IGIHE

RSSB yibutse abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside (Amafoto)

0 12-05-2024 - saa 12:12, Igizeneza Jean Désiré

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA washimiye byimazeyo Urwego rw’Ubwitegenyirize mu Rwanda, RSSB ko kuva rwashingwa rucyitwa Caisse Sociale du Rwanda, CSR, ko rutakwemye kubakira ubuzima abarokotse jenoside mu nguni zitandukanye.

RSSB yashimiwe ubwo ku wa 10 Gicurasi 2023 yibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi 19 ba CSR bishwe bazira uko bavutse.

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yagaragaje ko RSSB itigeze ihwema mu gufasha imiryango abo 19 bakomokagamo ikongera kugira icyizere cy’ejo hazaza ndetse ikarenga ikita no ku barokotse jenoside muri rusange.

Yashimiye RSSB uburyo inatera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino mu gihugu, bikarengaho ikanakurikirana ikamenya niba inkunga babahaye ziriki kubafasha mu iterambere.

Ati “Ntangira izi nshingano muri IBUKA nahasanze dosiye y’abarokotse jenoside b’i Gatsibo bahawe inka nanabyibazaho mbaza impamvu bidatungana vuba. Nabibonyemo ikintu cy’agaciro mbona ko nubwo RSSB itanga, iranakurikirana.”

Icyo gihe RSSB yari yatanze inka, ariko bisanga ko nta mpamvu yo kuzitanga ako kanya cyane ko impeshyi yari yegereje, Dr Gakwenzire akavuga ko ibyo bintu byamukoze ku mutima ari yo mpamvu agaruka akavuga ko hakwiriye kubaho ibiganiro ku bantu batanga inkunga n’uburyo bazitangamo.

Ati “Aho kugira ngo bizajye biba ibyo kurangiza umuhango gusa ahubwo bibe mu gihe ubona ko icyo gikorwa kiba cyagirira akamaro koko uwarokotse Jenoside. Hakabaho kubaka ibiraro, kureba niba hari ubwatsi, kugira ngo bamenye niba rya tungo rigeze hariya rizabaho koko. Nta mpamvu yo gukora ibintu byo kurangiza umuhango gusa.”

Dr Gakwenzire yasabye ko no mu minsi iri imbere IBUKA yazajyana na RSSB kureba ibikorwa uru rwego rwagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harebwa aho ubu bigeze.

Ati “Ikindi ibiro byacu na byo mubitera inkunga turaganira, hari ibyo mudufasha na byo turabibashimira, nkabashimira ko no kwibuka abahoze ari abakozi ba CSR mukibukira hano mukabifatanya no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.”

Ni ishimwe kandi ryagarutsweho na Adelaide Gakwaya uhagarariye imiryango abo bahoze bakorera CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomokamo, wavuze ko RSSB ibafasha mu buryo butandukanye ndetse, “buri mwaka iyo igiye kwibuka iradutumira.”

Ati “Turabashimira kandi ku musanzu wanyu mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko muri twe hari abo mwarihiye amashuri barayarangiza ubu ni abagabo ni bagore bahamye binjiye mu kazi bafite ubuzima bwiza. Ntabwo twabyibagirwa. Mwarakoze kandi muracyakora.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis na we yashimiye IBUKA yakoze ubutaruhuka kuva ku munsi wa mbere ishingwa kugeza ubu, kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagere aha ubu bageze bafite icyizere cyo kubaho nyamara bitarashobokaga.

Ati “Twe nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turabashimira kuko mwarahabaye. Bamwe bari bakiri bato badatekereza gusubira mu ishuri ariko IBUKA na leta y’ubumwe muri rusange bakoze akazi gakomeye ko kwita ku buzima bwacu. Ndabashimira cyane kuko mwubatse imiryango yashibutse irakomera.”

Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abakozi 19 bakoreraga CSR, ari ukuzirikana imibereho, ubuzima, ibyiza byabo, umusingi batanze mu kubaka u Rwanda bakundaga ariko bakabuzwa amahirwe yo kurubamo.

Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwakomeje guharanira kuzamura ubuzima bw’igihugu kuva bugihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza uyu munsi u Rwanda ari kimwe mu bihugu ntangarugero muri byinshi, umutekano ukaza ku isonga.

Ati “Kugeza uyu munsi ntawe ucyirukanswa, uhigwa, ubuzwa uburenganzira bwo kwiga, gutora no gukora icyo ashatse afitiye uburenganzira. Tuzirikane ko hari ababiharaniye bagatanga ubuzima ariko tunazirikane ko hari abagikomeje kurwana iryo shyaka.”

Rugemanshuro yavuze ko “twe nk’abarokotse jenoside dukunda kuvuga ko Inkotanyi ni ubuzima. Ni intero ya buri Munyarwanda. Ni ubuzima kuko babutanze kugira ngo tubeho. Icyo gihango dufitanye n’Inkotanyi, nitujya twibuka tujye tuzirikana icyo gihango."

Yerekanye ko ari inshingano za buri wese aho ari kumva ko agomba guharanira ko ibyabaye bitazongera, « Twunge ubumwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana iyakorewe Abatutsi, dutoze abato, bizadufasha kubaka u Rwanda twifuza. »

Umuyobozi Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yabwiye urubyiruko ko U Rwanda rwubakiye ku musingi w’imibiri n’amaraso by’abana b’Abanyarwanda, bityo rukwiriye kuzirikana uburemere bw’icyo kintu bagasigasira igihugu bakirinda gusubira aho cyavuye.

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yashimiye byimazeyo RSSB itarahwemye kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanakurikirana uko inkunga yatanze iri gufasha
Umuyobozi Mukuru wa RSSB aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro ashyira indabyo ku rukuta ruriho amazina y'abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba RSSB bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye
Abo mu miryango y'abahoze abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro abavandimwe, ababyeyi babo bishwe bazira uko bavutse
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kayonga na yahaye icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
"Ntimwazimye, turiho" amwe mu magambo y'ihumure RSSB yaherekeresheje igiti yateye mu Busitani bwo Kwibuka
Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ishoramari, Philippe Watrin aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yashimiye byuzuye leta yakomeje gufasha imiryango yashibutse gukomera, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibibazo uruhuri
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na RSSB hacanywe urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Wungirije w'Inama y'ubutegetsi ya RSSB, Mukeshimana Marcel yijeje ko bazahora bafatanya na leta mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gufatanya na bo mu rugendo rwo gukira ibikomere
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa RSSB n'Umuyobozi Wungirije w'Inama y'ubutegetsi w'uru rwego, Mukeshimana Marcel basinyaga mu gitabo cy'abashyitsi cyagenewe abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yeretse urubyiruko ko u Rwanda rwubakiye ku mibiri n'Amaraso by'Abanyarwanda bityo ko bagomba kurusigasira barurinda ko rwasubira aho rwavuye
RSSB yateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka buherereye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere rugaragaza ko uko byagenda kose ibyabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi
Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda yashimiye RSSB yabarihiye amashuri ubu "tukaba turi abagore n'abagabo bari mu kazi bafite ubuzima bwiza."

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza