IGIHE

NIRDA yibutse abari abakozi ba IRST, iremera abatishoboye

0 9-05-2024 - saa 13:28, Theodomire Munyengabe

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) n’abafatanyabikorwa batandukanye bibutse abari abakozi b’icyahose ari IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique) bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 8 Gicurasi 2024 ahakorera ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere rya NIRDA (NIRDA Huye Research Centre) ) ari naho IRST yakoreraga.

Mu buhamya bwa Bamukunde Anne Marie warokokeye mu nkengero za IRST, yavuze ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu nkengero za IRST na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR), ibigo bibiri byari byiganjemo abanyabwenge muri ibyo bihe, ariko bakarenga bakababera bagenzi babo inyamaswa kandi bari baraminuje amashuri menshi.

Yavuze ukuntu byasabye ko bajya batogosa amapapayi mabisi, bakanarya soya mbisi kugira ngo babashe kubaho, ibi bikaba byarabaga batuye mu gace kamwe na Perezida wa Leta yiyitaga iy’abatabazi, yakabaye yarabarengeye, ntibapfe urw’agashinyaguro.

Bamukunda yakomeje ashima Inkotanyi zabatabaye mu yari Perefegitura ya Butare, ati “Nabonye uhagarariye ingabo hano, mureke musuhuze mu izina ry’abagiye, turabakunda cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian, yavuze ko abibukwa ari imbaraga igihugu cyabuze, bari kuba baragiteje imbere.

Ati “Abo twibuka none bari bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nta muntu utazi ingaruka mbi za Jenoside. Iki ni igihombo twagize.’’

Yakomeje avuga ko aho Inkotanyi zihagarikiye Jenoside, abayobozi n’abakozi ba NIRDA biyemeje gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Ubu dufite urubyiruko rukora muri NIRDA. Tuzaziba icyuho cy’inzirakarengane zazize Jenoside, dukora cyane mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga kugira ngo tuzamure u Rwanda.’’

Yongeyeho ko biyemeje gutanga umusanzu wabo nka NIRDA mu gufasha abatishoboye, aho bateganya kuzafasha imiryango 300, bayishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse banubakire amacumbi imiryango ibiri itishoboye.

Komiseri muri Ibuka mu karere ka Huye, Umurazawase Cecile, yagaragaje uburyo Jenoside yangije imitima y’abayirokotse, asaba NIRDA gutanga umusanzu mu isanamitima.

Ati “Aha tuhamenyere ko habaga ubushakashatsi bw’imiti ya gakondo. Twagira ngo muzadufashe natwe hano mu bushakashatsi bwanyu, mudukorere ubuvuzi bwa ’Made in Rwanda’ buruhura imitima y’abarokotse jenoside.’’

Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe, ku bari hagati y’imyaka 14 na 65, by’umwihariko abacitse ku icumu, bwagaragaje ko 27,9% bafite ikibazo cy’ihungabana, naho 5,16% bafite indwara y’agahinda gakabije, nyamara batarenga 5% gusa ni bo bagana serivisi z’ubuvuzi gusa, bityo bakaba bakeneye ubuvuzi bwimbutse kugira ngo bagarure ubuzima.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagarutse ko buryo IRST yaje kwita NIRDA yari yaratagijwe n’Ababiligi, iri mu bigo byakoreragamo abacurabwenge b’amacakubiri, aho yari ifite abashakashatsi benshi b’Ababiligi n’Abanyarwanda, bahakoreraga ibyo gupima amazuru n’imitwe y’abantu, hagamije guca abaturage mo ibice.

Yakomeje avuga ko uruhererekane rwabyo n’uburyo byakomeje kwigishwa, ari byo byaje kubyara Jenoside yatwaye miliyoni irenga y’Abatutsi barimo n’abakozi ba IRST bibukwa.

Ati “Ni ishyano ryagwiririye u Rwanda ndetse n’aka gace by’umwihariko kuko hano hari abantu bumvaga ko ari abahanga, bazobereye mu gucengezamo abantu ibintu bibi, ababyumvaga bakabyakira bizeye ko babibwirwa n’abahanga.’’

Mu rwibutso rw’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye haruhukiye abari abakozi 23 b’icyahoze cyitwa IRST bazize Jenoside, gusa muri NIRDA na ho hari urukuta rugaragaza amazina y’aba bakozi bazize akarengane.

Iki gikorwa cyabereye muri NIRDA i Huye, ahahoze ari IRST
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abarimo abayobozi, abakozi ba NIRDA n'abo mu miryango y'abazize jenoside bakoreraga IRST
Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri NIRDA rujya ku rwibutso rwa UR, ishami rya Huye
Rwari urugendo rw'umutuzo, rwibutsa abantu ubukana bwa Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA (iburyo) hamwe na Ngabitsinze mu gikorwa cyo kwibuka
Minisitiri Ngabitsinze yunamiye abakozi ba IRST bazize jenoside, anabatura indabo
Bamukunde yafashwe n'amarangamutima ubwo yashimaga Inkotanyi zamurokoye, ahobera uhagarariye ingabo
Minisitiri Ngabitsinze yagaye abashakashatsi bananiwe kuvumbura ibyubaka, ahubwo bagahugira mu gupima amazuru
'Monument' iriho y'urutonde rw'abakozi ba IRST bazize jenoside iri muri NIRDA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza