IGIHE

Mbere y’urubyiruko harebwe n’ababyeyi: Inzira yo guca burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda

0 20-09-2026 - saa 12:28, NKURUNZIZA Faustin

Inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge ni ikibazo kimaze kugaragara mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko rw’u Rwanda. Abakene barabikoresha, abakire na bo bakabikoresha. Ibi bigaragaza ko ikibazo kidashobora gusobanurwa n’ubukene gusa, ahubwo ko hari uruhare rw’ababyeyi n’umuryango mu gutanga uburere buke mu urubyiruko rumara igihe cyarwo ruri mu bitarufitiye umumaro.

Ubushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 2.479 rwo mu Rwanda mu 2021 bwagaragaje ko 34% bari baranyoye inzoga mu minsi 30 yabanje, 8,5% bari baranyoye itabi, naho 2,7% bari barakoresheje ikiyobyabwenge cya cannabis muri icyo gihe. iyi mibare yagiye yiyongera kugera mu 2025.

Ibi bituma ikibazo cyo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge Leta y’u Rwanda yaragihagurukiye binyuze mu gufunga inganda zakoraga zikanenga inzoga zangizaga ubuzima bw’abantu.

Si ikibazo cy’abakene gusa no mu bifite kirahari

Hari imyumvire ivuga ko ibiyobyabwenge byibasira cyane bamwe mu baturuka mu miryango ikennye. Ariko si ko kuri kuko byagaragaye ko hari abana bamwe bari mu kigero cyo kujya muri kaminuza bava mu miryango ikize, bajya kwiga mu bihugu byo hanze bikabananira ndetse bakanirukanwa aho bagiye kwiga bitewe no gufata ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe na Dr. Katabarwa, mu kiganiro aherutse guha ISIMBI TV, avuga ko yabikozeho ubushakashatsi buto.

Asanga ababyeyi bamwe bafite uruhare runini mu gutuma abana babo bishora mu gufata ibiyayura ubwenge biturutse ku tabatoza gukora hakiri kare no kumenya ko ibyo ababyeyi babo batunze atari umutungo w’abana babo, aho kubereka inzira abandi bacamo kugira ngo bakire ndetse batere imbere.

Agira ati “Aba bana b’abakire bamwe njye nabanye na bo mu Bushinwa, bashatse kunca intege banjyana mu bigare byabo ndabananira.”

Bamwe muri bo bacyuwe n’ababyeyi babo, abandi bashakirwa amatike y’indege bagataha iwabo ndetse hari n’abo Ambasade y’u Rwanda yafashaga kugira ngo basubire mu miryango yabo, nyuma y’aho ishuri bigagaho rimaze kubirukana kubera gufata ibiyobyabwenge.

Dr. Katabarwa avuga ko aba bana biga ahantu heza kandi hahenze mu bihugu byo hanze, agashyira ikosa ku babyeyi babo batababwiza ukuri ku buzima buri hanze, n’uburyo nibarangiza kwiga bagomba kumenya kwitunga no gushaka imitungo yabo aho kwishingikiriza ku byo ababyeyi babo bagezeho.

Hari abavuga ko umwana ashobora kuba afite amafaranga, akiga mu ishuri ryiza kandi afite ibyo yifuza byinshi, ariko akabura umubyeyi umuganiriza, umukurikirana cyangwa umwereka icyerekezo cy’ubuzima bwiza.

Mugihe undi ashobora kuba akomoka mu muryango ukennye, akagira ibibazo by’ubuzima n’imibereho, akabona mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho hari uburyo bwo kwiyibagiza ibibazo afite.

Inshuti zitari nziza mu rubyiruko

Urubyiruko rushobora gutangira kunywa cyangwa gukoresha ikindi kiyobyabwenge atari uko rwari rubigambiriye, ahubwo bitewe n’inshuti zitari nziza zirubwira ngo “gerageza rimwe gusa.”

Uko gushukwa n’urungano rugenzi rwe bituma umuntu ashobora gukora ibyo atari asanzwe akora kugira ngo atagaragara nk’utandukanye n’abandi cyangwa utagendana n’ibyo abandi bakora mu bo bangana.

Ni yo mpamvu ababyeyi bakwiriye kwigisha urubyiruko kumenya kuvuga “Oya” ku bitabafitiye umumaro harimo n’ibiyobyabwenge, kuko ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

U Rwanda rukomeje guca burundu ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakuru, biciye mu bufatanye bw’ababyeyi, amashuri, inzego z’ubuzima, iz’ibanze n’urubyiruko ubwarwo binyuze mu bukangurambaga bunyuzwa mu nzego zose zitandukanye z’igihugu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza