Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yeretse urubyiruko ko nta muntu rwafatiraho urugero w’umunyamahanga rukeneye, cyane ko rufite Perezida Paul Kagame, agaragaza ko rumwigiyeho ibintu byose byajya mu buryo.
Yabigaragaje ubwo za minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako ya A&P Building iherereye ku Kacyiru, byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ni minisiteri zirimo iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, igishinzwe kumenyekanisha ibishya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo n’ibindi.
Minisitiri Dr Utumatwishima, yagarutse ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga mu Kiganiro kizwi nka Global Citizen Now, aho yagaragaje ko abantu bakwiriye kuzirikana icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari cyo politiki y’amacakubiri n’amoko.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gukorera hamwe, inyungu z’Abanyarwanda zigashyirwa imbere, ubumwe bukaba ishoramari rikomeye u Rwanda rwishimira kuba rwarakoze muri iyi myaka.
Perezida Kagame yavuze ko kwigira ari yo ngingo y’ibanze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubaha serivisi nziza, agaragaza ko nta n’umwe ugomba Abanyarwanda imibereho ahubwo bakwiriye ubwabo kurwanira ibibagenewe no gukomeza gukora cyane.
Minisitiri Dr Utumatwishima ati “Ikizadufasha ni uko twagerageza gukurikiza inama [Perezida Kagame] atugira, tukareba uko yanga amacakubiri, uko aharanira ineza y’Abanyarwanda bose, tukamwigiraho ubwitange yagize ari muto n’uko akomeza kwitanga kugira ngo u Rwanda n’Abanyarwanda tugire agaciro.”
Yakomeje ati “Ubundi twebwe nk’urubyiruko rw’iyi myaka nta bantu bo gufatiraho urugero (role models) b’abanyamahanga twari dukeneye muri iyi myaka. Twakabaye tumwigiraho ibishoboka kuko arahari kandi twabonye ko hari ibishoboka tumwigiyeho.”
Yavuze ko nk’abakozi mbere y’ibindi nta kintu na kimwe cyagakwiye kubatandukanya kuko uwagira ikibazo yitabaza mugenzi we, akagaragaza ko uyu munsi kwibuka bigaragaza ubugwari bwaranze abakozi bari muri iyi myanya, bigatiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nibo bakoze intonde z’Abatutsi, nibo bari bazi aho bagenzi babo batuye, nibo babatotezaga mu kazi ku buryo n’igihe cya Jenoside cyageze bakaranga aho batuye cyangwa na bo bakabica. Mu kazi dukora tujye tuzirikana ubumwe kandi turwanye icyadutandukanya.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko iyi myaka 30 ishize abantu bagomba kuyibazaho cyane, kuko kwica Abatutsi no kubatoteza byatangiye mu myaka ya 1960, byongera gukomera mu myaka ya 1990 kugeza mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa.
Yerekanye ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nabwo hashize imyaka 30, icyakora ubwo bubi n’ingaruka Jenoside yateje, byakagombye kuba byarigishije abantu bose ku Isi, ingengabitekerezo ya jenoside yarashize mu bantu, ariko ku rundi ruhande “ubona ko kuri bamwe ntacyo ibyabaye byabigishije.”
Ati “Muzi imvugo z’urwango, ubwicanyi no guhiga abantu [biri kubera] mu Karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, icyerekana ko isomo twakabaye dukura mu mateka mu myaka ishize, bigaragara ko kubyiga bigihari.”
Yavuze ko ukurikije ibyo u Rwanda rwabonye nta muturanyi warwo ukwiriye guha urwaho ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amahanga ubwayo yagakwiriye kuba yaragize ikimwaro cy’uko atatabaye Abatutsi, igahagarikwa nta n’uruhare babigizemo, ibyagombaga kuyategeka gufasha u Rwanda mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Minisitri Dr Utumatwishima yavuze ko ibyo bigaragaza ko ikibazo cy’ingengabitekerezo n’abayigiramo uruhare kigihari, akagaragariza urubyiruko ko rugoma kumenya ko urugamba rukiri rwa rundi, mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba.
Mu butumwa yageneye abagize umuryango, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya yerekanye ko icyo umwana akora kenshi agikomora ku bakuru cyane cyane abayobozi.
Kubera ko mu myaka yahise kuva mu 1959 kugeza mu 1994 kwica, gusahura no kurenganya Umututsi byari byaragizwe akazi aho kuba icyaha cyamaganwa mu muryango kigahanwa na leta, uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye bigomba gutanga umukoro ku b’ubu.
Ati “Biduha indi shusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho abato cyangwa urubyiruko rwakoraga ibyo rubonana abakuru. Mureke tunoze imikorere n’imvugo byacu ndetse tunakosore ibyo tuvuga tutazi ko abato baba babyumva ndetse batureba.”
Yavuze ko muri iyi minsi hakigaragara ikibazo cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababikora bafite ubufasha bw’abanyamahanga, icyakora akerekana ko Abanyarwanda bafite intwaro zo kubarwanya.
Amafoto: MoYA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!