Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Jeff Yoseka Rugwiza, umusomyi wa IGIHE.
Mu minsi ishize twasomye inkuru ya IGIHE, ivuga ko umuturage yajyanye Umujyi wa Kigali mu nkiko kubera ubutaka. Aho twari twicaye, iyi inkuru twayigarutseho tuganira n’abandi abantu, buri wese atanga ibitekerezo, twibaza uwaba yarakoze amakosa muri ruriya rubanza!
Iby’imanza reka tubirekere abanyamategeko n’abacamanza, nibo babyize kandi babizobereyemo, gusa byanteye kwibaza ikiba cyateye ibintu nka biriya.
Ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda, cyane cyane ubwo kubakaho mu Mujyi wa Kigali ni ingorabahizi, kandi bimaze iminsi n’iminsi, ubona ko niba nta gikozwe vuba aha, imanza nk’izo zihari zigiye kujya ziba nyinshi cyane, yaba Leta cyangwa umuturage bakabihomberamo cyane.
Iyo witegereje neza, usanga iri itumbagira rikabije ry’igiciro cy’ubutaka, rikoma mu nkokora abashaka kubaka inzu zo guturamo. Ibi bikaba bimwe mu bihangayikishije abaturage. Abo twakwita abamamyi bakaboneraho icyanzu mu kungukira bikabije muri ibyo bikorwa, kuko nta mategeko ahari yihariye arengera abaguzi by’umwihariko mu bijyanye n’ubutaka.
Kuri ubu nta muntu ugitekereza ku mushinga wunguka ashobora gukora nko gushinga inganda ngo atange imirimo ku bandi, ahubwo ubonye amafaranga wese arangura ubutaka, ukabucuruza igihe ushakiye n’abo ushaka.
Ibi bidindiza iterambere ry’igihugu, kuko usanga ya mafaranga yakabaye yarakoreshejwe mu bindi bikorwa by’ishoramari, agurwa ubutaka nabwo budafite icyo bugiye gukoreshwa cy’ako kanya, nyirabwo akabubika kugira ngo nawe azabwungukemo amafaranga y’umurengera.
Ubuyobozi rero bwari bukwiye guhagurukira vuba iki kibazo, hagasubirwamo igenamigambi n’igishushanyo mbonera, hashingiwe ku bibazo rusange bihari.
Hari ibyo mbona bikwiriye gukorwa:
Hakenewe Ministeri yihariye ishinzwe ubutaka n’imyubakire, ikajya aba ari yo inoza Politike y’ubutaka gusa.
Hakwiye kandi kujyaho ikigo cy’igihugu gishinzwe kubaka inzu nyinshi kandi ziturwamo n’abantu benshi icyarimwe. Izo nzu bakajya baziha abaturage bakazishyura ku igiciro gito, kitarimo inyungu z’umurengera nk’iz’amabanki cyangwa amasosiyite y’ubucuruzi y’ubwubatsi yabigize umwuga.
Izo nzu kandi zajya zihabwa abantu bataratunga inzu n’imwe ibanditseho nabo bakabategeka ko nta wemerewe kuyigurisha mbere y’imyaka 20.
Hakwiriye kandi gushyirwaho itegeko ribuza kubaka inzu imwe imwe, ahantu ubona ko haturwa n’abantu benshi, urugero nka kuriya bubatse imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abantu benshi, bityo bizorohera abafite ibibanza ariko babuze ubushobozi bwo kubyubaka, kandi badashaka ingurane ndetse no kwimurwa aho batuye, bakabahamo inzu.
Izi ngamba zifashwe ritararenga, ubu ni bumwe mu buryo bwafasha kwimakaza imiturire igera kuri bose, hagamijwe imibereho myiza n’iterambere rirambye riha abaturage inzu nziza ziri ahantu heza, hatuje gutura kandi bikazatanga umusaruro kuri twese.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!