IGIHE

Bishop Gafaranga yahamijwe guhoza ku nkeke umugore we: Ni iki bikwiye gusigira abashakanye?

0 12-10-2025 - saa 11:02, Ntabareshya Jean de Dieu

Ku wa 10 Ukwakira 2025, ni bwo Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe no gukubita cyangwa gukomeretsa, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025, nyuma yo kuregwa n’umugore we, Annet Murava.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko afungwa by’agateganyo, ndetse kugeza ubwo iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyatangazwaga yari agifunzwe.

Nubwo yahamwe n’icyaha ariko yasubikiwe igihano, gusa ntibivuze ko n’abandi ariko bizagenda.

Ibi bikwiye gusigira isomo abubatse n’umuryango mugari muri rusange, ku buryo bashobora kwirinda ibyatuma bisanga bakoze ibyo byaha batabizi cyangwa n’ababikora nkana.

Buri mwaka, raporo y’urwego rw’ubucamanza igaragaza ko mu byaha 10 biba byiganje muri sosiyete nyarwanda harimo n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe no gukubita no gukomeretsa.

Nk’umwaka wa 2024/2025, Urwego rw’Ubucamanza rwakiriye dosiye zo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe 2.034 bisobanuye ko imiryango ingana ityo yagiye mu nkiko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Nubwo benshi badakunze kubyitaho ariko ibikorwa bigize icyo cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe usanga bikorwa mu miryango myinshi, bamwe bagahitamo kuryumaho kuko batekereza ko ari ko zubakwa abandi bakemera gushinyiriza.

Nko mu rubanza rwa Bishop Gafaranga, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umugore we yerekanye ko umugabo we, amuhoza ku nkeke akamukorera ibikorwa bimubuza umudendezo, akamukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato, akamubwira amagambo mabi ko ari ikigoryi ntacyo amaze ko nta kintu yakuye iwabo kandi byamugizeho ingaruka zirimo n’ihungabana.

Hari abashobora kumva ari ibintu bisanzwe, ariko bigira ingaruka k’ubikorerwa, imibanire yanyu, umuryango ku bafite abana ndetse no ku mitekerereze y’ubikorerwa.

Uwatinyutse akagana inzira y’ubutabera, uwabikoze arabiryozwa ndetse akaba yanafungwa.

Ariko se ni byiza ko abashakanye bakundana bagera aho baregana kubera guhoza ku nkeke?

Niba itegeko riteganya igifungo cy’imyaka igera kuri ibiri, birumvikana ko ufunzwe na we bigira ingaruka kuri we, bidasize na wa muryango kuko hari ubwo usanga ari we wawitagaho umunsi ku wundi.

Igisubizo nyacyo ni uko abashakanye bakwiye kwicara bagakemura ibibazo bagirana mu buryo bw’ubwumvikane mu kwirinda ko habaho gukora ibyaha nk’ibi bishobora no kuganisha ku gusenya.

Kenshi guhoza ku nkeke ni byo biganisha no ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa na cyo gishobora gufungirwa imyaka itatu.

Urubanza rwa Bishop Gafaranga n’izindi zigenda ziba zikwiye gusigira isomo abashakanye, abagiye ku rushinga n’abandi, ryo guharanira kubana mu mahoro nk’uko baba barabyiyemeje bakirambagizanya ndetse banabirahirira imbere y’amategeko y’igihugu n’imbere y’Imana ku babyemera.

Kuri Bishop Gafaranga na we biramusaba kwitwararika kuko mu gihe yaramuka akoze icyaha gisa n’icyo igihe cy’isubikagihano kitararangira, yahanwa ahereye kuri cya gifungo cy’umwaka umwe yakatiwe.

Nk’uko yabigaragarije urukiko ni umwanya wo kwiyunga n’umugore we cyane ko yanamubabariye akiri kuburanishwa, bakunga ubumwe ubundi bagaharanira iterambere ry’umuryango, ibyo bapfaga bakabishyiraho akadomo.

Bishop Gafaranga yari amaze amezi atanu afunzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza