IGIHE

Ubutekamutwe n’amaco y’inda, intandaro y’insengero uruhuri zavutse nk’ibihumyo mu Rwanda

0 29-05-2025 - saa 12:56, NKURUNZIZA Faustin

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umukunzi wa IGIHE, Faustin Nkurunziza

Amadini n’amatorero yagiye afungurwa ku bwinshi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amwe muri yo agakora afite ibyangombwa biyaranga akorera ahantu hazwi, andi menshi nayo agakora atabifite cyangwa agatangira ari ibyumba by’amasengesho bikarangira yiswe idini runaka cyangwa itorero.

Ubwinshi bw’amadini n’amatorero by’inzanduka bwatangiye kugaragara cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere ayari azwi cyane ni Kiliziya Gatolika, ADEPR (abapentekote) na Adventist (Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi).

Nyuma y’imyaka nk’icumi hagiye havuka andi matorero n’amadini ashingwa n’abagiye biyomora kuri ayo matorero twavuze haruguru.

Abagiye bashinga amatorero bavugaga ko bafite umuhamagaro w’Imana n’iyerekwa rishingiye ku kugira amatorero yabo atandukanye n’ayo baje bisangamo banasengeramo nyuma ya 1994.

Byatangiye batwara abayoboke bo mu yandi matorero babashishikariza kubagana ndetse bakabemerera gutunga imisatsi idefirije, gusuka imisatsi, kwambara imyenda migufi ku bakobwa n’abagore, kwambara amapantalo n’ibindi bitandukanye byafatwaga nk’ikizira mu madini nka ADEPR n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Ku bashinze ayo matorero basaga nk’aho bazanye ibishya mu matwi ya benshi ngo kuko Imana itareba imyambarire ahubwo ireba umutima w’umuntu, bituma abashinze ayo matorero babona abayoboke ku bwinshi kuko byafatwaga nk’ubusirimu, aho utagomba kuba imbata ya pasiteri cyangwa undi wese wo mu idini ukubuza kwambara uko ushaka no gusokoza uko ubyifuza hagendewe ku bigezweho mu kwirimbisha.

Umwiryane mu matorero n’amadini

Kuvuka ku bwinshi kw’amatorero n’amadini mu myaka ya 2005 no mu yindi yakurikiyeho, byagiye bijyana no gusebanya kuri bamwe, ivangura rishingiye ku moko, gupfa imyanya y’ubuyobozi n’imitungo ishingiye ku mafaranga by’abashinze ayo matorero, aho Pasiteri umwe atumvikanaga na mugenzi we agahitamo gushinga urusengero rwe, akabyita umuhamagaro cyangwa iyerekwa yagize.

Imyiryane yagiye ivuka mu matorero hirya no hino mu gihugu uko imyaka yagiye ishira indi igataha. Ibi byatumye Leta y’u Rwanda igerageza gukemura ayo makimbirane yagaragaraga mu matorero biciye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwashinzwe mu 2016.

Muri uko gusubiranamo kw’abashinze amatorero hari aho byabaye ngombwa ko inzego za Leta zibijyamo kugira ngo bahoshe ayo makimbirane. Aha twavuga nko mu itorero rya ADEPR aho abayobozi baryo bagiye basubiranamo kenshi ndetse hakazamo n’ikibazo cyo kurwanira imyanya mu buyobozi bwayo ndetse n’ivangura ry’amoko.

Ibyo byose RGB yagerageje kubikemura biciye mu biganiro n’inama by’abagize amatorero n’amadini. RGB yagiye ibatumiza kenshi hagendewe ku gukemura ayo makimbirane yagiye abaranga mu myaka yashize.

Amaco y’inda, kwiyambika isura y’abakozi b’Imana no gushaka imbaraga z’ikuzimu!

