Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bya Tugireyezu Vénantie wabaye Minisitiri muri Perezidansi. Umunyamuryango wa Unity Club, ubarizwa muri Komisiyo y’Ubushakashatsi n’Itumanaho.
Biramenyerewe ko abayobozi, baba abatorwa n’abashyirwaho, iyo igihe kigeze busa ikivi bagasimburwa n’abandi. Ni uruhererekane! Abazi umukino wo gusiganwa abantu bahererekanya inkoni [agakoni] babyumva vuba! Ni uko mu buyobozi abantu basimburana, bagahererekanya inkoni, ni ukuvuga inshingano, maze urangije akaba yushije ikivi cye, hakinjiramo undi, na we utangiye icye kivi, bityo bityo!
Ibyo ariko si ko bimeze muri Unity Club!
Mu mwiherero wa kane wa Unity Club wabereye kuri Intare Conference Arena tariki 28 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri ari na we washinze uyu muryango, Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku ihame ryo kudacyura igihe ku banyamuryango ba Unity Club.
Ubwo yatangaga inyunganizi mu kiganiro ku myitwarire nyayo ikwiye kuranga Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yashimangiye uburemere bw’amahitamo yo kuba umunyamuryango by’igihe cyose ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.
Yagize ati “Tujya gushinga uyu muryango twiyemeje ko umunyamuryango ahora ari we by’igihe cyose (once a member, always a member). Ibi bifite uburemere buhagije ku buryo tugomba kubizirikana.”
Aha yunzemo agira ati: “Ariko ndagira ngo twisuzume nk’abanyamuryango twifuza kuzahamana.”
Abanyamuryango ba Unity Club Intwarumuri ni abagize guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Birumvikana ko uri muri guverinoma uyu munsi ejo asimburwa n’undi, bityo bityo! Icyakora ukinjira muri guverinoma, uba winjiye muri Unity Club wowe n’uwo mwashakanye. Icyirenzeho, ni uko n’iyo utakiri mu nshingano, ukomeza kuba umunyamuryango wowe n’uwo mwashakanye.
Ubunyamuryango budacyura igihe!
Régine Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, ni umwe mu banyamuryango batangiranye na Unity Club. Avuga ko umuhate, kutarambirwa, kwicisha bugufi no kugira intego ihamye byaranze Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Jeannette Kagame, ari byo byatumye we na bagenzi be basobanukirwa neza iri hame ryo kudacyura igihe, barigira iryabo, ibyo akaba ari na byo bikomeje kuranga abanyamuryango bose ba Unity Club, baba abatangiranye na yo ndetse n’abakinjira mu muryango.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na we yashimangiye akamaro ko kudacyura igihe mu nshingano, ubwo yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye tariki 29 Ukwakira 2023, aho yagize ati “Unity Club ni umuryango, aho uwabaye umuyobozi ahora ari umuyobozi. Awugumamo kandi agahora ari ijisho ry’Igihugu kugira ngo ibyagezweho bitangirika.”
Umunyamuryango wa Unity Club mu buzima bwe bwose arangwa no kudacyura igihe mu nshingano z’ubuyobozi. Agomba guhorana ubushake n’icyerekezo by’umuyobozi kandi agakomeza kuba intangarugero mu gushimangira ubumwe n’ubufatanye hagati y’Abanyarwanda muri rusange no hagati y’abanyamuryango ba Unity Club by’umwihariko.
Agomba guhora aharanira icyateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda aho ari hose, kabone n’ubwo yaba atakiri muri guverinoma cyangwa uwo bashakanye atakiyirimo. Bivuze kandi ko ubaye umunyamuryango akomeza kwitwara neza mu buryo bumuhesha agaciro kandi bukagahesha na Unity Club Intwararumuri, ndetse agakomeza no kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ubwangamugayo, kuba intangarugero, kurangwa n’ukuri, kubaha abandi, kwiyoroshya no guca bugufi kuko ari byo bimugira INTWARARUMURI nyayo.
Kudacyura igihe (kuba umunyamuryango uhoraho), bidushoboza kuguma hamwe no kubahiriza inshingano nk’abayobozi, ku buryo n’iyo haba hari na benshi bava muri guverinoma ariko bakomeza kugirirwa icyizere no guhabwa izindi nshingano, cyangwa bari mu bikorera ku giti cyabo, bose hamwe bagatanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda twifuza.
Kuba umunyamuryango uhoraho muri Unity Club kandi ntibivuze ko hagize ushaka kuva muri uwo muryango yabibuzwa. Nk’indi miryango yose idaharanira inyungu, umunyamuryango afite uburenganzira bwo gusohoka mu muryango igihe yabisaba, ndetse n’iyo yitabye Imana ntabwo akomeza kuba umunyamuryango.
Gusa uko imyaka igenda isimburana, abanyamuryango bagiye basobanukirwa iby’iryo hame ryo kudacyura igihe, ku buryo kugeza ubu iyo mitekerereze y’ubunyamuryango budacyura igihe muri Unity Club, abanyamuryango bose bayumva kimwe, kandi bahora bayizirikana kubera ko ari imwe mu mahame y’ingenzi uwo muryango wubakiyeho. Ndetse banemeza ko urebye aho u Rwanda ruvuye, ugasubiza amaso inyuma ukibuka amateka mabi dusize inyuma iyo, ukibuka aho amacakubiri yagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda, wahitamo kudacyura igihe mu guhananira no kwimakaza icyazanira Abanyarwanda ubumwe burambye hagiti yabo n’iterambere ryabo muri rusange.
Muri Unity Club Intwararumuri, twahisemo UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE. Ni na yo mpamvu ku bufatanye n’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu 2017, Unity Club yabaye icyitegererezo mu ishyirwaho ry’amahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu turere twose tw’Igihugu. Ayo mahuriro agizwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abazibayemo, abayobozi n’abahoze ari abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bakomoka muri ako karere n’abandi bavuga rikumvikana. Intego ni ubudacyura igihe mu nshingano, gusenyera umugozi umwe mu guharanira no kwimakaza Ubumwe hagati y’abo bayobozi ubwabo, mu baturage aho batuye no mu gihugu hose muri rusange, dore ko Ubumwe ari bwo musingi w’iterambere rirambye mu rwatubyaye.
By’umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana k’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Abanyamuryango ba Unity Club bakaba bifatanya n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, gukumira icyabuhungabanya, kurandura inzitizi zihari ndetse n’uburyo ayo mahuriro yakomeza kubigiramo uruhare.
Ni iki umuryango n’abawugize bungukira mu kudacyura igihe?
Unity Club ni umuryango utari uwa Leta, wubakiye ku mahame y’impinduramatwara asanzwe azwi ku isi yose mu gufasha gukumira umwiryane n’amacakubiri hagati y’abanyamuryango. Anafasha kandi kubaka umuryango uramba kandi uha agaciro abawugize n’ibitekerezo byabo. Muri ayo mahame harimo; kwimakaza umuco w’ibiganiro mu banyamuryango, kwishyira hamwe nta vangura iryo ari ryo ryose, guhuza no guhuriza hamwe, ubutwararumuri, kuzana impinduka zirambye n’ukudacyura igihe.
Kuba umunyamuryango wa Unity Club adacyura igihe mu muryango no mu nshingano z’ubuyobozi, bituma yunguka ubumenyi ahora avoma ku banyamuryango ba Unity Club akiri muri guverinoma, n’iyo ayivuyemo, cyangwa iyo arimo gukorera umuryango muri za komisiyo za Unity Club enye ari zo: Komisiyo y’Imiyoborere Myiza n’Uburenganzira Bungana, Komisiyo y’Igenamigambi no Gushaka Imari, Komisiyo y’Ubusabane, Imibereho myiza n’Ubukangurambaga bw’Abanyamuryango, na Komisiyo y’Ubushakashatsi n’Itumanaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Régine Iyamuremye, asobanura uburyo inyungu zo kudacyura igihe zirenga zikagera no ku bagenerwa bikorwa ba Unity Club. Agira ati:
“Unity Club ni urubuga rw’ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku banyamuryango, aho tugaragaza ubufatanye bushingiye ku bwubahane, kujya inama no gushyira imbere inyungu z’abagenerwabikorwa bacu. Ibi bituma ibyo dukora birushaho kwizerwa kandi tukagera ku nshingano twiyemeje. Kudacyura igihe muri Unity Club bituma duhora dutozwa, twibukiranya kandi duhererekanya izo ndangagaciro ku Banyarwanda muri rusange no ku bandi bayobozi bakiri bato by’umwihariko.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!