Iyo winjiye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, uba utangiye urugendo ruguhuza n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe. Kuva ku ntare, inzovu n’inkura, kugera ku biyaga, amashyamba n’ibibaya bigari bitatse Uburasirazuba bw’u Rwanda.
Iyi pariki iri mu zikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda. Ibarizwamo inyamaswa zisaga ibihumbi 500 zo mu moko atandukanye, zirimo n’izisigaye hake ku Isi. Ifite kandi ibiyaga, amahoteli n’ahandi henshi abashyitsi bashobora kuruhukira no kwitegereza ibyiza by’urusobe rw’ibinyabuzima.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva muri Mata-Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, igaragaza ko amafaranga yinjijwe muri icyo gihe, yiyongereyeho 4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2025. Ugereranyije, buri mushyitsi wasuye iyi pariki yakoresheje 108$.
Ku muntu uteganya kuyisura bwa mbere, hari byinshi aba akwiye kubanza kumenya. Birimo imibereho y’inyamaswa ziyibarizwamo, impamvu zimwe zibonerezwa urubyaro, uko inzovu ziyoborana, amabwiriza agomba kubahirizwa, amande acibwa uyarenzeho n’ibiciro byo gusura iyi pariki.
Intare zibonerezwa urubyaro
Munyaneza Samuel ayobora ba mukerarugendo. Amaze imyaka umunani akorera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Asobanukiwe amateka yayo, imibereho y’inyamaswa ziyibarizwamo n’amategeko agenga abayisura.
Mu nyamaswa azi neza amateka yazo harimo intare n’inkura, zari zaracitse muri iyi pariki mbere yo kongera kuhagarurwa.
Ati ‘‘Mu mateka y’u Rwanda hari izari zaracitse muri pariki, harimo intare n’inkura. Icyaciye intare muri pariki ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakiriye Abanyarwanda benshi bari impunzi, bamaze igihe barahunze mu 1959. Batashye nta butaka bundi bari bafite mu Rwanda baza muri pariki gushaka ubutaka bw’inka zabo n’andi matungo, bahageze intare zitangira kubicira inka.’’
Yakomeje ati ‘‘Bagafata inka yapfuye bagashyiraho uburozi, baroga intare 450 zirapfa zirashira. Inkura zo ni abahigi bazicaga, kubera ko amahembe y’inkura arashakishwa cyane ku Isi, arahenda ku isoko ritemewe.’’
Mu 2015, muri Pariki y’Akagera hongeye kugarurwa intare zavanywe muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’igihe gito zatangiye kororoka ku muvuduko munini, bituma ubuyobozi bwa pariki butangiza gahunda yo kuzibonereza urubyaro.
Iyi gahunda igamije kugenzura umubare wazo, kuko iyo zibaye nyinshi zishobora kurya izindi nyamaswa ku bwinshi, bikabangamira urusobe rw’ibinyabuzima.
Munyaneza ati ‘‘Ubundi intare mu rusobe rw’ibinyabuzima zirakenewe, kuko igihe zitari zihari n’ubundi umubare w’inyamaswa wariyongeraga kandi zikabana hamwe zigatangira kuzana ibibazo byo kubyarana zifitanye isano, iyo zibyaranye zifitanye isano zigenda zigira ututemangingo tudafite intege, inyamaswa zacu zikagenda zitakaza ireme.’’
Yongeyeho ati ‘‘Impamvu rero tugabanya intare [...], kubera ko twari dufite intare zigera kuri 500 kuri km² 2700, uyu munsi tuziretse zigakura zigakomeza kubyara tukagira 500 kandi kuri km² 1200 haba ari hato ku buryo zahabyiganira n’izindi bikagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima.’’
Munyaneza asobanura ko Pariki y’Akagera yahoze ari nini, ariko igice cy’ubutaka bwayo kigahabwa abaturage. Ubuso bwayo bumaze kugabanuka, ntibyaba byiza ko bwuzuramo intare nyinshi.
Iyo zibaye nyinshi zishobora kurwanira ubutaka, zikicana cyangwa zikarya izindi nyamaswa ku bwinshi kubera kubura ibiryo bihagije.
Muri Gashyantare 2026, intare eshanu zo muri Pariki y’Akagera zabonerejwe urubyaro.
Buri myaka ibiri hakorwa ibarura rusange ry’inyamaswa ziyibarizwamo. Iriheruka ryakozwe mu 2025, hifashishijwe indege, drones, camera no kubara inyamaswa abakozi bagenda n’amaguru.
Icyakora, hari inyamaswa bigoye kumenya umubare nyawo wazo, zirimo inzoka n’ingona.
Uko inzovu y’ingore iyobora izindi
Inzovu zo muri Pariki y’Akagera ziba mu miryango migari ibiri. Buri muryango uyoborwa n’inzovu y’ingore ikuze kurusha izindi.
Munyaneza avuga ko ingabo zimara igihe kinini zitarimo umuryango, ahanini zihugiye mu gushaka no gutereta ingore. Ibyo bituma inzovu z’ingore ari zo zigumana n’abana, zikabatoza uko babaho kandi zikabayobora.
Ati ‘‘Buri muryango uba uyobowe n’ingore nkuru y’umukecuru iruta izindi. Kubera ko iyo ngore iruta izindi, inzovu zizera iy’ingore kubera ko kuva ivutse kugeza ishaje iba iri mu muryango. [...] Ya yindi y’ingore ihorana n’abana bayo ikamenya ibyo barya, ikamenya ngo ‘Iyo amapfa yateye bajye he? Iyo imvura yaguye tubigenza gute? Iyo hari abahigi bigenda gute?.’’
Iyo umuryango w’inzovu ushaka kwimuka, inzovu y’ingore iyoboye izindi ibanza kohereza ingabo gushakisha ahari amazi n’ibiryo.
Munyaneza ati ‘‘Igihe zimaze ibiryo zigiye kwimuka, itanga amabwiriza ikohereza ikimasa, ikakibwira ngo ‘Genda ushake ahantu hari amazi n’ibyo kurya utubwire. Ukabona nk’ibimasa bitatu birimo biragenda byonyine. Iyo bigeze ha handi bikabona amazi n’ibyo kurya, birongera bikazitumaho, kuko inzovu hagati yazo zikoresha ibintu bita ‘Infrasound’.’’
Yakomeje ati ‘‘Ni amajwi mato tutumva agenda mu buryo bwo mu kirere nk’uko amajwi ya radiyo agenda ajya ku minara, mu rwego rwa ‘Waves’. Ya majwi ashobora kugera mu bilometero 12 ikavuga ngo ‘Hano hari amazi n’ibiryo bihagije, mwazana abana bakarya. Iyo zigiye kwambuka umuhanda, ya nzovu y’ingore ni yo itanga amabwiriza iti ‘Hano hari umutekano muzane abana’.’’
Uwinjije pulasitiki muri pariki acibwa amande
Kimwe n’izindi pariki, Pariki y’Igihugu y’Akagera igira amabwiriza agomba kubahirizwa n’abayisura. Ayo mabwiriza agamije kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no kwirinda ko abashyitsi bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu bibujijwe harimo kwinjiza muri pariki ibikoresho bya pulasitiki, nk’amacupa y’amazi, amasahane akoreshwa inshuro imwe n’ibindi bikoresho bishobora kujugunywa nyuma yo gukoreshwa.
Munyaneza ati ‘‘Kimwe n’uko tutemerera abantu kwinjiza pulasitiki. [...] Iyo utaye pulasitiki hano, ahantu iguye ntabwo amazi yinjira mu butaka. Ikindi iyo hagize inyamaswa iyiterura ikayirya, ihita ipfa.’’
Abatwara imodoka muri pariki na bo bagomba kuguma mu mihanda yabugenewe. Ntibemerewe kuyivamo ngo berekeze aho inyamaswa ziri, kuko imodoka zishobora kwica udukoko duto, kumena amagi y’inzoka n’ay’izindi nyamaswa cyangwa kwangiza ibimera.
Umuntu ushobora kuva mu muhanda n’imodoka, akagenda umwanya muto gusa, ashobora gusohoka muri pariki amaze kwica ibinyabuzima bibarirwa mu bihumbi.
Abashyitsi ntibemerewe kandi kwegera cyane inyamaswa cyangwa kuzisanga aho ziryamye. Kubikora bishobora kuzitera ubwoba, zigatangira kwihisha no guhunga abantu.
Uwicaye mu modoka na we ntiyemerewe guhagarara hejuru yayo cyangwa gusohoka, kuko inyamaswa ziba zitamenyereye kubona isura n’imiterere yuzuye y’umuntu. Zishobora guhunga cyangwa zikamugirira nabi.
Munyaneza ati ‘‘Iyo wishe ayo mabwiriza uba wishyira mu bibazo wowe. Ni ukuvuga niba nkubwiye ngo ‘Ntabwo wemerewe kugenda wicaye hejuru y’iriya modoka, icya mbere iyo wicaye hejuru y’imodoka inyamaswa iyo ikubonye wese, iriruka kuko ntabwo imenyereye kubona abantu. Ukaba waje kuyisura, nyamara yakubona ukabona irirukanse.’’
Yakomeje ati ‘‘Icyo gihe twebe tuguciye amande kubera ko udukangiye inyamaswa, ariko n’ubuzima bwawe wari wabushyize mu kaga. Nimara kugera aho itakibashije kwiruka iragaruka ize ikwice. Ubwo tukaguca amadorali 150 tukakubwira ngo ‘Ubutaha ntuzongere’.’’
Ayo madorali 150 asaga ibihumbi 200 Frw.
Ibiciro byo gusura Pariki y’Akagera
Ibiciro byo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera biratandukanye, bitewe na serivisi umushyitsi akeneye. Ashobora gusura inyamaswa agataha uwo munsi cyangwa akarara muri imwe muri hoteli ziri muri pariki.
Umunyarwanda usuye pariki akareba inyamaswa hanyuma agataha yishyura ibihumbi 15 Frw.
Imodoka nto yishyurirwa 10$, naho imodoka nini ikishyurirwa 20$. Umunyamahanga usuye iyi pariki yishyura 100$.
Pariki igabanyiriza ibiciro abashyitsi bayiraramamo. Ibi bigamije kugabanya umubare w’abantu bayinjiramo umunsi umwe, bihutira kurangiza urugendo no gutaha.
Iyo abashyitsi benshi binjiriye rimwe, bakazana n’imodoka nyinshi, bishobora guteza urujya n’uruza rubangamira inyamaswa, zikikanga cyangwa zigakomeza guhunga abantu.
Uwaraye muri pariki, ku munsi ukurikira ntiyongera kwishyura amafaranga yose yo kwinjira. Yishyura gusa icumbi n’amafaranga make y’abamuyobora mu rugendo.
Munyaneza ati ‘‘Ijoro rya mbere wishyura 100%, ijoro rya kabiri ukishyura 50%, ijoro rya gatatu ukishyura 25%, ijoro rya kane ni ubuntu kugera ku rya karindwi.’’
Pariki y’Igihugu y’Akagera yashinzwe mu 1934. Ifite ubuso bwa hegitari 112,000.
Kuri ubu ifite abakozi bahoraho 316 n’abandi ba nyakabyizi bagera kuri 512.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!