Wa munsi wo kuzirikana akamaro k’ingagi mu Rwanda wageze. Kwita Izina, umuhango ugirwamo uruhare by’umwihariko n’abantu 23 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barimo abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, siporo, ubuhanzi, ibidukikije n’ubukerarugendo. Ni bo bari bwite abana b’ingagi amazina kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Musanze.
Kwita Izina ni umwe mu mihango ikomeye u Rwanda rukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu misozi zifite uruhare runini mu gukurura ba mukerarugendo.
Uyu muhango ushingiye ku muco nyarwanda wo kwita amazina abana bakivuka imbere y’imiryango n’inshuti, ariko ukaba warahujwe no kurinda ingagi zo mu misozi mu 2005, ubwo u Rwanda rwatangizaga ku mugaragaro umuhango wo kuzita amazina.
Mbere y’uko Kwita Izina iba umuhango mpuzamahanga, abashakashatsi n’abarinzi ba Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bari basanzwe baha amazina ingagi zavukaga kugira ngo zibafashe gukurikirana ubuzima bwazo, imiryango yazo n’imyitwarire yazo n’ibindi.
Uyu munsi, Kwita Izina yahindutse urubuga ruhuza abahanga mu kubungabunga ibidukikije, abashakashatsi abayobozi, abahanzi, abakinnyi n’abandi bafite uruhare mu kurengera ibinyabuzima.
Umuhango wo Kwita Izina 2026 uteganyijwe kuri uyu wa 4 Nzeri 2026 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ahari ibirunga n’aho ingagi zo mu misozi zibea.
Ufite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rwo kurinda ibidukikije no kubungabunga ahazaza h’ibinyabuzima. Uzitirwamo abana 22 b’ingagi biyongera ku bandi 438 biswe amazina kuva mu 2005 umuhango wo Kwita Izina watangira mu Rwanda.
Mu bantu bazita abana b’ingagi amazina muri uyu mwaka harimo:
Shaikha Al Nuwais
Shaikha Al Nuwais ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo.
Ni we mugore wa mbere w’umwarabu wagiye kuri uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango umaze imyaka isaga 50.
Yarangije amasomo ye muri Zayed University mu 2006. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imari, nyuma yubaka izina mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Umwuga we yawubatse cyane binyuze muri Rotana Hotels, imwe mu masosiyete akomeye mu bijyanye n’amahoteli mu Burasirazuba bwo Hagati. Byamufashije kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Dominic Barton
Dominic Barton ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto ndetse na LeapFrog Investments. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa McKinsey Global ndetse anaba Ambasaderi wa Canada mu Bushinwa.
Dominic Barton washoye mu by’ubucuruzi akomoka muri Canada, akaba n’umwanditsi. Yavutse muri Mata 1962 avukira i Londres.
Barton yize ibijyanye n’ubukungu muri University of British Columbia, nyuma aza kubona buruse ya Rhodes Scholarship imufasha kwiga muri University of Oxford aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu.
Olivier Granet
Umunyemari Olivier Granet ni umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, ikigo cy’ishoramari gifite uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya hoteli muri Afurika. Granet yanashoye imari muri Mövenpick Kigali.
Akomoka mu Bufaransa. Afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu bikorwa mpuzamahanga bijyanye n’imari no kwakira abantu.
Mbere yo kwinjira muri Kasada, Granet yamaze imyaka irenga 20 akorera muri Accor, aho yaje kuzamurwa agirwa Umuyobozi Mukuru wa AccorHotels mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika. Yacungaga amahoteli arenga 200 akorera mu bihugu birenga 30, afite ibyumba bigera ku 50.000 ndetse n’abakozi bagera ku 30.000.
Miguel Ángel Gil Marín
Miguel Ángel Gil Marín w’imyaka 63 ni Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, imwe mu makipe akomeye yo muri Espagne. Ni umwe mu bagize Komite y’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi.
Miguel Ángel Gil Marín yageze muri Atlético de Madrid mu 1993, ubwo yari ahawe inshingano na Se, Jesús Gil y Gil, wabaye umuyobozi w’iyi kipe anafitemo imigabane myinshi.
Mu 2010, yahawe igihembo na Globe Soccer Awards, nk’umuyobozi mwiza w’umwaka ‘Best director of the year’.
Ku buyobozi bwe, Atlético de Madrid yabaye ikipe yo muri Espagne yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
David Lappartient
David Lappartient ni Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) kuva mu 2017 ndetse akaba n’umwe mu bagize Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (IOC).
Azwi kandi ku ruhare yagize mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, cyane cyane nyuma ya Shampiyona y’Isi ya UCI yabereye i Kigali mu 2025. Yavutse ku wa 31 Gicurasi 1973 i Pontivy mu Bufaransa, bivuze ko afite imyaka 53.
Uyu yagize uruhare runini mu gutuma Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera muri Afurika bwa mbere, binahesha Umujyi wa Kigali wayakiriye igihembo cya "UCI Bike City".
Mu mwaka ushize kandi, muri Kigali Convention Centre habereye Inama ya 194 ya UCI, inasiga uyu mugabo yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe kugeza mu mwaka wa 2029.
Lappartient ayobora UCI kuva mu 2017, aho yahigitse Brian Cookson wayobora iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare. Yongeye gutorwa mu 2021, ubwo yari umukandida rukumbi.
Kenza Ameloot
Kenza Ameloot ni Miss Belgium 2024 ufite inkomoko y’u Rwanda. Azwiho gushyigikira ibikorwa bifasha abana bafite ibibazo by’amaso ndetse agaragaza ishema ku muco, urusobe rw’ibinyabuzima n’ubwiza bw’u Rwanda.
Kenza afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne, mu gihe se ari Umubiligi. Yavukiye i Bruxelles. Uretse kuba umunyamideli wabigize umwuga, yiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ku wa 24 Gashyantare 2024, ni bwo Kenza yambitswe ikamba rya Miss Belgique 2024 mu birori byabereye i De Panne, ahigitse abakobwa 32 bari bageze mu cyiciro cya nyuma.
Mu 2024, nyuma yo kuba Miss Belgique, Kenza yasuye u Rwanda aho yifatanyije n’umuryango ‘Light for the World’ mu bikorwa byo gufasha abana bafite ibibazo by’amaso.
Uwimbabazi Jeannette
Uwimbabazi Jeannette ni umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Yamenyekanye ku bwitange bwe mu kurwanya ibyaha byibasira ibinyabuzima no kurinda umutungo kamere w’u Rwanda.
Mu myaka itanu muri iyi ishize hamaze gukurwa imitego 43.699. Mu mwaka ushize hakuwemo imitego yica inyamaswa irenga 6.000. Mu mitego 43.000 yakuwe muri Pariki ya Nyungwe mu myaka itanu ishize harimo 6.640 yabonetse mu 2021, imitego 10.431 iboneka mu 2022, imitego 11.259 iboneka mu 2023, imitego 6.831 iboneka mu 2024, mu 2025 haboneka imitego 6.767. Mu mezi atandatu ya 2026 hamaze kuboneka imitego 1.771.
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umwanditsi w’indirimbo. Ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Israel Mbonyicyambu, uzwi cyane ku izina rya Israel Mbonyi, yavutse mu 1992 mu Minembwe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko akurira mu Rwanda, aho yaje kuba umwe mu bahanzi ba Gospel bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Garrett Wood n’umugore we, Nicole Wood
Garrett Wood ni Perezida wa The Wood Foundation Africa akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa Kids Operating Room (KidsOR), umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta yashinze mu 2018 afatanyije n’abandi.
KidsOR yahinduye uburyo abana bo mu bihugu bifite amikoro make babona serivisi z’ubuvuzi, aho ubu ufasha gutuma abana barenga 250.000 buri mwaka babagwa indwara zitandukanye.
Binyuze mu kubaka ibyumba birenga 100 bigezweho byo kubagiramo abana ku migabane ine ndetse no mu bihugu hafi 40 ku isi, Kids Operating Room iri gufasha abana kubona ubuvuzi bugezweho.
Susan Hollern
Susan Hollern ni we washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Hope Haven Rwanda iherereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. Yahereye ku banyeshuri 97 mu 2011, igera ku barenga 2.000, yibanda ku burezi no gufasha imiryango kwiteza imbere.
Nk’umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utanga inkunga y’amafaranga ifasha iri shuri ryo mu Rwanda, ugamije guteza imbere uburezi buhindura ubuzima ndetse n’iterambere ry’abaturage.
Susan Hollern atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarize muri The Ohio State University.
Francesco Calvo
Francesco Calvo ni umuyobozi mu by’imikino n’ubucuruzi ukomoka mu Butaliyani, uzwi cyane kubera ubumenyi afite mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi bw’amakipe y’umupira w’amaguru, kongera amafaranga yinjizwa n’amakipe ndetse no kubaka imikoranire n’abafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga.
Yavutse ku wa 7 Gashyantare 1974 mu Butaliyani, akaba afite imyaka 52. Calvo yize ibijyanye n’ubushabitsi muri Kaminuza ya Bocconi i Milan, nyuma aza kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kwamamaza muri Profingest Management School mu 2002.
Mbere yo kwinjira mu mupira w’amaguru, yakoze muri Philip Morris International, aho yagize imyanya itandukanye y’ubuyobozi, harimo no gukorana n’ibikorwa byo kwamamaza ku rwego mpuzamahanga.
Francesco Calvo yamenyekanye cyane kubera inshingano z’ubuyobozi yagize mu makipe akomeye y’i Burayi arimo Juventus FC, FC Barcelone na AS Roma. Azwiho gufasha amakipe kongera amafaranga ava mu bikorwa by’ubucuruzi, gushyiraho ingamba zo gukorana n’abaterankunga n’ibindi.
Ahmed Sadek Elsewedy
Ahmed Sadek Elsewedy ni Perezida wa Elsewedy Electric, ikigo cyo mu Misiri gikora ibijyanye n’ingufu gifite agaciro kagera kuri miliyari 1,5 z’Amadolari. Iki kigo gifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere amashanyarazi mu bihugu 19.
Uyu Munyamisiri ni umwe mu bagize umuryango wa Elsewedy, washinze kandi ugateza imbere iyi sosiyete ikagera ku rwego mpuzamahanga, ikorera ku migabane itandukanye ku isi.
Ku buyobozi bwe, Elsewedy Electric yavuye ku gukora insinga z’amashanyarazi gusa, igera ku gutanga ibisubizo byuzuye mu bijyanye n’ingufu, birimo gutunganya amashanyarazi, kuyakwirakwiza, imishinga y’ubwubatsi n’ibindi bikorwa remezo.
Paul Danforth
Paul Danforth ni Perezida wa CAA Sports, ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri siporo. Yabaye kandi Visi Perezida Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri New York Mets.
Paul Danforth ni umuyobozi ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku mikino, uzwi cyane kubera uruhare rwe mu guteza imbere urwego rw’imikino n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Uyu Munyamerika ni Perezida wa CAA Sports, ishami rya Creative Artists Agency rishinzwe ibikorwa by’imikino, akaba ari rimwe mu mashami akomeye ku isi ahagararira abakinnyi, impano n’ibikorwa by’imikino.
Mu 2010 no mu 2011 yashyizwe mu rutonde rw’abayobozi bakomeye mu by’imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari munsi y’imyaka 40 mu 2010 na 2011. Yize muri Hartwick College, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere (Bachelor of Arts in Management) hagati ya 1989 na 1993.
Dominique Plewes
Dominique Plewes yamenyekanye cyane mu bikorwa by’ubugiraneza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarashinze SOF Support Foundation ikora ubushakashatsi mu bice birimo amakimbirane.
Ni n’umuterankunga w’ibikorwa by’iterambere, umwanditsi ndetse n’umuntu ukora mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga. Asanzwe akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi cyane nk’uwashinze ndetse akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Special Operations Forces (SOF) Support Foundation, umuryango ugamije gufasha ingabo zidasanzwe za Amerika n’imiryango yazo.
Binyuze muri uyu muryango ndetse n’ubushakashatsi yakoze mu bice bitandukanye by’isi, yakoranye n’abayobozi b’ingabo, abafata ibyemezo muri politiki, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage bo mu bice byibasiwe n’amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati, Afurika na Ukraine.
Mutaz Essa Barshim
Mutaz Essa Barshim ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri ukomoka muri Qatar, ukina mu cyiciro cyo gusimbuka urukiramende. Yavutse ku wa 24 Kamena 1991 i Doha muri Qatar, akaba afite imyaka 35. Uyu munya-Qatar kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umukino wo gusimbuka urukiramende.
Barshim azwi cyane kubera ibyo yagezweho bidasanzwe, birimo kwegukana imidali itatu mu Mikino Olempike (uwa zahabu mu 2020, uw’ifeza mu 2012 no mu 2016) ndetse n’ibikombe byinshi by’Isi mu mikino ngororamubiri.
Azwi kandi cyane kubera igikorwa cy’ubutwari n’ubupfura yakoze mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2020, aho we n’Umutaliyani Gianmarco Tamberi bemeye gusangira umudali wa zahabu aho gukomeza guhatana mu gusimbuka by’inyongera.
Alastair Fothergill
Alastair Fothergill ni umuyobozi wa filime akaba n’umuhanga mu gukora filime zerekeye ibidukikije. Azwi cyane ku bikorwa nka Planet Earth na Blue Planet.
Ni Umwongereza wavutse ku wa 10 Mata 1960 i Londres mu Bwongereza, bivuze ko afite imyaka 66. Yize ibijyanye n’ubumenyi bw’ibinyabuzima by’inyamaswa muri University of Durham, nyuma atangira imirimo ye muri BBC Natural History Unit mu 1983, aho yaje no kuba umuyobozi wayo.
Patrice Evra
Patrice Evra yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa. Yakiniye amakipe nka Manchester United, AS Monaco FC na Juventus, atwara ibikombe byinshi birimo Champions League ya UEFA mu 2008, ndetse yakiniye u Bufaransa imikino 81.
Yavutse ku wa 15 Gicurasi 1981 i Dakar muri Senegal. Afite imyaka 45. Afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Evra yakinaga ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi.
Azwi cyane kubera ibigwi afite mu mupira w’amaguru, aho yatwaye ibikombe byinshi birimo UEFA Champions League ndetse n’ibikombe bya shampiyona ya Premier League ubwo yakinaga muri Manchester United.
Uretse umupira w’amaguru, Evra azwiho ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu gukundisha abantu ibyo bakora.
Mamadou Sakho
Mamadou Sakho ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa wakinaga nka myugariro wo hagati. Yavutse ku wa 13 Gashyantare 1990 i Paris mu Bufaransa, akaba afite imyaka 36 mu 2026.
Mamadou Sakho yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa wakinaga mu bwugarizi. Yakuriye muri PSG, ayibera kapiteni akiri muto, anakinira Liverpool, Crystal Palace na Montpellier, ndetse akaba yarakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 29, harimo no kugaragara mu Gikombe cy’Isi cya 2014.
Yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain mbere yo kwerekeza muri Premier League aho yakiniye Liverpool. Uretse umupira w’amaguru, azwi kandi ku bikorwa byo gufasha abana ndetse n’imishinga y’ubutabazi, aho akoresha izina rye mu guteza imbere ibikorwa bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’abantu.
Marie-Clémentine Dusabejambo
Marie-Clémentine Dusabejambo ni umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, akaba yaritabiriye iserukiramuco rya Cannes Film Festival mu 2026.
Marie-Clémentine Dusabejambo uherutse kwegukana igihembo cya ‘Caméra d’Or’ mu Iserukiramuco ry’i Cannes yavukiye i Kigali mu 1987, yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’amashanyarazi n’itumanaho.
Urugendo rwe muri sinema rwatangiye mu 2011, ubwo yakoze filime ngufi “Lyiza”, yamuhesheje igihembo cya Bronze Tanit mu iserukiramuco rya Carthage.
Yakomeje gukora filime zirimo “Behind the Word” yo mu 2013, “A Place for Myself” yo mu 2016 na “Icyasha” (Etiquette) yo mu 2018. Izi filime zamuhesheje ibihembo bitandukanye mu maserukiramuco akomeye muri Afurika, arimo Zanzibar International Film Festival na FESPACO.
Mu 2026, Dusabejambo yakoze amateka ubwo filime ye ya mbere ndende, “Ben’Imana”, yatoranywaga mu cyiciro cya Un Certain Regard mu iserukiramuco rya Cannes.
Kelly O’Meara
Kelly O’Meara ni umuyobozi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Pan African Sanctuary Alliance (PASA), ugamije kurengera inkende n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bw’inyamaswa z’inyamabere zibasiwe muri Afurika, ndetse no gushyigikira ibigo bibungabunga inyamaswa.
Akorera muri Amerika. Yize ibijyanye no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi muri University of Massachusetts Amherst.
Mbere yo kujya muri PASA, yamaze imyaka irenga 20 akora muri Humane Society International, aho yayoboye ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’inyamaswa ku rwego mpuzamahanga. Binyuze muri PASA, afasha kurengera inkende nk’impundu, ingagi n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bw’inyamaswa zijya kumera nk’abantu, ashyigikira ibigo bizibungabungira ndetse n’imishinga yo kubungabunga ibinyabuzima hirya no hino muri Afurika.
Neil McDougall
Neil McDougall ni Umwongereza washinze akaba na Perezida wa DelAgua, ikigo giteza imbere ingufu zisukuye mu guteka n’iterambere rirambye muri Afurika.
Afite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima rusange binyuze mu mishinga itandukanye. Ku buyobozi bwe, DelAgua yashyize mu bikorwa imishinga minini mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ifasha abaturage kwimakaza imibereho itangiza.
James Chester
James Chester yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru. Yakiniye amakipe nka Hull City, West Bromwich Albion, Aston Villa na Stoke City ndetse ahagararira Wales muri Euro 2016.
Undi uzaba uhagarariye iyi kipe, ni James Grant Chester wakanyujijeho mu makipe yo mu Bwongereza, akaba yarakiniye na Aston Villa hagati ya 2016-2020.
Chester yatangiye gukina n’uwabigize umwuga ahereye muri Manchester United mu 2007, ayikinira imikino mike mbere y’uko imutiza mu makipe ya Peterborough United, Plymouth Argyle na Carlisle United.
Iyi yayivuyemo ajya muri Hull City, nyuma y’imyaka ine ayivamo ajya muri West Bromwich Albion, ayimaramo umwaka umwe mbere y’uko ajya muri Aston Villa yakiniye imikino igera ku 120, anayibera kapiteni wayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Mu mwaka wa nyuma wa 2020 yamutije muri Stoke City, ayivamo mu 2023 ajya muri Derby County. Ari gusoza gukina yakiniye Barrow na Salford City zo mu Cyiciro cya Kane mu Bwongereza. Yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Pays de Galles, ayifasha mu mikino ya UEFA Euro 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!