IGIHE

Christopher

0 19-06-2018 - saa 17:06, N Claudine

Muneza Christophe wibanda ku njyana ituje, yabonye izuba tariki 30 Mutarama 1994, kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yahereye muri korali gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.
Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa “Bye Bye,” nyuma (…)

Muneza Christophe wibanda ku njyana ituje, yabonye izuba tariki 30 Mutarama 1994, kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yahereye muri korali gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa “Bye Bye,” nyuma yakoze izindi zitamenyekanye cyane zirimo iyitwa “Ishema,” “Sigaho,” n’iyitwa “Amahitamo”.

Yaje gukora iyitwa “Iri Joro” yamuharuriye inzira mu ruhando rw’abahanzi bagezweho mu Rwanda akomereza ku zindi nka “Agatima;” “Ndabyemeye;” “Babyumva;” “Uwo Ni Inde;” “Birahagije” kugeza asohotse muri Kina Music yamureze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

74 0 19-06-2018
77 0 19-06-2018
141 0 19-06-2018
72 0 19-06-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza