Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Dr. Monique Nsanzabaganwa, umwe mu bagize Unity Club Intwararumuri. Yavuze ku musanzu wa Unity Club Intwararumuri mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni igitekerezo kije mu gihe cy’ihuriro rya 18 rya Unity Club.
Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka Unity Club Intwararumuri itegura Ihuriro (Forum) ritumirwamo Intwararumuri, abayobozi ku nzego zinyuranye n’urubyiruko, hagamijwe kuganira ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, kuvurana ibikomere biyakomokaho no gushimangira Ubumwe bwubaka Ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.
Mu Ugushyingo 2025, Ihuriro rizaba ku nshuro ya 18. Ni mu gihe habura amezi make ngo Umuryango Unity Club Intwararumuri wuzuze imyaka 30 umaze ushinzwe.
Hari kuwa 28 Gashyantare 1996, ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yashingaga uyu muryango. Icyo gihe Abanyarwanda na benshi ku Isi, bibazaga niba u Rwanda ruzongera kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Cyari igihe gikomeye, cy’umwijima, urwikekwe n’ihungabana, rimwe na rimwe byaganzaga bamwe mu bayobozi, bigakoma mu nkokora urugamba rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu kureba kure, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club n’abo bawutangiranye biyemeje kuba Intwararumuri mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, bihereyeho ubwabo, batitaye ku kiguzi byabasabaga.
Biyemeje kandi no kuba umusemburo w’ubumwe mu Banyarwanda, bwo shingiro ry’amahoro n’iterambere birambye. Ni na cyo gisobanuro cy’izina Unity Club Intwararumuri.
Ibigwi by’Umuryango Unity Club Intwararumuri ni byinshi, kimwe mu bikorwa by’ingenzi, ni Ihuriro ngarukamwaka rimaze kuba ubukombe.
Mu Ihuriro rya 17 ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yagize, ati: “Twongere duhige gukorera iki gihugu, tuzirikana ikiguzi cyo kwibura, tukibona mu ndorerwamo z’amoko n’ibindi bidutandukanya by’ibihahano. Twuzuze inshingano zacu dushyira imbere inyungu z’umuturage, dukomeze kubaka umuntu ucyeye, wuje umutimanama n’umutimamana. Ibi na byo bizabe igitekerezo-ngenga, kuko ari wo mutamenwa uzarinda ubumwe buhoraho”. Iri jambo ni ryo ryabaye icyerekezo cy’ibikubiye muri iyi nyandiko.
Ihuriro rya Unity Club rirangwa n’ibiganiro bisasa inzobe ku nsanganyamatsiko zisaba kwinjira mu nkebe z’imitima, rimwe na rimwe zikazamura ibikomere, ariko bigasoza buri wese ku giti cye, n’imbaga yose muri rusange, bemeranya ku gisobanuro baha ibigoye banyuramo, bakahava bafashe ibyemezo ngiro bishimangira icyerekezo bemeranyaho, hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umuti n’urukingo.
Ese iki gitekerezo gishingiye ku ki, kandi cyaje gite? Kuki ibiganiro nk’ibi ari ngombwa mu muryango w’abantu? Ni uruhe ruhare cyangwa umusanzu buri munyarwanda yabigiramo? Ni uwuhe musaruro wavuye mu mahuriro 17 yatambutse? Muri iki gihe isi irushaho kuba nyamwigendaho no gukuririza ibitanya abantu bikanabakomeretsa, ni uwuhe musanzu Ihuriro ryatanga mu gukomeza kubaka “umuntu ucyeye, wuje umutimanama n’umutimamana”?
Umwanya w’ibiganiro byubaka amahoro arambye
Imiyoborere ishingiye ku ivangura n’amacakubiri yaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni icyago gikomeye kandi cyashegeshe imitekerereze, imibanire n’imikorere y’Abanyarwanda by’igihe kirekire.
