IGIHE

Abasura Pariki y’Akagera bayinjirije miliyoni 32,1$ mu myaka 15

0 19-11-2025 - saa 09:14, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko kuva mu 2010 kugeza mu 2025 iyi Pariki imaze gusurwa n’abantu ibihumbi 470.622, aho bayinjirije miliyoni 32,1$.

Imyaka 15 irashize Pariki y’Akagera ivuguruwe ndetse inahawe ikigo African Parks kugira ngo kiyicunge neza. Kuva iki kigo cyatangira kuyireberera yongewemo inyamaswa zirimo Intare, Inkura n’izindi nyinshi zitandukanye zituma ba mukerarugendo barushaho kuyisura ku bwinshi.

Umuyobozi muri Pariki y’Akagera ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko mu myaka 15 ishize abasura iyi pariki bagiye biyongera buri mwaka, ku buryo hari icyizere ko abayisura mu myaka ibiri iri imbere bazagera ku bihumbi 65.

Ati “Twatangiye kubara guhera mu 2010, icyo gihe twinjije abantu ibihumbi 15 urebye inyungu yabaturutsemo ni ibihumbi 203$, mu myaka 15 rero abadusura bakomeje kwiyongera usibye mu myaka ibiri harimo 2020 na 2021, mu mwaka wakurikiye wa 2022 abantu batangiye kugenda bazamuka gake gake ku buryo uyu munsi tubara abantu abantu bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 56 niyo mibare tuba dufite.’’

Karinganira yavuze ko amafaranga yinjira yagiye azamuka ava ku bihumbi 203$ byo mu 2010 agera kuri miliyoni 4,7 $ yabonetse umwaka ushize, aho mu mwaka wa 2023 hari haninjiye miliyoni 4,8$ ariko ko umwaka ushize kubera icyorezo cya Marburg cyatumye habaho igabanuka rya 3% ku mafaranga yari yinjijwe.

Ati “Uyu mwaka ngendeye ku mibare dufite n’amezi asigaye dushobora kwinjiza miliyoni 5,2$. Abantu barazamuka cyane muri iyi myaka 15 ishize kandi ni ibyo kwishimira, ubu turateganya ko mu mwaka wa 2028 tuzaba twakira abantu ibihumbi 65 binjira muri Pariki bishyuye bashobora kwinjiza miliyoni 7,6$.’’

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera butangaza ko abaturage bo mu bihugu 10 basura iyi Pariki cyane harimo Abanyarwanda, Abanyamerika, Abafaransa, Abaholandi, Abongereza, Ababiligi, Abadage, Abanya-Nigeria, Abanya-Canada, Abashinwa ndetse n’Abahinde.

Yavuze ko nibura Abanyarwanda bangana na 45% y’abasura iyi Pariki buri mwaka ari ab’imbere mu gihugu, bakaba bashishikarijwe kurushaho kuyisura kuko hari ibyiza byinshi bakeneye kureba no kumenya.

Ati “Kuyisura umunsi umwe nabyo ni byiza ariko buriya bibaye byiza wayisura iminsi ibiri ukagera mu Majyepfo, hagati no mu Majyaruguru. Ikindi ibiciro byo kurara yaba muri hoteli no kuri campsite hose twabishyize kuri make ku baturage bacu, ntabwo bishyura nk’abanyamahanga, turabasaba kujya babitegura kare bakiyumvamo kuzasura Pariki kuko ni ibyiza biri iwacu.’’

Karinganire yavuze ko Abanyarwanda bishyize hamwe iyo basabye kuyisura bagabanyirizwa 50%, abaje ku mpamvu z’ishuri bo bagabanyirizwa 70%.

Kugeza ubu Pariki y’Akagera ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 11 aho hanabonekamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi harimo Intare, Ingwe, Inkura, Inzovu n’Imbogo. Iyi Pariki iri ku buso bwa hegitari 1120 aho ibarizwamo inyamaswa 11.338 nk’uko byagaragajwe n’ibarura ryakozwe mu 2023.

Abasura Pariki y’Akagera bayinjirije miliyoni 32,1$ mu myaka 15
Inzovu zibarizwa muri Pariki y’Akagera zibonwa na benshi
Inkuru ni imwe mu nyamaswa zikundwa na benshi
Imbogo ni zimwe mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Akagera
Intare zari zaracitse muri iyi pariki, ubu zatangiye kongera kororoka
Ingwe ni imwe mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Akagera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 4-06-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza