Hoteli ya The Pinnacle Kigali yinjiye mu ruhando rwa hoteli nto nziza ku Isi zizwi nka “Small Luxury Hotel of the World (SLH)’ kubera ubwiza bwayo, serivisi nziza no korohereza abayisuye kubona ubwiza bwa Kigali.
Ibaye hoteli ya mbere mu Rwanda igiye kuri uru rutonde ruriho hoteli zirenga 700 ku Isi.
SHL ni umuryango w’abakerarugendo basura hoteli nziza ariko nto ku Isi, aho basura hoteli zitarengeje ibyumba 50.
Hoteli zijya ku rutonde rwa SHL ni iziba zihariye mu buryo runaka kandi zitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, ndetse abayisuye bakahagirira ibihe byiza ku buryo ari hoteli bashishikariza abandi ba mukerarugendo gusura.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SHL, Richard Hyde, yagaragaje ko The Pinnacle Kigali ari hoteli yihariye yaba muri Afurika ndetse no mu Rwanda ariyo mpamvu yagiye kuri uru rutonde.
Ati “Twishimiye kwakira the Pinnacle Kigali ku ruhando rwa SHL, imwe muri hoteli nziza zifunguwe vuba, yihariye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse n’abashaka gutembera muri Afurika.”
The Pinnacle Kigali yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025, aho yubakwa yatangiye ari igitekerezo cyo kubaka inzu y’umuryango birangira igitekerezo gikuze igirwa hoteli.
The Pinnacle Kigali ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa ya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru hari ibindi byumba bitanu.
Sheila Kyarisiima washinze iyi hoteli yavuze ko bishimiye kuba muri SHL by’umwihariko kuba ariyo hoteli ya mbere mu Rwanda igiye muri uyu muryango.
Ati “Intego yacu yahoze ari gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru, kwakira neza abatugana no kubaha ibihe byiza nk’uko SLH ibigaragaza kandi twiteguye gukomeza kugaragaza ibyiza biri mu Rwanda.”
The Pinnacle Kigali n’ubwo ari hoteli nto ariko ni ahantu uwahageze nta na kimwe yabura kuko hari nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100, théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi.
Hari kandi imikino itandukanye ikinirwa mu byumba bitandukanye nk’amakarita, billiard, bowling, foosball n’iyindi.
Hari kandi n’ikinirwa hanze ko koga, basketball na paddle tennis.
Hari umwanya wahariwe ibikorwa byo kwita ku mubiri nka sauna na massage, icyumba cyahariwe kwita ku bwiza ‘Salon Haven’ na gym ikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Ibiciro nabyo bijyana n’ubwiza bw’iyi hoteli kuko nko kujya kuri iyi hoteli ku manywa uba usabwa guhera ku 1.545$, mu gihe uri buharare yishyura guhera kuri 3.090$.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa The Pinnacle Kigali
Ni hoteli iri mu byahinduye isura y'umusozi wa Rebero uzwiho umwihariko w'inyubako zihagazeho mu mujyi wa Kigali
Ubwiza bwa The Pinnacle Kigali ni urukererezabagenzi
Iyi hoteli yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.
Yubatse kuri hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.
The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli z'ubwiza bwihariye mu Rwanda
Umujyi wa Kigali ukomeje kunguka hoteli z'ubwiza buhebuje
The Pinnacle Kigali ifite Piscine yisanzuye ku bifuza gukora siporo yo koga
Abifuza gukoresha Piscine na bo bashyizwe igorora
Ni amahitamo meza ku munyarwanda wifuza gutemberera aheza bitamusabye kwambuka inyanja
Abahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byabo
Ntushobora kwicwa n'inzara cyangwa inyota wabashije kugera muri The Pinnacle Kigali
Ni imwe muri hotel z'akataraboneka zimaze kubakwa i Kigali
Iterambere mu by'amahoteli n'ubukerarugendo riri kwihuta ku muvuduko udasanzwe mu Rwanda
Aho umuntu yicaye hose muri iyi nyubako atangazwa n'ubwiza budasanzwe ahabona
Haboneka amafunguro yo ku migabane yose y'isi
Ikoranabuhanga ni umwe mu mwihariko w'iyi hoteli
Ntibigisaba gufata rutemikirere uva mu Rwanda kugira ngo ubashe kwibonera ahantu heza ho gusohokera kuko hegerejwe abaturarwanda
Hari ubwoko butandukanye bw'ibyo kunywa
Hateguwe mu buryo bugendanye n'igihe
Amahitamo y'umuntu ni yo ahabwa agaciro muri The Pinnacle Kigali
Hari ibiti bifasha uwahatembereye kugerwaho n'akayaga gahehereye
Hari ibijyanye n’ibyo kunywa nka vino zikunzwe cyane zengerwa muri Afurika y’Epfo, iz’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, izo mu bihugu byo muri Océanie n’ahandi
Icyorezo cy'icyaka ntikirangwa muri iyi hoteli kuko kiba cyavugutiwe umuti rugikubita
Ntushobora kwicuza icyemezo cyo gusohokera aha hantu ahubwo wicuza impamvu wari waratinze
Iyo wicaye ku gice cyo hejuru uba wumva amahumbezi unihera ijisho byinshi mu bice bya Kigali no hanze yayo
Uko rooftop ya The Pinnacle Kigali igaragara
Bafite igikoni cyihagije ku ndyo zitandukanye zaba iza kinyafurika cyangwa iza kizungu
Ureba ibyiza bihari ukumva amagambo ashize ivuga
Hari 'View' yihariye ku baba bahasohokeye
Hari ahantu ho kuruhukira hafasha uharyamye kuruhuka neza
Bafite ibyumba byisanzuye kandi byuje isuku ihebuje
Iyi hoteli ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ibidukikije
Imiterere yaho igera ku nyota y'uwahasuye akumva aranyuzwe
Hari n'indabo zizana impumuro nziza ku baba batembereye muri The Pinnacle Kigali
Ibyumba bifite ibitanda binini bizwi nka ‘King-sized’
Kimwe mu byumba bigize iyi hoteli
Buri kintu cyose cyashyizwe muri iyi nyubako gitera ukibonye kugitekerezaho kuko byaritondewe kandi bitoranywa n'abahanga
Ukihagera utangira kwibwira uti uwapfuye koko yarihuse atabonye u Rwanda rurabagirana
Hari ibitanda uryamaho ugasinzira neza
Isuku ni kimwe mu birango bya The Pinnacle Kigali
Ibyashakirwaga hakurya y'imbibi z'igihugu bisigaye byaregerejwe Abanyarwanda n'abarugana
Ibyumba byaho bifite ubwiza bwihariye
Akayaga n'amahumbezi byo hanze bibasha kwinjira mu nyubako nta nkomyi
Buri cyumba kiba gifite umwihariko ugitandukanya n’ikindi
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18
Ni iwabo w'abasirimu
Uwahatembereye wese atahana umuhigo wo kuzagaruka
Uwaharaye ataha ahirahira kubera ukuntu avimvira ijoro ryose aguwe neza
Uwicayemo hano akurikirana filimi nk'uri kuyireba ikinwa mu buryo bw'imbonankubone
Ahareberwa filimi hubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe
Iki cyumba kireberwamo filimi gishobora kwakira abantu batandukanye bifuza kureba bicaye neza
Abakunzi ba sinema bateganyirijwe icyumba cyihariye kijyanye n'igihe
Bafite ibitabo bitandukanye byo gusoma
Nta kintu giciriritse wapfa kubona muri iyi hoteli
Abihebeye gusoma nta kibazo bagirira aha hantu
Abakunda gukina umukino wa Chess na bo ntibibagiranye
Hari ushobora kwibwira ko ari mu mahanga ya kure nyamara ari mu rw'Imisozi 1000
Ibyerekeranye n'ibikorwa byo kwidagadura byitaweho mu buryo bwihariye
Abakunzi b'umukino wa Bowling ntibashobora kwicirwa n'irungu muri The Pinnacle Kigali
Billiards na wo ni umwe mu mikino abasohokeye muri The Pinnacle Kigali bashobora kuba bakina
Abakunzi b'imikino n'imyidagaduro batekerejweho mu buryo bwihariye
Aha ni igice cyahariwe abakunda gukina Bowling
Hateguwe ku buryo bugezweho bufasha uwahatembereye kubona byose bijyanye n'ibyo yifuza
Ibikoresho byifashishwa mu gukina umukino wa Bowling
Abifuza gukina Bowling na bo batekerejweho
Habereye ijisho
Iyo wahatembereye utahana inkuru yo kubara
Iyi hoteli yashibutse mu gitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugari
Ni amahitamo ku bantu bakunda kuva mu rugo bagafata umwanya wo gusohokera ahantu heza kandi hagezweho
Abifuza kuganira bateganyirijwe ibyicaro biteye amabengeza
Batanga serivisi zitandukanye zose zihuriye ku kugusha neza uwagiye abagana
Abakunzi b'imikino y'amaboko bashyizwe igorora muri The Pinnacle Kigali
Abahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byabo
Ibikorwa remezo bya siporo na byo birahari
Ibikoresho byo kwifashisha mu mikino n'imyidagaduro byarateganyijwe
Abakunda ibijyanye no guterura na bo ntibarengejwe ingohe
Ibikoresho byifashishwa muri GYM ni munange
Hari ibyo ushobora gukenera byose mu gihe uri muri hoteli nziza
Bafite imodoka ziyubashye zitwara ababagana by'umwihariko izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!