Ingaruka z’iki cyago ntizirangirana no kuba Jenoside yarahagaritswe. Ni urugendo rukomeza, ndetse rugenda ruhindura isura uko ibihe biha ibindi. Cyakora n’ubwo aya mateka ashaririye, hari uburyo yashingirwaho mu kuzana impinduka nziza mu mibanire n’imikorere byimakaza amahoro n’iterambere birambye.
Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, mu Ihuriro rya 17 (2024) yabivuze neza muri aya magambo: “Turashaka gusiga kure, guhanagura, ibibi byaturanze, rwa Rwanda rw’abicanyi (…). Erega twakoze ishyano pe! Iryo bara dufite tuzaribana igihe kirekire, ariko dushobora kugabanya ububi bw’iryo zina, bitewe n’ibyiza ukora bigenda bihindura igihugu n’imibereho y’abantu. Ni rwo rugamba turiho. (…) Ibiranga Unity Club n’ibyo itoza abantu ni uko tugomba kunesha iryo zina ribi (…). Muri rusange hagomba kuba impinduka, tugahinduka mu mitima yacu, tugahinduka mu mikorere, kugira ngo ya mateka yaturanze agende azimira.”
Ni ngombwa rero gufata umwanya uhagije kandi uhoraho wo gusesengura, bihereye mu mizi, impamvu zose zagarura amacakubiri, ari byo bifasha kwisobanukirwa, gukira ibikomere, kutibagirwa ibyabaye, no gushakira hamwe ahazaza heza buri wese yibonamo kandi hamufitiye akamaro.
Ibiganiro nk’ibi bifasha abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye gushyiraho imirongo ya politiki ishyigikira izi nyungu, ari na ko biyunyuguzamo imikorere mibi yatuma abayoborwa babatakariza icyizere. Ni n’umwanya kandi wo kubaka muri buri wese umutimanama ushyira mu gaciro n’umutimamana wuje ubuntu, bituma yumva yisanzuye kandi atekanye rwagati mu bo basangiye kubaho, mu bo basangiye Ubunyarwanda nk’isano muzi ibahuza.
Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri mu rugendo rwo gukuza Ubunyarwanda
Abashakashatsi Munkhbaatar Purevsuren na Erdenechimeg Bor bo mu Gihugu cya Mongoliya kizwiho kugira amateka maremare yo kubaka ubumwe ndangagihugu (national identity) basobanura ko ubumwe bw’igihugu bwubakiye ku ndangagaciro ari bwo bugeza igihugu ku kubaho, kwigira no gutera imbere. Basobanura ko iyo sano muzi icubya andi masano abantu bajyaga biyumvamo, ikabaha gushyira imbere ibibahuza kurusha ibibatanya, no kubungabunga inyungu rusange n’indangagaciro zibahuza. Ni nk’uko kubaka Ubunyarwanda bikomeje kurema u Rwanda.
Ihuriro rya Unity Club ni hamwe mu hatanga urubuga rwisanzuye rwo kurera no gukuza Ndi Umunyarwanda, ari byo kwiyumvamo isano isumba izindi yo kuba Abanyarwanda, bahuriye ku gukunda igihugu cyabo, kukirinda no kugiteza imbere. Abahanga mu kubaka umuco w’amahoro n’ubusabane bavuga ko urugendo nk’uru rukorwa ku nzego ebyiri; hari urugendo rw’umutima wa buri muntu ku giti cye, hakaba n’urugendo rukozwe mu buryo bw’inzego rusange z’imikorere, imiyoborere n’imibanire, tumenyereye kwita “systems” cyangwa “structures” mu ndimi z’amahanga.
Kimwe mu bitekerezo by’ingenzi Umuryango Unity Club Intwararumuri wubakiyeho, ni ukwimakaza ubusabane, kutishishanya, no kwizerana hagati y’abanyamuryango. Ibi Intwararumuri zikaba zaratangiye zibinyuza mu gusurana, gusangira, gutabarana, gushyigikirana, ndetse no gukorera hamwe ibikorwa binyuranye bifasha imfubyi, abapfakazi n’incike (zaje guhabwa akazina keza k’Intwaza).
Uko izi gahunda zagendaga zishinga imizi, byabaye ngombwa kwiha intego yisumbuyeho ijyanye n’uburemere bw’inshingano n’ubutumwa Umuryango Unity Club wiyemeje. Ni ko gushyiraho urubuga rw’ibiganiro ruhuza Intwararumuri n’abandi bayobozi bahagarariye inzego n’ibyiciro by’Abanyarwanda, ari rwo Ihuriro (Forum) rya Unity Club Intwararumuri.
Ihuriro rya mbere ryabaye mu mwaka wa 2007, ryazirikanye insanganyamatsiko “Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye mu muryango”. Ryakurikiwe n’Ihuriro ryazirikanye “Uruhare rw’Abayobozi mu kubaka Ubunyarwanda”.
Aya mahuriro yombi icyo ahuriyeho ni ukubaka ubumwe mu banyamuryango, bushinze imizi mu miryango. Wari umwanya mwiza ku bayobozi, wo kwikebuka bareba iwabo mu rugo, ngo bahuze imvugo n’ingiro mu mibereho yabo bwite, bityo bakomeze gutanga urugero rwiza mu bandi.
Amahuriro atatu yakurikiyeho (2009, 2011, 2012) yibanze ku buryo abayobozi batwara urumuri rw’ubumwe mu bo bayobora. Ihuriro rya 3 ryo mu mwaka wa 2009 ryarebeye hamwe “Uruhare rw’Abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda”. Ihuriro rya 4 (2011) n’irya 5 (2012) yayobowe n’insanganyamatsiko “Intwararumuri mu guhesha agaciro Umunyarwanda twimakaza ubumwe”.
Ni bwo Unity Club Intwararumuri yatangiye gutanga Ishimwe ry’Ubumwe (Unity Award), rihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. Nyakubahwa Paul Kagame akaba yarabimburiye abandi mu kugenerwa iryo shimwe, mu mwaka wa 2010. Kugeza ubu iri Shimwe ry’Ubumwe rimaze guhabwa Amatsinda 4 n’abantu ku giti cyabo (Abarinzi b’Igihango) 66, barimo Abanyarwanda 52 n’Abanyamahanga 14 kandi iki gikorwa kiracyakomeza.
Uko imyaka yagendaga ishira indi igataha, byabaye ngombwa kwagura imbibi z’ibiganiro n’ababyitabira, bijyanye n’ibihe Igihugu cyagendaga kinyuramo. Ni muri urwo rwego Amahuriro ya 2013, 2014, 2015, 2016 yibanze ku ruhare rw’inzego z’Igihugu mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda yari imaze kuvuka, cyane hitabwa ku rubyiruko.
Amahuriro yakurikiyeho kuva 2017 ashishikariza Abanyarwanda guhamya icyerekezo u Rwanda rwahisemo, ari cyo kuba umwe. Ntibikiri uruhare rw’umuyobozi gusa, cyangwa ngo bibe bireba inzego gusa. Ni ibya buri wese na hose. By’umwihariko, kuva ku Ihuriro rya 12 (2019) kugeza ubu, hagaruka insanganyamatsiko igira, iti: “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho kwacu”. Ibi bigaragaza uburemere Ndi Umunyarwanda ifite mu kwiyumvamo Ubunyarwanda, komora ibikomere by’amateka no kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Cyakora kugeza ubu, ibiganiro by’Ihuriro byakunze kwibanda ku ngaruka z’amateka yaranzwe no kwirebera mu ndorerwamo y’ibyiswe amoko. Hagendewe ku ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri atangiza Ihuriro rya 17 (2024), aho yagize, ati: “Twuzuze inshingano zacu dushyira imbere inyungu z’umuturage, dukomeze kubaka umuntu ucyeye, wuje umutimanama n’umutimamana. Ibi na byo bizabe igitekerezo-ngenga, kuko ari wo mutamenwa uzarinda ubumwe buhoraho”, byumvikana ko Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yatanze icyerekezo cy’uko igihe kigeze ngo turebere ibisenya Ubunyarwanda no mu zindi mfuruka z’imibereho myiza y’abantu, imiyoborere, ubutabera n’ubukungu.
