Ibihe by’impeshyi benshi babifata nk’igihe cyo kuruhuka no gutembera kubera izuba ryinshi ribaho, imirimo imwe n’imwe itagishoboka ariko batanikanga ko imvura yabarogoya mu byishimo bishakiye.
Imibare igaragaza ko mu mezi ya Gicurasi na Nyakanga ari bwo ba mukerarugendo baba bisukiranya cyangwa Abanyarwanda baba mu mahanga bagataha iwabo bagiye mu biruhuko.
Umubare munini ntibasubira iwabo batanyuze ku Kiyaga cya Kivu gikurura abagisura ariko bamwe bagarukira ku kujya mu mazi bakoga, kwicara ku mucanga bumva akayaga, kujya mu bwato no ku birwa bigitatse ubundi bagasoreza urugendo mu tubari, umunsi ugashira undi ugataha.
Niba uteganya gusohokera i Rubavu mu mpeshyi, hari ibikorwa wakora bikagufasha kuruhuka no kurushaho gusabana n’ibidukikije.
Umikino wo kuroba amafi (Sportfishing)
Uyu ni mukino mukinira mu mazi murushanwa kuroba amafi, ariko ayo murobye mukayasubiza mu mazi. Uretse kuba ari umukino uruhura mu mutwe, unakwigisha ubuhanga bwo kuroba.
Guterera imisozi (Hiking)
U Rwanda ruzwiho kugira imisozi 1000, ndetse ugeze i Rubavu ho biba akarusho kuko uba witegeye Ikiyaga cya Kivu, ureba ubwiza bwacyo cyose.
Abahitamo kuruhuka baterera imisozi barushaho gusabana n’ibidukikije ariko banirebera ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Gusura Ibirwa
Ushobora kuba utari uzi ko hamwe mu hantu hasarurwa ikawa nyinshi mu Rwanda harimo no kuri kimwe mu birwa byo mu Kiyaga cya Kivu. Uzanyarukire ku kirwa cya Nyiramirundi wihere ijisho, ndetse bagusobanurire uko ikawa ihingwa, isarurwa, uko itunganywa kugeza igeze mu mu gakombe uyinyweramo.
Ushobora gusura kandi ikirwa cya Nyamunini kizwi nk’ikirwa cya Napoleon. Cyiswe iri zina kubera uburyo iyo ucyitegereje ubona gifite imisusire ijya gusa n’ingofero ya Napoleon. Iki kirwa ni iwabo w’ibisiga, uducurama n’ibindi binyabuzima byo mu mazi nk’inzoka zo mu mazi n’amarebe.
Wanasura ikirwa cy’Amahoro cyane cyane ku bantu bakunda gukambika (Camping) kuko ni ikirwa cyiza gituje, kandi uba witegeye ikiyaga cya Kivu.
Hari n’ibindi birwa nk’Akarwa k’Abakobwa, Gihaya, ku Nkombo, Nyakarwa na Mpembe byose bifite amateka yihariye.
Gusura ikigo cy’imfubyi cy’Imbabazi
Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yasize imfubyi nyinshi, Rosamond Carr, amaze kubona uburemere bw’iki kibazo ashinga ikigo cy’imfubyi cyitwa ‘Imbabazi’ cyo kurera abo bana no kubaha aho kuba.
Iki kigo cyafunze mu 2012 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yashyiragaho politiki yo kurerera abana mu muryango, kuva icyo gihe iki kigo kiba inzu ibumbatiye amateka y’imibereho y’abo bana n’ibikorwa byiza Carr yakoze nyuma ya Jenoside.
Ibikorwa byo kwishimisha
Aha ni ho noneho wakora bya bikorwa byose, ntiwava ku mazi utidagaduye ngo ujye koga, gutembera mu bwato, kurya ifi cyangwa andi mafunguro ukunda, ukarenzaho ukajya kubyina no kwishimisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!