IGIHE

Inyungu ziri mu kugira Ikiyaga cya Kivu pariki mu mboni z’abahanga

0 8-09-2026 - saa 07:29, Mutangana Elie

Hashize amezi ane Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rutangije inyigo igamije kureba uko ibirwa n’amazi byo mu Kiyaga cya Kivu byahindurwa pariki y’igihugu, ikazitwa Pariki y’Igihugu y’Ikiyaga cya Kivu.

Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere, bukagaragaza ko ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu bifite ubwiza bwihariye kandi bicumbikiye ibinyabuzima bitandukanye bishobora gusurwa, bikanezeza ba mukerarugendo.

Iyi nyigo kandi igamije kurebera hamwe uburyo ibinyabuzima biri kuri ibi birwa byabungabungwa, ntibikenderere.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba, Prof. Elias Buzuru, yatangarije RBA ko ibi birwa byo mu Kiyaga cya Kivu bicumbikiye ibinyabuzima byihariye bidapfa kuboneka ahandi.

Ubushakashatsi yakoze kuri ibi birwa bwerekanye ko bicumbikiye ubwoko bwinshi bw’inyoni zitangaje, zirimo izimuka zizwi nka ‘migratory birds’, ziboneka hake ku Isi.

Yagize ati "Hari n’amafi y’ubwoko butandukanye burenze 28, hari n’ubundi bwoko bw’utunyamaswa duto nk’utwo bita inzibyi n’utundi dutandukanye. Aha ni ahantu hafite umwihariko kuburyo hashobora gukurura ba mukerugendo."

Uyu mushakashatsi yagaragaje ko, kubera abantu bagiye batura kuri ibyo birwa bagatangira kuhakorera ibikorwa bya muntu, bimwe mu binyabuzima byatangiye kuhacika.

Ati "Ibi birwa tutabibungabunze ngo tubigire pariki, n’ibinyabuzima bisigaye nabyo byacika”.

Mu bindi binezeza amaso ya ba mukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu harimo inka zizwiho koga, ziva ku kirwa kimwe zijya ku kindi. Ibi na byo biri mu byongera umwihariko w’iki kiyaga n’ibirwa byacyo.

Impuguke mu rusobe rw’ibinyabuzima, Dr Ange Imanishimwe, asobanura ko iyi nyigo nirangira, izatuma Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda gihinduka pariki y’igihugu. Ntabwo izaba igizwe n’ibirwa gusa, ahubwo n’amazi y’ikiyaga ndetse n’ibikorwa biyakorerwamo bizaba biri mu bigize Pariki y’Igihugu y’Ikiyaga cya Kivu.

Imibare igaragaza ko mu Kiyaga cya Kivu, ku ruhande rw’u Rwanda, habarizwa ibirwa bisaga 113, mu gihe hari n’ibindi biri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2025 ni bwo RDB yatangaje ko ifite umushinga wo guhindura pariki bimwe mu birwa biri mu biyaga by’u Rwanda, hakiyongeraho n’Igishanga cy’Urugezi.

RDB yatangije inyigo yo guhindura Ikiyaga cya Kivu n’ibirwa byacyo pariki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza