobozi mu bijyanye no kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, ishyigikiwe n’ibikorwaremezo byo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubunararibonye bugaragazwa no kwakira inama zikomeye.”
Yakomeje avuga ko kuba muri iri huriro bizabafasha gukomeza kuzamura ishusho y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, kunguka ubumenyi no gukomeza kwerekana Kigali nk’ahantu heza habereye inama mpuzamahanga.
Kigali yinjiye muri iri huriro isangamo indi mijyi 13 irimo uwa Berlin wo mu Budage, uwa Cape Town muri Afurika y’Epfo, Copenhagen wo muri Denmark, Dubai wo muri UAE, Dublin wo muri Ireland, Guadalajara muri Mexique, Houston muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Harimo kandi Madrid muri Espagne, Melbourne muri Australia, Singapore muri Singapore, Tokyo mu Buyapani, Vancouver muri Canada, na Washington DC muri Amerika.
BestCities Global Alliance ni ihuriro rigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’iyi mijyi, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu kwakira inama mpuzamahanga, ndetse no gutegura amamurikabikorwa y’ubucuruzi nk’umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’imibereho.
Iri huriro ryashinzwe mu 2000 binyuze mu bufatanye bw’imijyi ya Melbourne (Australia), Vancouver (Canada) na San Francisco (Amerika), yari ifite intego yo gushyiraho ihuriro ry’imijyi hagamijwe gutanga serivisi nziza mu bijyanye no kwakira inama n’abashyitsi mpuzamahanga.
Ubu BestCities Global Alliance ihuza imijyi ikomeye ku Isi, aho Kigali yabaye umujyi wa 14 winjiye muri iri huriro, ikaba ari wo mujyi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba uribarizwamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!