Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Ihinda Innocent Ninsiima, Impuguke mu mukoranire ya Leta n’abafatanyabikorwa.
Mu myaka ishize, ibiganiro ku modoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles) mu Rwanda byateye intambwe ikomeye. Ubu ntihakiri impaka ku kumenya niba ubwikorezi bukoresha amashanyarazi bushoboka cyangwa butashoboka, kuko moto zikoresha amashanyarazi ni nyinshi mu Mujyi wa Kigali, aho ibikorwaremezo byo kuzishyiramo umuriro bigenda byiyongera, abashoramari bakaba baratangiye kwinjira muri uru rwego ndetse na Leta ikaba yarashyizeho ingamba zo kurushyigikira.
Abaturage na bo batangiye kugenda bemera ubu buryo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu.
Uyu munsi ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo si ukumenya niba ubwikorezi bukoresha amashanyarazi bushoboka, ahubwo ni ukureba niba uru rwego ruzakura mu buryo buhamye, bujyanye n’igihe kandi bufite imikoranire ihamye.
Uko abashoramari bashya binjira muri uru rwego, hagaragara ikibazo kimwe gikomeye: nta rubuga ruhoraho ruhuza abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu iterambere ry’imodoka zikoresha amashanyarazi kugira ngo bahure, baganire ku mbogamizi zihari, bahuze ibikorwa kandi bafatanye guteza imbere uru rwego.
Ni yo mpamvu u Rwanda rukwiye gushyiraho Itsinda rihuriweho n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicle Sector Working Group).
Iterambere ry’urwego rushya ntirishingira gusa ku ishoramari no guhanga ibishya, ahubwo rishingira no ku mikoranire ihamye. Ubwikorezi bukoresha amashanyarazi bukora ku nzego nyinshi icyarimwe.
Harimo inzego zishinzwe kugenzura ubwikorezi, abatunganya ingufu z’amashanyarazi, inzego zita ku bidukikije, abakora igenamigambi ry’imijyi, ibigo by’imari, amasosiyete y’ikoranabuhanga, abakora cyangwa bateranya imodoka, abafite sitasiyo zo kongeramo umuriro mu modoka, kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Buri wese muri aba afite uruhare rukomeye, ariko iyo nta buryo buhamye bwo guhuza ibikorwa, amahirwe ashobora kutagaguzwa kandi ibibazo bigaragaye bigatinda gukemuka.
Urugero, ikigo gikora ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gishobora kubona ko hakenewe aho kongerera umuriro izo modoka mu gace runaka. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, bishobora gusaba kugirana ibiganiro n’inzego z’ibanze, ikigo gishinzwe amashanyarazi mu gihugu, abagenzuzi b’urwego, abashoramari ndetse n’abafite ubutaka.
Iyo nta rubuga ruhuza aba bose, ibisubizo bishobora guterwa n’ibiganiro by’umuntu ku giti cye hagati y’inzego, aho kuba ibikorwa bihuriweho. Ibi ntibisobanuye ko uru rwego rwananirwa, ahubwo bishobora gutera kudakora neza no gutakaza umwanya.
Itsinda ry’abafatanyabikorwa ryafasha gukemura ibibazo hakiri kare
Itsinda rihuriweho n’abafatanyabikorwa ryatanga urubuga aho abarebwa n’uru rwego baganira ku mbogamizi zihari mu mikorere, amahirwe mashya, politiki zigomba gushyirwaho ndetse n’ibikenewe mu ishoramari.
By’umwihariko, ryafasha kumenya ibibazo hakiri kare no kubishakira ibisubizo mbere y’uko bihinduka imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’urwego.
Iri tsinda ntirikwiye gufatwa nk’urundi rwego rw’ubuyobozi rwongera uburemere bw’imirimo, ahubwo rikwiye kuba uburyo bufatika bwo gukemura ibibazo no guhuza ibikorwa.
Hari izindi nzego nk’ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’inganda zagiye zitera imbere kubera uburyo bwo guhuza Leta n’abikorera binyuze mu matsinda nk’aya.
Ku rwego rw’imodoka zikoresha amashanyarazi, iri tsinda ryagira inshingano nyinshi zikomeye.
Kugeza ubu amakuru ajyanye n’uburyo imodoka zikoresha amashanyarazi zikoreshwa, uko ahongerwa umuriro akoreshwa, imikorere ya za batiri, uburyo bwo kubona amafaranga ndetse n’ibyifuzo by’abaguzi ntabwo abonekera hamwe.
Itsinda nk’iri ryafasha gukusanya no gusangira aya makuru kugira ngo hafatwe ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.
U Rwanda rumaze gushyiraho uburyo bwo gushishikariza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ariko uko uru rwego rukura, hazajya hagaragara ibibazo bishya mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba. Urubuga rw’imikoranire rwafasha abari muri uru rwego gutanga ibitekerezo no gutanga ibisubizo bishingiye ku bikenewe ku isoko.
Abashoramari bakunda kujya mu nzego zirangwamo imikoranire myiza hagati y’inzego zitandukanye kandi bafite icyerekezo gisobanutse. Itsinda rikora neza ryagaragaza ko u Rwanda rudashishikajwe gusa no guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi, ahubwo ko runashaka gucunga neza imikurire y’uru rwego.
Ikindi iri tsinda ryafasha ni uko ubwikorezi bukoresha amashanyarazi ku Isi burihuta cyane mu iterambere. Ikoranabuhanga rishya, uburyo bushya bwo gukora, uburyo bwo kubona imari ndetse n’uburyo bushya bwo gukora za batiri bikomeje kuvuka.
U Rwanda rukwiye kugira urubuga abafatanyabikorwa bose bahuriramo kugira ngo barebere hamwe uko rwakomeza guhangana n’ibi bihugu ku isoko mpuzamahanga.
U Rwanda rumaze kugaragaza ko imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ishobora gutanga umusaruro ukomeye, iterambere mu ikoranabuhanga, kunoza serivisi za Leta no gukurura ishoramari byose byatewe inkunga n’uburyo bwo guhuza ibikorwa.
Urwego rw’imodoka zikoresha amashanyarazi na rwo rukwiye guhabwa uburyo nk’ubwo.
Umusingi wo kubaka urwego rukomeye rw’imodoka zikoresha amashanyarazi washyizweho, igikenewe ubu ni ugushyiraho urubuga ruhuriraho abafatanyabikorwa bose, bakajya bahura kenshi, bakaganira kandi bagafatira hamwe ibyemezo.
Gushyiraho Itsinda rihuriweho mu rwego rw’imodoka zikoresha amashanyarazi ntibizafasha gusa kongera imikoranire, ahubwo bizatuma urugendo rw’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi rukomeza kuba urw’abantu bose, rukora neza kandi rushobora guhangana n’impinduka zihoraho muri uru rwego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!