Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Leonidas Rusatira wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo za Leta ya Juvenal Habyarimana, yagiye kuri radiyo RFI, avuga ko batewe n’ingabo za Uganda.
Inyandiko zitandukanye zagiye zigaragaza ko FPR itateye itunguranye nk’uko Leta ya Habyarimana yabivugaga, kuko ikibazo cyo guhezwa mu mahanga n’iyo Leta, bari bamaze imyaka myinshi bakigaragaza, bagasubizwa ko atari ‘Abanyarwanda’ cyangwa se ko igihugu cyuzuye.
Kwitirira FPR Inkotanyi abanyamahanga byarakomeje ndetse byinjizwa mu baturage, urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi rufata intera kugeza mu 1994 ubwo hashyirwaga mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iturufu yo kwihunza inshingano nka Leta yakoreshejwe ntitange umusaruro mu myaka 32 ishize, niyo yongeye gukinwa na Leta ya Kinshasa, nyuma yo kubura kw’imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, FARDC.
M23 si nshya mu matwi ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ikimenyimenyi impande zombi zasinye amasezerano mu 2013, yemerera izo nyeshyamba kwinjizwa mu ngabo, gusubizwa mu buzima busanzwe no guha uburenganzira abaturage bavuga Ikinyarwanda biganje mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru.
M23 ivuga ko ibyo yemerewe na Leta ya Congo bitubahirijwe, ndetse yateye hashize iminsi mike i Nairobi muri Kenya habereye indi nama, byari biteganyijwe ko Perezide Felix Tshisekedi ayobora, hagafatwa umwanzuro ntakuka w’ibibazo by’umutekano mu gihugu.
Inama yaba yarabaye cyangwa itarabaye, M23 yatangije imirwano, byumvikane ko ibyo yijejwe na n’ubu bitaragerwaho.
FPR Inkotanyi imaze gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, Leta ya Habyarimana aho kumva ibyo yasabwaga, yadukiriye abaturage b’Abatutsi batangira kwicwa abandi bafungwa bitwa ibyitso.
Leta yagiye mu rubyiruko rw’Abahutu bahabwa intwaro zirimo iza gakondo nk’imihoro, bigishwa kurwana byose babwirwa ko ari ibyo kwirwanaho birinda Abatutsi.
Bijya gusa nk’ibiri gukorwa na Leta ya Congo Kinshasa. Mu minsi ibiri ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umupolisi w’i Goma ahamagarira abaturage gufata intwaro zirimo imihoro bakirwanaho kuko batewe n’Abanyarwanda.
Urwango abanye-Congo banga Abanyarwanda n’abavuga urwo rurimi, rurigaragaza ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu, ntibisaba kujya muri icyo gihugu ngo ubibone. Bumvikanisha ko Abanyarwanda ariyo soko y’ibibazo byose bafite, niko kuri se?
Aho gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo M23 isaba ko bikemurwa, Leta ya Kinshasa yahinduye umuvuno, itangira gushinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe umaze imyaka icumi mu gihirahiro, hirengagijwe ko igice cya M23 kiri mu mirwano, kibarizwa mu rugabano rwa Congo na Uganda, aho kuba icyahungiye mu Rwanda.
Muri Politiki i Kinshasa naho byashyushye, abanyapolitiki bariye karungu basaba Leta yabo kwirukana abadipolomate b’u Rwanda, gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi no guhigira hasi kubura hejuru uwitwa Umunyarwanda kuri ubwo butaka kuko ngo ‘ariyo soko y’ibibazo’ byugarije igihugu cyabo.
Leta ya Congo bigaragara neza ko ishakisha ikintu cyose cyatuma ihunga inshingano zayo zo guhuriza hamwe abenegihugu, ibibazo byayo ikabyegeka ku bandi no kwihakana igice kimwe cy’abaturage bayo ishingiye ku rurimi n’ubwoko.
Dusubiye inyuma mu mateka, Leta ya Congo yagiye yivuguruza kenshi ku kibazo cy’abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bagize hafi 5 % by’abaturage bose, ikabitwaza nk’intwaro ya politiki.
Abo baturage ni abahoze mu bwami bw’u Rwanda baciriweho imipaka n’inama ya Berlin yo gukoloniza Afurika, abandi bagiyeyo bajyanywe n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoloni, gucukura amabuye y’agaciro n’indi mirimo y’agahato.
Mobutu Sese Seko amaze gufata ubutegetsi, yabaye nk’ukemuye icyo kibazo, yemeza ko abaturage bavuga Ikinyarwanda bageze muri Congo mbere ya 1950, bose bemewe nk’abenegihugu.
Ntibyateye kabiri ariko kuko igitutu cy’amashyaka menshi mu 1991 cyatumye yisubiraho, ubwenegihugu bwemererwa abahahoze mbere y’ubukoloni.
Kuba ubwo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batangiye guhura n’ibibazo, bimwa uburenganzira nk’abandi baturage ndetse havuka ibihuha by’uko ari abatasi bafite intego yo kuvana kuri Congo igice cy’Iburasirazuba kikitwa Leta yigenga, ngo abanyamahanga bakibyaze umusaruro kuko cyuzuye umutungo kamere.
Uku gutotezwa niko kwatumye benshi mu bavuga Ikinyarwanda, bahaguruka bagafasha Laurent Desire Kabila gukuraho ibutegetsi bwa Mobutu, mu 1997.
Kabila na we yahise abihinduka, basubira ku kabo kugeza muri za 2006 ubwo Laurent Nkunda yatangizaga CNDP ari nayo yaje kubyara M23.
Ibyo Congo ikora yanga gukemura ikibazo cy’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ntabwo ari igisubizo na mba ku bibazo by’umutekano biyugarije, ahubwo ni nko kwitera ikinya by’akanya gato.
Byashoboka ko M23 yatsindwa ku ngufu za gisirikare nkuko byagenze mu 2012, ndetse ikaba yanasenyuka burundu, ariko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri Congo ntikizaba giukemutse.
Bose bavukiye ku butaka bwa Congo, ntibazi ubundi buzima butari aho, nta mitungo, nta bisekuru cyangwa imiryango bafite mu Rwanda aho bahora bacyurirwa kujya kuba.
N’ikimenyimenyi, ababashije guhunga bakaba bari mu bihugu bitandukanye, uzasanga baranze ubundi bwenegihugu dore ko Congo itabwemera. Impamvu ni uko ku mutima bazi ko igihe kizagera bagasubira iwabo.
Igihe kirageze rero ngo abanye-Congo bahumuke, bacocere hamwe ikibazo cya bamwe mu baturage bayo bahora bataka kugirirwa nabi no kwimwa ku byiza by’igihugu.
Leta ya Habyarimana yakomeje kenshi kwirengagiza ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi bari barahejejwe mu mahanga, aho kigaragariye aho kugikemura igitwerera abandi, kugeza kiyibanye insobe ibura epfo na ruguru.
Gutwerera M23 ibindi bihugu, ntabwo aribyo bizakemura ikibazo kuko na nyuma yayo hashobora kuvuka indi mitwe, intimatima yayo n’iya M23 bikaba bimwe. Congo aho kwica Gitera, yakabaye yica ikibimutera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!