Iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ivuzwe, benshi batekereza ku ishyamba ry’inzitane ririmo inzira yo mu kirere, chimpanzees, inkende n’urusobe rw’inyoni zihora ziririmba.
Ariko Nyungwe yo mu myaka yashize yari ifite isura itandukanye n’iyo abantu bazi uyu munsi.
Muri iri shyamba higeze gutura inyamaswa nini ubu zitakigaragara. Inzovu, imbogo, ingwe n’ingurube nini y’ishyamba zigeze kubaboneka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO) rigaragaza ko izi nyamaswa ziri mu zazimiye muri Nyungwe mu gice cya nyuma cy’ikinyejana cya 20.
Ariko si muri Nyungwe gusa kuko hari izabuze ku rwego rw’igihugu, ndetse n’izindi zitakigaragara nk’uko byahoze, ariko hakaba hataramenyekana neza niba zarazimiye burundu.
Inzovu n’imbogo zigeze gutura muri Nyungwe
Biragoye kwiyumvisha ko inzovu zigeze kuba muri Pariki ya Nyungwe kuko nta kimenyetso na kimwe cyazo kigaragaramo ariko amateka arabihamya.
Inyandiko za UNESCO zigaragaza ko inzovu zari zikiri muri Nyungwe mu myaka ya mbere y’igice cya kabiri cy’ikinyejana cya 20.
Icyo gihe inyamaswa nini zari zikiri mu mashyamba y’u Rwanda, ariko uko imyaka yagiye ihita, guhiga byatangiye kugira ingaruka zikomeye ku mubare wazo.
Ku nzovu by’umwihariko, amahembe yazo yari afite agaciro gakomeye ku bahigaga. Mu ntangiriro ya za 1970, guhiga inzovu byari byaragabanyije cyane umubare wazo.
Inyandiko zigaragaza ko inzovu zari hafi kuzimira muri Nyungwe icyo gihe, inzovu ya nyuma yicwa mu mpera za 1990.
Kuva icyo gihe, Nyungwe nta nzovu ikibarizwamo.
Niba inzovu yarasize amateka yayo muri Nyungwe, imbogo yo yasize n’ikimenyetso.
Amateka y’iyi pariki agaragaza ko ikimenyetso cya nyuma cy’imbogo cyabonetse mu 1972, ubwo habonekaga ikinono cyayo.
Kuva icyo gihe, nta bimenyetso bya vuba byemeza ko imbogo yongeye kugaragara muri Nyungwe.
Ubu imbogo zisigaye muri Pariki y’Ibirunga no muri Pariki y’Akagera.
Ingurube nini y’ishyamba n’ingwe byigeze kuba muri Nyungwe
Muri Nyungwe higeze kubamo ingurube nini y’ishyamba izwi mu Cyongereza nka ‘Giant Forest Hog’. Ni imwe mu ngurube nini zo mu mashyamba ya Afurika.
Amakuru ari muri dosiye ya UNESCO agaragaza ko imwe muri izi nyamaswa yiciwe hafi ya Gisovu mu 1987.
Hari kandi amakuru agaragaza ko hari ishobora kuba yari ikiri hafi ya Rusizi mu 1990. Nyuma yaho ariko, nta bimenyetso bya vuba byongeye kuboneka.
Ubushakashatsi ku nyamaswa za Nyungwe na bwo bugaragaza ko nta nyandiko nshya y’iyi nyamaswa yari yabonetse muri pariki mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Uyu munsi, UNESCO iyishyira mu nyamaswa zazimiye muri Nyungwe.
Hari n’inyamaswa izwi cyane mu mashyamba ya Afurika, ariko uyu munsi itakigaragara muri Nyungwe. Iyo ni ingwe.
Ingwe yari imwe mu nyamaswa nini zabaga muri iri shyamba ariko uko imyaka yagiye ihita, ibimenyetso byo kuhaba kwayo byagiye bibura.
Ubushakashatsi bw’inyamaswa za Nyungwe bwagaragaje ko nta bimenyetso bya vuba by’ingwe byari bikiboneka muri iyi pariki, kandi UNESCO iyishyira mu nyamaswa enye zamaze kuzimira muri Nyungwe.
Hari n’izitakigaragara, ariko inkuru yazo ntirarangira
Kubura ibimenyetso by’inyamaswa si ko buri gihe bihita bivuga ko yazimye burundu.
Hari amoko y’inyamaswa atakigaragara kenshi cyangwa atakigaragara na gato mu bushakashatsi bumwe na bumwe, ariko ibyo bikaba bidahagije mu kwemeza ko atakibaho.
Urugero ni imbaka, izwi mu Cyongereza nka ‘African Golden Cat’, injangwe yo mu mashyamba yigeze kubarizwa muri Nyungwe.
Raporo ku nyamaswa za Nyungwe ivuga ko nta bimenyetso bishya by’imbaka byabonetse muri pariki mu myaka 30 ishize.
Hari na mfyisi y’amabara cyangwa ‘Spotted Hyena’, na yo raporo igaragaza ko nta bimenyetso byemeza ko yongeye kuboneka muri Nyungwe muri icyo gihe.
Hari izamaze kumenyekana ko zitakiri muri Nyungwe, ariko hakaba n’izindi zikeneye ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza aho ziherereye.
Icyatumye inyamaswa nini zicika
Amateka ya Nyungwe agaragaza ko ibikorwa by’abantu byagize uruhare rukomeye mu kugabanya inyamaswa nini.
Guhiga byagize uruhare rukomeye cyane, cyane cyane ku nyamaswa zahigwaga kubera inyama cyangwa ibindi bice byazo.
Ku nzovu, guhiga hagamijwe kubona amahembe yazo byagize uruhare rukomeye mu kuzimara muri Nyungwe.
Ibindi bikorwa birimo gutema ibiti, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhindura imikoreshereze y’ubutaka n’ibindi bikorwa by’abantu na byo byagiye bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Iyo aho inyamaswa ibona ibiryo, aho iba cyangwa inzira ikoresha bihindutse, ubuzima bwayo na bwo burahungabana.
Kandi ku nyamaswa nini, iyo umubare wayo umaze kuba muto cyane, birushaho kugorana ko ikomeza kubaho nk’uko byahoze.
Uyu munsi, Nyungwe iracyari rimwe mu mashyamba akomeye mu Rwanda no mu karere ka Albertine Rift.
Ifite ubuso burenga hegitari 101.000 kandi ikabarizwamo amoko menshi y’ibinyabuzima, harimo inyamaswa n’inyoni bifite agaciro gakomeye.
Kandi inyamaswa zimwe abantu bari basanzwe babona hafi y’ingo na zo zatangiye kuba amateka abantu bakuru bavuga, aho kuba ibyo abana babona buri munsi.
Mu gihe Nyungwe ikomeje kurindwa, ikibazo gikomeye si ukureba gusa umubare w’inyamaswa zikiyirimo, ahubwo ni no kumenya niba ibisekuruza bizaza bizaba bikizibona. Igisabwa ni ugushyira imbaraga mu kuzibungabunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!