IGIHE

MINADEF na RDB batashye ubuvumo bwa Musanze na Kinigi bafatanyije gutunganya

0 6-12-2013 - saa 06:39, IGIHE

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe arashima ibikorwa byakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo umutwe w’Inkeragutabara n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), mu gutunganya ubuvumo bwa Musanze na Kinigi mu Ntara y’Amajyarugu.
Ubuvumo byatashywe ku mugaragaro buri mu bikorwa by’iterambere bizinjiriza Igihugu amadevize.
Minisitiri Gen. Kabarebe yasabye abanya-Musanze kubufata neza kuko ari amata bahawe bagomba kubuganiza bakayafata neza, akabaha umusaruro, kuko buzabafasha (…)

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe arashima ibikorwa byakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo umutwe w’Inkeragutabara n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), mu gutunganya ubuvumo bwa Musanze na Kinigi mu Ntara y’Amajyarugu.

Ubuvumo byatashywe ku mugaragaro buri mu bikorwa by’iterambere bizinjiriza Igihugu amadevize.

Minisitiri Gen. Kabarebe yasabye abanya-Musanze kubufata neza kuko ari amata bahawe bagomba kubuganiza bakayafata neza, akabaha umusaruro, kuko buzabafasha kugera ku iterambere.

Mu gutaha ubu buvumo bufite uburebure hafi kilometero ebyiri,ubujyakuzimu bwa metero10 na 40, n’ubugari bwa metero 3 kugeza kuri metero 10, hanabayeho guhererekana icyo gikorwa kirangiye gitwaye miliyoni 200.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, Ambasaderi Valantine Rugwabiza yahaye ubutumwa Abanyamusanze batuye hafi yabwo abasaba kwitabira ibikorwa bibateza imbere.

Ati “Twagize Igikorwa cyiza cyo gutaha ubuvumo,dushimira Minisiteri y’Ingabo yadufashije cyane kugera kuri iki gikorwa.Namwe abanyamusanze,mugire ibikorwa bitandukanye bifasha abasura aka karere, mugire umusaruro ufasha mu bikorwa by’ubukerarugendo.”

Aba baturage basabwe kwita kubyo bakora birimo ibikorwa by’ubuhinzi bizagurishwa muri hoteri zitandukanye zirimo n’izigiye kubakwa, iby’ubukorikori byose bibafasha kwiteza imbere kandi n’abakerarugendo bakabasha kubona ibiva mu bikorwa byabo, bityo bamara gusura ubu buvumo bakabasha kubona ahantu heza ho kwiyakirira, bakanabasha kugura impano zitandukanye basubirana iwabo babikesha banyamusanze.

Mu gukomeza ubufatanye na ba rwiyemezamirimo, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli (Musanze Cave Hotel)izajya yakira abakerarugendo basura ubu buvumo.Izaba yubatse kuburyo butangiza ibidukikije hafi y’ubu buvumo n’agace ka Pariki y’ibirunga buherereyo karangwa n’ahantu nyaburanga bikunzwe na ba mukerugendo birimo ingagi zo mu birunga,Buhanga Eco-Park,ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ibindi.

Ubuvumo bwatashye ni ubwa Kinigi bw’inzira ya metero 810 hamwe n’ubwa Musanze bufite inzira yametero 1275. Kugeza ubu bwose hamwe bumaze gusurwa n’abakerarugendo bagera kuri 400.

Umushinga wo kubwubaka wamaze amezi atanu, hubakwa n’abakozi 810 barimo 380 b’inkeragurabara zakoze akazi gakomeye mu kubwubaka ahantu hari umwijima uruta uw’ijoro, banahuye n’ikibazo cyo kugeza ibikoresho mu buvumo nabyo byari bigoranye,banahura n’imbogamizi y’ubuhehere bw’amazi n’ibindi nk’uko Ngarambe Vedaste wakurikiranye ibikorwa byo kubwubaka yabidutangarije.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza