Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Nyirindekwe Pierre Claver, umukozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza.
Mu Rwanda, Akarere ni urwego rw’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye, giteye imbere kandi gifite abaturage bishimira serivisi bahawe ndetse bagira uruhare mu bibakorerwa.
Iyo tuvuga iterambere ry’igihugu, tugomba guhera ku rwego rw’Akarere, kuko ari rwo rushyira mu bikorwa politiki za Leta, rugahuza gahunda z’igihugu n’ibyifuzo by’abaturage.
Mu Karere ni ho ibitekerezo by’abaturage bivugururirwa, ibitekerezo byabo bigahuzwa n’imishinga ya Leta kandi ibyo bumva byabagirira akamaro bigashyirwa mu bikorwa.
Akarere gafite ubuyobozi bufite icyerekezo kaba ari moteri ituma gahunda za Leta zigerwaho, abaturage bagatera imbere, kandi igihugu kigahorana icyizere cy’ejo hazaza heza.
Ibikorwa byose bya Leta bigana ku baturage biba bifite umusingi ukomeye mu miyoborere y’Akarere.
Uruhare rw’Akarere ntirugarukira gusa ku gushyira mu bikorwa amategeko cyangwa amabwiriza, ahubwo rugomba kugaragara mu guhuza gahunda z’igihugu n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro, mu buryo buboneye kandi burambye.
Abaturage b’akarere baba bakeneye serivisi zinoze, ibikorwa remezo bifite ireme n’imiyoborere ifite intego n’ubushishozi. Ibi byose bigerwaho gusa iyo hari ubuyobozi bufite icyerekezo, bufatanya n’abaturage kandi bukorera mu mucyo.
Nk’umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, ndetse nk’umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza, nabonye neza ko ubuyobozi bwubakira ku bufatanye n’abaturage, bugendera ku mucyo kandi bugakorera ku ntego, ari bwo butanga umusaruro ugaragara mu mibereho myiza y’abaturage.
Iyo ubuyobozi bufite icyerekezo gikwiye, abaturage babaho neza, bakagirira icyizere ubuyobozi kandi bakifatanya n’ubuyobozi mu kubaka ejo heza h’akarere kabo.
Ibyo mvuze hejuru ntibishobora gukorwa hatabayeho ingamba zifatika n’ubuyobozi bwitaye ku nyungu z’abaturage. Mu by’ukuri, kugira ngo ibikorwa byose by’Akarere bigire umusaruro ufatika ku baturage, bisaba ko abayobozi bashyira imbere indangagaciro z’imiyoborere myiza, zishingiye ku gukunda igihugu no gukorera abaturage batizigamye.
Iyo abayobozi bashyira imbere gukunda igihugu no gukorera abaturage bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi, kandi bigatuma ibikorwa remezo, imishinga y’iterambere n’ireba imibereho myiza y’abaturage bizana impinduka mu buryo bugaragara.
Nanditse iyi nkuru kugira ngo ngaragaze akamaro k’ubuyobozi bufite intego kandi bufatanya n’abaturage. Iyi nkuru igamije kugaragaza uburyo ubufatanye, imiyoborere myiza, ubunyamwuga no guhanga udushya bigira uruhare mu iterambere rirambye.
Muri iyi nkuru, ngiye gusesengura ibikorwa by’ingenzi abayobozi b’Akarere bakwiye gushyira imbere, kugira ngo gahunda za Leta zigerweho, abaturage bagire imibereho myiza, kandi ubuyobozi bubashe gukorana n’abaturage mu buryo bwubaka icyizere n’iterambere rirambye.
1.Gushyira abaturage ku isonga
Abaturage ni umutima w’iterambere ry’Akarere. Umuyobozi w’intangarugero ibyo akora byose biba bigomba gushingira ku kumva no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe akabikemura mu mucyo kandi akirinda kubogama.
Kuganira kenshi n’abaturage, kubasura mu mirenge, mu tugari no mu midugudu, ndetse no kumva ibitekerezo byabo, ni intambwe ikomeye mu kubaka icyizere hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Iyo mikoranire ituma abaturage bumva ko batezwa imbere kandi ko bafite ijambo mu byemezo bibareba.
Ibi bikorwa kandi byongera ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, bigatuma abaturage barushaho kwiyumvamo gahunda na politiki bya Leta.
Iyo babona impinduka zigaragara mu mibereho yabo, barushaho kugirira icyizere ubuyobozi, ibi bikarushaho gutuma iterambere ry’Akarere rigenda neza kandi rikihuta.
2. Guhuza gahunda za Leta n’ibikorwa by’Akarere
Akarere ni urwego rufatiye runini ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda za Leta zitandukanye. Ni ho ibitekerezo bivuye mu nzego zo hejuru bihindurirwa ibikorwa bifatika bikagera ku baturage, ninaho impinduka mu mibereho y’abaturage zigaragarira.
Ubuyobozi bw’akarere bugomba kuba urwego ruhuza icyerekezo cya Leta n’ibikenerwa n’abaturage. Bisaba abayobozi bafite ubushishozi, bashobora guhitamo iby’ingenzi, gushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye, no kumva neza ibyo abaturage bifuza kugira ngo babijyanishe n’amahame ya politiki rusange y’igihugu.
Iyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa neza ku rwego rw’Akarere, umusaruro urivugira: amashuri arubakwa kandi akabungwabungwa, ibikorwa remezo biriyongera, ubuvuzi burushaho kugera kuri bose, guhanga imirimo mishya biriyongera n’imiyoborere myiza ikarushaho kwimakazwa mu baturage, icyizere n’ubufatanye nabyo bikarushaho kugaragara.
Uburyo bwo guhuza gahunda z’igihugu n’ibikorwa by’akarere nibwo butuma iterambere ribasha kugera ku ntego zaryo, kandi buri muturage akumva ko ari mu rugendo rumwe n’igihugu cye.
3. Ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa
Ubunyamwuga no gukorera mu mucyo ni bimwe mu bisabwa kugira ngo ibikorwa by’Akarere bigire ingaruka nziza. Umuyobozi wese ugendera kuri izi ndangagaciro ashyira imbere inyungu rusange aho gushyira imbere inyungu ze bwite iz’ishyaka akomokamo, iz’idini, cyangwa aho akomoka n’ibindi.
Kurwanya ruswa, gukemura amakimbirane mu mucyo hirindwa kubogama no gushyira abaturage ku isonga, bituma habaho icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage, ndetse bigatuma gahunda z’Akarere zishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.
4. Ubufatanye n’abajyanama n’inzego z’ibanze
Iterambere ry’Akarere rishingira ku bufatanye bukomeye hagati y’abayobozi, abajyanama, abafatanyabikorwa, abikorera n’abaturage ubwabo.
Iyo abaturage bagira uruhare mu byemezo bibareba, ibikorwa by’iterambere bigerwaho mu buryo burambye kandi bushimishije.
Ubufatanye nyabwo bugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo gusangira amakuru ku mishinga y’Akarere , kugisha inama abaturage mbere y’uko hafatwa ibyemezo bifite ingaruka ku mibereho yabo, no guhuza gahunda z’imirenge n’ibyemezo by’Inama Njyanama.
Ibi bikorwa byose bituma ibyo Akarere gakora bitanga umusaruro ufatika, bigateza imbere imiyoborere myiza, kandi abaturage bakabona impinduka zifatika mu mibereho yabo ya buri munsi. Iyo abaturage bumva ko bumvwa kandi bitaweho, barushaho kugirira icyizere ubuyobozi, bikongera imbaraga mu iterambere rirambye ry’Akarere.
5. Guhanga udushya no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere
Umuyobozi w’Akarere w’intangarugero ntagomba kuguma mu mitekerereze isanzwe (routine). Agomba guhora ahanga udushya mu mikorere ye, agashaka ibisubizo byihuse kandi bifatika agamije gukemura ibibazo abaturage bahura na byo, ndetse agakurikiranira bya hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama Njyanama.
Ibishya mu miyoborere ni isoko y’iterambere rirambye. Ibyo bishya kwiye kwibanda ku kunoza imitangire ya serivisi ku buryo abaturage bazihabwa neza, gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’imari ndetse no mu bikorwa n’itumanaho ry’akarere.
Iyo ubuyobozi buhanga udushya kandi bugashyira mu bikorwa ibyemezo bushingiye ku bushishozi, abaturage babona impinduka zigaragara mu mibereho yabo, bakagira icyizere mu bayobozi babo kandi bagafatanya mu rugendo rwo kubaka iterambere rirambye ry’Akarere.
6. Gutanga urugero nk’umuyobozi
Umuyobozi mwiza ntabwo ari uvuga gusa, ahubwo ni ukora ibyo avuga. Agira intego zigaragara kandi akazishyira mu bikorwa mu buryo bwumvikanisha icyerekezo cye. Abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kuba intangarugero mu mikorere, mu myitwarire no mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Abayobozi b’uturere bafite icyerekezo bashyira imbere iterambere ry’abaturage, bafatanya n’abajyanama ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kandi bagakora byose mu mucyo no mu kinyabupfura.
Iyo abayobozi b’inzego z’ibanze bihaye intego yo kuba intangarugero, bituma abaturage babigana mu mikorere, bakagira uruhare mu iterambere ry’Akarere kandi bigatanga umusaruro ugaragara mu mibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage.
Akarere ni umutima w’iterambere ry’Igihugu, kandi abayobozi b’intangarugero nibo batuma umutima ukora neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!