IGIHE

Abanyarwanda baba muri Finlande bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

0 12-05-2024 - saa 20:59, Igizeneza Jean Désiré

Visi Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Finlande (IBUKA Finlande), Victoire Nyinawumuntu Tuhkanen yagaragaje ko kuba hari amateka iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda bizafasha mu guhangana n’ibibazo byakongera gushyira ubuzima bw’ikiremwamuntu mu kaga.

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo gukomeza gufatanya guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byatume amateka mabi yisubiramo.

Bimwe mu bibazo Finlande yahuye na byo birimo kuyoborwa na Suède nyuma y’aho iza gutegekwa n’u Burusiya, bituma habaho intambara ikomeye cyane, Abanya-Finlande barwanya igitugu bategekeshwaga, bituma hatakara ubuzima bwa benshi, ubutaka bwa Finlande buratwarwa ndetse iki gihugu gihura n’ibibazo by’ubukungu.

Zimwe mu ntambara zabaye zirimo iyiswe Winter War yabaye mu 1939 kugeza mu 1940, iyiswe Continuation War yabaye hagati ya 1941 na 1944 aho Finlande yigaranzuraga Abasoviyete.

Nubwo muri iki gihugu hatabaye Jenoside, igishingirwaho ni uko ibihugu byombi byahererekanyijwe n’ibihugu bitandukanye nk’uko u Bubiligi bwakoreye mu ngata u Budage mu gukoloniza u Rwanda, ibyateje ibibazo bitandukanye na n’ubu ingaruka zabyo zikaba zikigaragara.

Ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tuhkanen yavuze ko nubwo Finlande n’u Rwanda, bidaturanye ariko bihuriye ku mateka amwe n’amwe nk’ayo kugwirwa n’amakuba ndetse no gutsinda no kwivana mu makuba akomeye, bigizwemo uruhare n’abaturage ubwabo.

Ati “Finlande izwiho kuba yarikuye mu kaga ikaba igihugu gikomeye. N’u Rwada ni uko byagenze, aho rumaze kugera aheza hagaragarira buri wese. Ndashimira ubutwari bw’ Inkotanyi na Perezida Paul Kagame babashije kubaka u Rwanda basanze ari igihugu cyasigaranye imfubyi n’abapfakazi benshi, ubu tukaba tubara indi inkuru.”

Yerekanye ko Inkotanyi zabohoye igihugu ziyemeje gutangiza urundi rugamba rutari urw’amasasu, ahubwo rwa rundi rwo gushyiraho politiki ibereye Abanyarwanda.

Perezida wa IBUKA Finlande, Michel Nshimiyimana yerekanye uburyo umuryango we n’Abatutsi muri rusange batotejwe kera, bigera mu 1992, ababyeyi be barafungwa, ndetse hicwa benshi bo mu muryango we.

Yagaragaje ko Jenoside yateguwe kuva kera, abihamisha ubuhamya bwa bashiki be bashumurizwaga imbwa n’abaturanyi, bose bakabuzwa kwiga, uwabashije kuba inkirirahato mu ishuri, agatotezwa bitavugwa,

Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Finlande yerekanye ko igihugu cye cyifatanyije n’Abanyarwanda, ashimangira ko kitazahwema gufatanya n’u Rwanda mu iterambere no kwimakaza amahoro mu Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba yagaragaje uburyo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango.

Ni ibikorwa yagaragaje ko bikomeje kureberwa na bimwe mu bihugu byiyita ibihangange, aho abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babiherereyemo, ntibiterwe isoni n’ibyo bikorwa nyamara byararebereye Jenoside ikorwa ntikagire icyo bikora kandi byari bifite ubushobozi.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na Thomas Elfgren Ramba, umugabo wo muri Finlande uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uyu ni we wari ukuriye itsinda ryari rishinzwe kushakisha ukuri ku byaha bya Jenoside yakorwe Abatutsi byaregwagamo Francois Bazaramba, waje guhamwa n’ibyo byaha agakatirwa igifungo cya burundu bikorewe muri Finlande.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba yongeye kwerekana uburyo bimwe mu bihugu byarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa bikomeje guha urwaho abayihakana n'abayipfobya birengagije ukuri guhari
Abayobozi batandukanye muri Finlande batanze ibitekerezo bijyanye no kurwanya abashaka guhembera ibyasubiza u Rwanda aho rwaturutse
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Finlande cyaranzwe kandi n'urugendo rwo kwibuka
Ubwo Abanyarwanda n'inshuti zabo baba muri Finlande bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hacanywe n'urumuri rw'icyizere rushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'Abanyarwanda baba muri Finlande byatangiriye mu rusengero rwa Alppila i Helsinki mu Murwa Mukuru wa Finlande aho Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye bafatanyije gusenga bayobowe na Musenyeri Teemu Laajasalo wo muri Diyosezi ya Helsinki
Aha urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n'Abanyarwanda baba muri Finlande n'inshuti zabo rwari rugiye gutangira
Thomas Elfgren Ramba wo muri Finlande uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ni we wayoboye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku cyakorwa ngo ibikorwa byo gupfobya, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyingabitekerezo ya Jenoside byarwanywa
Perezida wa IBUKA Finlande, Michel Nshimiyimana yerekanye uburyo umuryango we n’Abatutsi muri rusange batotejwe kera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza