Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Ejo Heza Rubyiruko Gishwati - Mukura ikora ibikorwa by’ubukerarugendo bwo gutembereza, kwakira no gucumbikira muri ‘tentes’ abasura ibyiza nyaburanga i Rutsiro, igiye kubaka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Kizubakwa ku muhanda wa Kivu Belt (Rubavu-Rusizi) ku gice cya Pariki ya Gishwati – Mukura. Kizuzura mu mezi arindwi gitwaye Miliyoni 70 Frw, kiri ku buso bwa hegitari.
Ni icyanya kigiye kubakwa mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika mu Mudugudu wa Nyaruku.
Mu bukerarugendo bushingiye ku muco bukorwa, bufite inzira iva i Kinihira igakomereza kuri Base Camp ya Bitenga ikagera ku rutare rwa Ndaba, mu Karere ka Karongi, ifite uburebure bw’ibilometero 70.
Perezida wa Koperative Ejo Heza Rubyiruko Gishwati-Mukura, Kalisa Obed, yabwiye IGIHE ko muri iki cyanya bazashyiraho iguriro ry’ibicuruzwa birimo ibikorerwa muri aka karere n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitandukanye (Ikawa, Icyayi, Amata, Ubuki) ndetse kizabateza imbere.
Ati “Tutifuza ko iki cyanya cyazatanga akazi ku bantu 125 ku ikubitiro bafite ubumenyi butandukanye. Hazaba ari ahantu heza umuntu yaruhukira, kizanafasha benshi gusobanukirwa n’ibidukikije kuko tuzateramo ibiti bya gakondo, tuzajya dusobanura umuco n’amateka y’u Rwanda, imirimo izatangirana na Kamena ku buryo tuzajya gusoza 2026 irimo kugana ku musozo.”
“Ibikorwa bizakorerwa byose bishingiye ku muco, nko Kunyobanwa, Gusimbuka urukiramende, Kuragira, Gushora, Gucyura, Gukama inka, Gucunda, Kuvuza umwirongi, Gusakuza no guca imigani, Gutera ubuse, Urubohero rw’abakobwa, Kuboha ibirago no Gusya.”
Yavuze ko muri iki cyanya hazashyirwa inzu ya kinyarwanda izajya yifashwishwa mu gusobanura amateka n’imibereho y’abanyarwanda bo ha mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko mu mezi arindwi iki cyanya kizaba cyuzuye.
Ati “Icyanya cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kigiye kubakwa na Koperative y’Urubyiruko, kizafasha abantu kubona aho bagurira ikawa, amata y’inshyushyu, fromage, ibyo kurya bya Kinyarwanda n’ibikomoka ku bugeni no kuba babona aho gucumbika higashishijwe tentes, kandi kizaba cyuzuye mu mezi atandatu.”
Koperative Ejo Heza Rubyiruko Gishwati -Mukura igizwe n’abanyamuryango 57.
Ku mwaka yakira ababarirwa hagati ya 250 – 300, aho Umunyarwanda yishyura ibihumbi 30 Frw, umunyamahanga akishyura hagati ya 50$ - 100$.
Mu 2020 ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize Pariki ya Gishwati-Mukura mu Murage w’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!