Ni kenshi hagiye humvikana bamwe mu bashinze amatorero yagiye agira abayoboke benshi bikavugwa ko bagiye gushaka icyo bita imbaraga z’ikuzimu bazikuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika nka Nigeria,n’ibindi. Nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko abo bapasiteri bakura imbaraga zibafasha gukundwa cyane muri rubanda, ntibikuraho ko bivugwa n’abaturage, ngo kuko hari amabwiriza n’amahame ababigiyemo basabwa kugenderaho nko kwitwaza udutambaro tw’imyeru iyo bari murusengero, guhabwa imbaraga zituma uwo ukozeho agwa hasi iyo arimo imyuka mibi ndetse no kugira amafoto yabo manini mu nsengero zabo n’ibindi bitandukanye.

Ibi byose byagiye bifatwa nk’ubutekamutwe cyangwa kwiyambika umwambaro w’abakozi b’Imana bagamije gushaka amafaranga mu bayoboke babo biciye mu maturo batanga no gufungura amashami hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe umubare munini w’abakirisitu ugana bene ayo matorero usanga ari urubyiruko rw’igitsina gore n’abagore bakuze. Usanga barangwa no gutwarwa n’amarangamutima biteze ibitangaza no guhanurirwa ko bagiye kubona akazi keza no kujya hanze y’igihugu bakabona imibereho myiza ndetse n’ibyifuzo byo kubona abagabo n’abagore ku batarashaka.

Muri urwo rubyiruko abenshi usanga nta kazi kazwi baba bafite, bigatuma baha umwanya wabo uhagije amatorero basengeramo muri serivisi za protocol, kuririmba muri korali, ubwitange butandukanye burimo kuyobora amatsinda mu rusengero, byose bakora nta gihembo cy’amafaranga biteze.

Abashinga amatorero bita ko ari ay’inzaduka , babarirwa amamiliyoni y’amafaranga bamaze kugira mu gihugu. Hari abavugwa ko bafite inyubako z’amahoteli n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi buteye imbere. Ni mu gihe hari bamwe mu bakirisitu babo bagorwa no kubona amafaranga y’ubukode bw’inzu bwa buri kwezi n’ababura amafaranga yo kwishyurira abana babo mu mashuri. Ibi bifatwa nk’amaco y’inda cyangwa ubutekamutwe mu madini aho abayoboke babo bakena bo binjiza agatubutse kandi karaturutse mu bayoboke babo.

Inkundura yo gufunga amatorero n’amadini atujuje ibisabwa

Nyuma y’icyorezo cya COVID 19, amatorero yakomeje kuvuka ku bwinshi aho bamwe basengeraga mu ngo zabo kandi ari benshi abandi bakajya mu nzu zitujuje ibisabwa birimo nk’ibikoresho birinda urusaku rusohoka hanze (sound proof). Kubera ko byakomeje kugaragara ko abashinga amatorero bananiwe kubahiriza ibyo basabwe na Leta kandi barahawe igihe gihagije cyo kubikora, byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gufunga amatorero n’amadini atujuje ibisabwa.

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 2012, mu gihugu habarurwaga amatorero n’amadini atarenga 180. Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kuyandika yaje kwiyongera ku bwinshi aho mu mwaka wa 2016 yari ageze kuri 1500 aya akaba ayari yanditswe mu buryo buzwi, mu gihe hari andi menshi atarigeze yiyandikisha muri RGB.

Muri uwo mwaka, Umujyi wa Kigali wonyine wari wihariye amadini 685, aho muri Nyarugenge yari 184, Gasabo 289, Kicukiro 212.

Mu mwaka wa 2024 ni bwo RGB yakoze igenzura mu nsengero zisaga ibihumbi 13, ryasize nibura 59.3% by’izi nsengero zifunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Mu gihe (RGB Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere) rwatangaje ko igenzura ryakozwe muri Gashyantare 2025, ryasize amadini n’amatorero 20 byambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Leta yagiye kwinjira mu kibazo cy’insengero hari abasigaye basengera ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza