IGIHE

Amavubi ntakwiriye kuba agatobero!

0 16-10-2025 - saa 11:06, Iradukunda Olivier

Bamwe mwakomeje kunenga Amavubi ngo nta ntsinzi, nta musaruro, nta gitego, nta bwenge, bakina nabi, ntibashoboye n’ibindi byose byerekana ko abakinnyi bakora ubusa inshuro zose n’igihe bagerageje bikaba nka ya migati y’abamalayika tuzi nka ‘Manu’.

Burya nutunga urutoki umuntu uzibuke ko izindi enye zisigaye zikureba. Ese twe tunenga turi shyashya.

Amatike yo kwinjira ku mukino w’Amavubi na Benin yashyizwe hanze mbere y’icyumweru ko umukino uba, itike ya make yari 2000 Frw. Hasabwaga abantu 43.474 kugira ngo Stade yuzure kuko indi myanya yo wenda irimo n’iy’icyubahiro yari yaraguzwe.

Benshi mwarategereje ngo amatike abe ubuntu, bamwe ntimwanatinya kuvuga ngo “Nta mukino w’Amavubi nareba ku mafaranga yanjye”; bati “Nubundi ndabizi bazayigira ubuntu”; abandi bati “Bisi zizadufata ku byapa zitugeze ku kibuga."

Bariya bakinnyi ni abagabo bubatse, dore ko Mugisha Gilbert na Biramahire Abeddy bitabiriye umukino hatarashira amasaha 24 basezeranye n’abagore babo, bari bakeneye kwita ku ngo zabo n’indi mishinga ibabyarira inyungu.

Kuki wumva ko utatanga 2000 Frw nibura ngo avemo amazi y’abakinnyi, umuneke wo kurya ku kibuga, koherereza umugore n’abana basize mu rugo n’ibindi nk’ibyo?

Amavubi akwiriye gushyigikirwa

Nta rwitwazo rwo gutera amabuye uhagarariye igihugu ruhari

Ndabizi hari abagiye kuvuga ngo “Nubundi barya imisoro yacu”. Benshi muri bo ntimusangira imihanda, ibiraro n’amavuriro, bakoresha ibyo hanze aho batuye, bamwe bavukiye bakanakurira.

Reka ibyo tubyirengagize kuko Minisiteri ya Siporo, FERWAFA cyangwa Shema Ngoga Fabrice babemerera uduhimbazamushyi mu gihe batsinze cyangwa bakanganya, yewe hakagira na duke babona kuko bitabiriye. Ese birahagije?

Amatike yagizwe ubuntu nduzi ko ari ubuntu, binyura muri APR FC, Rwanda Premier League na Rayon Sports hatangwa agera ku bihumbi 20, umukino wamaze gutangira hongera gutangwa andi ibihumbi 10. Simvuze miliyoni n’ibindi bihembo byo kubaguyaguya.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni 1,7, ese habuze ibihumbi 20 byiyongera ku bari muri Stade Amahoro ngo muyuzuze bityo abakinnyi na bo babone ko hari ababari inyuma? Cyangwa Amavubi arutwa na Serie shya yasohotse yo muri Philippines no kuryama ukaza gutegereza ko atsindwa ukayishima hejuru?

Nta rwitwazo rwari ruhari rwo kutagera kuri Stade ngo mushyigikire ikipe yanyu, nubundi Umunyarwanda yaciye umugani ngo “ibyaye ikiboze irakirigata”. Nimukirigate kuko ‘Nyirumupfu ni we ufata ahanuka’.

Ese ninde ufite akazi kenshi kurusha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’abandi nka bo bigomwe umwanya muto wabo bagashyigikira Amavubi?

Munyumve neza nshatse kuvuga ko gushyigikira Amavubi atari ukubura icyo umuntu akora. Sinzimvuze ko abantu bose bagakwiriye kuhaba, ariko byibuze bikagaragara ko twakoze ibishoboka.

Aya Mavubi mutuka ubutitsa mukayandagaza, arimo abavandimwe banyu, ni amaraso yanyu, ni byose byanyu, nimutayashyigikira ntawundi uzabikora.

Ngiye gufata akanya nemeranye n’abavuga ko abakinnyi dukinisha nta mpano bafite, ahubwo byaba byiza babiretse. Ariko se umubyeyi ubyaye umwana ufite ubumuga runaka amuheze mu gikari? Si ko mbyumva ahubwo na we akwiriye uburenganzira nk’ubw’abandi.

Ubushobozi bw'abakinnyi b'Amavubi ntibukwiriye kunengwa kuko si Abanya-Brésil

Ese mu yindi mikino tunenga nk’uko tunenga Amavubi?

Mwibuka neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, isiganwa ryabaye ku munsi wa nyuma ryasize amahanga adushima ko turimo abafana beza ahubwo bibaye byiza twabona amarushanwa menshi nka yo.

Mwibuke ko Abanyarwanda bose uko ari batandatu batasoje iryo siganwa. Gusa intero yari imwe tuvuga tuti naho ba miseke bararwana. Baragerageje bakoresha n’imbaraga zabo zose.

Kuki mutumva ko na bariya batoranywa mu ikipe y’umupira w’amaguru, ntaho baba babakinze. Ndahamya neza ko kwemera kuza gukina, baba biyemeje gutanga byose bafite batitaye ku kindi icyo ari cyo cyose.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu ishoramari rya siporo, rijyana n’ibikorwaremezo bigezweho nka Stade Amahoro, ntanubwo mwabinezererwamo mu kanya gato mubonye, maze twirate ku mahanga na yo azane amarushanwa hano kuko babonye ko stade tuyuzura.

Nitudasenyera umugozi umwe ngo dushyigikire amakipe yacu mu bibi no byiza, tuzahora inyuma ya Kenya, Tanzania na Uganda bibura igihe gito ngo byakire Igikombe cya Afurika cya 2027.

Sinabihamya 100%, ariko benshi mu bakinnyi banyura mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma yo kuva mu mupira w’amaguru batekereza no guhita bava mu Rwanda bakajya kwibera mu bindi bihugu, ingero sinazitanga kuko murabazi benshi.

Impamvu ni imwe, nta rukundo mwaberetse igihe bari babahagarariye. Ubu twagakwiriye kubona Phanuel Kavita arangiza umupira w’amaguru, igihugu cy’amasaziro ye ari u Rwanda.

Ntibyashoboka kubera amagambo mwamuvuzeho ubwo batsindwaga na Benin, agahinda akagatura amacupa y’amazi muri stade. Nishyize mu mwanya we nanjye nasazira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakinnyi bahagararira u Rwanda si abo gutemeraho itaka kuko abafana natwe ntituri shyashya

Itangazamakuru si shyashya…

Mumfashe tunenge itangazamakuru rya siporo, risigaye ritazi gutandukanya gushima no kunenga, muri make bamwe wagira ngo inda ibabyara ni imwe.

Sinzi abategura imikino ubumenyi n’ubushobozi bafite, ntanubwo nshaka kubwivangamo, ariko ibyo bakora byose baba bagira ngo dushyigikire Amavubi, kandi ababashyiraho ubwo bushobozi baba babubabonyemo.

Hakaza inkokobotsi zifashisha aho zikorera ku bitangazamakuru bitandukanye, zikarwanya bwa bukangurambaga, rimwe na rimwe ntibanatinye kuvuga ko "ntacyo buzamara".

Niba uri umunyamakuru, si byiza ko ushyigikira Ikipe y’Igihugu kuko wishyuwe, wabikora utishyuwe wenda n’iryo shimwe ryaboneka rikaza hari uruhare watanze mu gutuma Abanyarwanda bakunda iby’iwabo.

Singaye uwavuze ko ari twe turi kuganisha umupira w’amaguru mu manga. Ntawe ntunze urutoki ariko abwirwa benshi akumva beneyo.

Bariya bakinnyi bose baba bambaye ibendera ry’igihugu, niba hari bike bashoboye gukora bakeneye gushyigikirwa, tukabana na bo mu byiza no mu bibi. Ni cyo bita ‘Ubumwe bw’Abanyarwanda’.

Dore nk’ubu mu mikino yo gushaka tike zo kwitabira ibikombe byose ni ubwa mbere Amavubi agize amanota arenga 10, kuko ubundi yabaga afite abiri gusa. Ariko n’ubu ntimwareba ng oni iki bazamutseho, nibura cyubakirweho mu rugendo rwo gushaka uko ikipe yakomera. Erega n’abandi ni uko batangiye!

Niba mwifuza kwishima kuko hahamagawe abakarani, abafundi, abaganga n’abaveterineri boshye Auckland City FC yo muri Nouvelle-Zélande mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, si byo bidukwiriye nk’u Rwanda.

Iki gihugu ni nk’Imana yacu, ahubwo benshi murabindusha. Tugikesha kubaho, tugikesha iterambere, tugikesha isuku n’ibindi ntarondora, nimureke amahirwe make tubona yo kucyitura tuyabyaze umusaruro.

Singiye kuvuga ngo ngikunda kurusha undi uwo ari we wese, ariko ni icyacu tugomba kukirwanirira ku bubi no ku bwiza. Noneho twamara gutanga uruhare rwacu, izindi nzego zirimo izitegura impano na zo tukazigenza gake zigakora akazi kazo.

Kuyavuga si ko kuyamara! Amavubi ntabwo azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko hari indi mikino izakurikiraho yo gushaka tike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ese tuzakomeza tuyatere imijugujugu? Buri wese yisubize.

Gushyigikira Amavubi ni ngombwa haba mu bibi no mu byiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza