Bwa mbere mu mateka hagiye gutahwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bice bya Asie-Pacifique, aho rwubatswe mu Mujyi wa Perth ho mu ntara ya Western Australia.
Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzatahwa ku wa 11 Gicurasi 2024 ubwo Abanyarwanda baba muri Australia bazaba bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urwibutso rwubatswe bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Burengeruba bwa Australia, itsinda rizwi ku izina rya Rwandan Community Perth Inc (RCAP).
Ni ikigorwa cyemejwe na Stirling City Council, urwego rw’ubuyobozi mu Burengerazuba bwa Australia mu 2023, igitekerezo cyari kimaze imyaka itatu kiri mu mishinga.
Mu itangazo yashyize hanze RCAP, yavuze ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa u Rwanda n’Isi muri rusange bigezeho, aho yagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso ntakuka ko uyu mujyi uzirikara ingingo yo kubaha imico itandukanye ndetse no guha agaciro amateka akomeye ikiremwamuntu cyanyuzemo.
Yavuze ko ibi bigaragaza uburyo ubuyobozi bw’iki gice buha agaciro ingingo yo kwibuka, ndetse no kuzirikana agaciro n’umumaro wo kubungabunga amateka no gusangiza abandi amasomo ayakomokaho.
RCAP iti “Uru rwibutso ni urw’agaciro gakomeye ku Banyarwanda baba muri Australia cyane bamwe baba bagorwa no gukora ingendo za buri mwaka baza mu Rwanda kwibuka no kuzirikana abacu [bazize Jenoside yakorewe Abatutsi].”
Iri huriro kandi rigaragaza uru rwibutso ruzaba umwanya udasanzwe aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba bashobora kwibuka ndetse no gusubiza amaso ku mateka yaranze u Rwanda bakanayubakiraho mu guharanira ko ibyabaye bitazasubira.
Iti “Ruzanafasha kandi mu kuba imfashanyigisho, aho ruzajya rutanga amasomo ku baturage ajyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rube ahantu heza ho gusubiza amaso harebwa ingaruka zatewe n’urwango, ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside, hagamijwe ko imvugo ya ‘Ntibizongere’ iba ihame rya bose.”
Mu myaka ishize Abanyarwanda baba mu Burengerazuba bwa Australia bagiye bagira uruhare mu gufatanya n’abaturage b’i Stirling igice kibarizwa i Perth mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Ni na ko inzego z’ubuyobozi z’aka gace zagiye zifata mu mugongo u Rwanda ubwo Abananyarwanda baba muri Australia by’umwihariko mu gice cy’Uburengerazuba ubwo babaga bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabirwa n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu.
Uru rwibutso rwuzuye kandi rwitezweho gufasha mu guhangana n’ibibazo by’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragara muri iki gihugu n’ahandi ku Isi cyane ko rwo ubwarwo ari ikimenyetso gifatika cy’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.
Uru rwibutso ruje rukurikira urundi ruherutse gutahwa rwubatswe i Lauchringen mu Budage aho rwari urwa mbere rwari rwuzuye muri iki gihugu nyuma y’igihe kinini rwifuzwa.
Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 21 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo muu Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!