Umusaruro uva mu Mahuriro ya Unity Club Intwararumuri
Bimwe mu by’ingenzi Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri ryagizemo uruhare rutaziguye ni nk’ibi:
Ibiganiro bisesuye ku nsanganyamatsiko benshi batinya. Nta gushidikanya ko ibiganiro bibera mu Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri byagize uruhare rwo gutinyura Abanyarwanda kuganira mu bwisanzure no gusasa inzobe ku mateka yaranze u Rwanda, kabone n’ubwo yazura ibikomere.
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere. Umuco w’ubudacyura igihe mu nshingano Unity Club Intwararumuri yimakaje warembuje amatsiko y’abayobozi mu nzego z’ibanze, uba n’imbarutso y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere. Iri Huriro ritumirwamo abayobozi b’inzego z’imirimo mu Karere n’abigeze kuyiyobora, bagamije kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa no kugira Ndi Umunyarwanda iyabo.
Ndi Umunyarwanda yabaye indi imbuto nziza yasoromwe ku Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri mu gihe ibikomere binyuranye by’amateka byagendaga bigaragara, cyane cyane mu rubyiruko.
Nyamara ibyo bikomere byari bikeneye guhabwa umurongo wo kubiganiriramo no kubyomorana, binyuze mu gusobanukirwa no kwakira amateka y’imiyoborere yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, gusubira ku isano muzi y’uko u Rwanda rwahoze, gusaba imbabazi ku batatiye igihango cy’Ubunyarwanda no kuzitanga ku bagizweho ingaruka na yo.
Amahuriro menshi yagiye agaragaza ibibazo byihariye biremereye urubyiruko mu byiciro binyuranye mu kurushaho gusesengura ibyo bibazo, Unity Club yakoze ubushakashatsi “Inkurikizi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku rubyiruko rwibasiwe bikabije”, 2023. Ubwo bushakashatsi bwasesenguye ibibazo byihariye mu rubyiruko n’amahirwe ariho yo kubikemura. Nta gushidikanya ko ubu bushakashatsi buzashingirwaho mu guha icyerekezo ubuvugizi ku bikomere bituruka ku mateka bigaragara mu byiciro binyuranye by’urubyiruko.
Amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa: Mu bufatanye buhoraho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu; Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Unity Club Intwararumuri iherekeza amatsinda mu mashuri makuru na Kaminuza, hagamijwe kwimakaza Ndi Umunyarwanda n’indangagaciro nyarwanda mu babyiruka.
Guha agaciro ibikorwa birinda igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda: Nk’uko byigeze gukomozwaho, Abarinzi b’Igihango bakomeje kumurikira abandi, cyane cyane urubyiruko.
Gahunda z’isanamitima. Amadini n’Amatorero, Abarinzi b’Igihango, n’Abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni ingero z’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’Ibyemezo ngiro biva mu mahuriro ya Unity Club Intwararumuri, by’umwihariko mu bijyanye no gutanga inyigisho zigamije isanamitima, zituma Abanyarwanda mu byiciro binyuranye bongera kubana neza (Abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabo n’abaturanyi, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapfakazi, imfubyi, abatewe ubumuga n’indwara, abangirijwe imitungo,…)
Nta gushidikanya ko Ihuriro ryafashije muri byinshi binarenze ibimaze kurondorwa, ariko nta kwirara, kubungabunga Ubumwe bw’Abanyarwanda ni uguhozaho. Igice cya Kabiri cy’iyi nyandiko kizagaruka birambuye kuri iyi ngingo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!