Abakodesha inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo mu Mujyi wa Kigali, batangaza ko ubukode burushaho guhenda uko iminsi ihita indi igataha.
Ugereranyije n’ubwiyongere bw’abaturage, abashora imari mu kubaka inzu ziciriritse n’iz’ubucuruzi baba bake. Ni nako abadafite inzu zabo zo guturamo barushaho kugorwa no kubona aho kuba bitewe n’uko n’ibibanza bihenze ndetse n’ubushobozi buke bwo kwiyubakira izabo.
Bamwe mu bakora akazi k’ubucuruzi buciriritse bavuga ko kubona umuryango wo gukoreramo [icyumba cy’ubucuruzi] muri Kigali, bibasaba ko bihuza ari benshi abagera nko ku icumi bagaterateranya ubushobozi kugira ngo babone ayo kwishyura buri kwezi, aho ni mu gihe ari abacuruza ibijya gusa.
Urugero nk’abacuruza imyenda yo kwambara, amarido (rideaux) abacuruza inkweto, telefone ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi bitandukanye.
Abacururiza mu nyubako ya CHIC, bamwe muri bo bavuga ko kwishyura ubukode bw’umuryango umwe ku kwezi bihera ku mafaranga y’u Rwanda 500.000 cyangwa 600.000.
Ibyo biciro bishobora kwiyongera bitewe n’ibice ugiye gukoreramo mu Mujyi wa Kigali kuko hari abishyura miliyoni imwe ku kwezi bitewe n’ibyo bakoreramo.
Ibi byose ngo bigira ingaruka ku muguzi wa nyuma aho ahendwa biturutse ku guhenda kw’inzu yo gukodesha. Bifuza ko abakora ishoramari ryo kubaka inzu yo gucururizamo baba benshi bityo bikaba byagabanya ibiciro bihanitse by’ubukode.
Ni na ko bimeze kandi ku bakodesha inzu zo guturamo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Abatuye i Kanombe, Kicukiro na Gisozi batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuga ko igiciro cy’ubukode bw’inzu zo guturamo gikomeje gutumbagira, bikarushaho kuba ingorabahizi kubona ubwishyu bw’inzu ngo kuko umushahara w’umukozi wo utigeze uzamurwa.
Umwe muri bo agira ati “Amafaranga dukorera amenshi agendera mu gukodesha inzu ubundi tugasigara rimwe na rimwe dusaba amadeni mu nshuti”.
Umugore umwe twaganiriye yavuze ko akodesha inzu ihagaze ibihumbi magana abiri byitwa ko ariyo ya make mu gace atuyemo ka Kicukiro, kuri we ngo bimushyira mu kwizirika umukanda kugira ngo ubuzima bukomeze n’abana be babashe kwiga.
Ati “Akenshi ntabwo mfata ifunguro rya Saa Sita iyo ndi ku kazi, mpitamo kuyazigamira urugo ubundi ngataha n’amaguru mvuye ku kazi ntabyo gutega imodoka”.
Undi musore twaganiriye utuye mu Murenge wa Kanombe, akorera mu Mujyi wa Kigali rwagati. Avuga ko yagiye gutura kure y’akazi kubera guhunga ubukode bw’inzu buhanitse aho icyumba kimwe na uruganiriro n’igikoni cyo mu nzu abyishyura 180.000 Frw.
Avuga ko abashoramari bakwiriye kubaka inzu ndende ziturwamo na benshi [apartment] ngo kuko zitwara ubuso buto bwo kubaka, abantu bakaba mu nzu ya make kandi basangamo ibikoresho hafi ya byose.
Uko iterambere ryihuta mu Mujyi wa Kigali n’ubwiyongere bw’abaturage, bisaba ko abashoramari mu by’ubwubatsi cyangwa Leta bashyira imbaraga mu kubaka inzu zo guturamo zijyanye n’icyerekezo bakazikodesha ab’ubushobozi buke. Byarinda abubaka mu kajagari, bubaka ibitaramba rimwe na rimwe imvura yagwa bigateza ibiza n’igihombo kuri Leta cyo kubura abantu n’ibintu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!