IGIHE

JICA igiye guha amahirwe angana abamugaye n’abadafite ubumuga

0 11-12-2012 - saa 20:03, Olivier Muhirwa

Umushinga w’Abayapani ufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere (JICA), watangije amahururwa y’iminsi 11, azahugura abafite ubumuga bagera kuri 18, bazahugura abandi ku bijyanye no kubaka umuryango abamugaye n’abatamugaye bibonamo bafite amahirwe angana.
Nk’uko byasobanuwe n’ukuriye JICA mu Rwanda Kobaya Hiroyuki, ngo aya mahugurwa azahabwa 18 batoranijwe mu turere tw’igihugu. Aba nibarangiza guhugurwa bakazafasha mu guhugura abandi bantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi, (…)

Umushinga w’Abayapani ufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere (JICA), watangije amahururwa y’iminsi 11, azahugura abafite ubumuga bagera kuri 18, bazahugura abandi ku bijyanye no kubaka umuryango abamugaye n’abatamugaye bibonamo bafite amahirwe angana.

Nk’uko byasobanuwe n’ukuriye JICA mu Rwanda Kobaya Hiroyuki, ngo aya mahugurwa azahabwa 18 batoranijwe mu turere tw’igihugu. Aba nibarangiza guhugurwa bakazafasha mu guhugura abandi bantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi, bakagerageza guhindura imyumvire abantu bafite ku bamugaye mu rwego rwo kubaka umuryango abamugaye n’abadafite ubumuga bagiriramo amahirwe angana.

JICA yo yari isanzwe ifatanya na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, binyuze mu mushinga wo gutanga ubumenyi n’ubushobozi, bigamije gufasha abantu bahoze ari abasirikare n’abandi bafite ubumuga kwihangira imirimo.

Kuba inyigisho zo guha amahirwe angana abafite ubumuga n’abatabufite, agiye kuzagera kuri buri wese. Ngo bizafasha abantu gusobanukirwa ibyo bashobora gufasha abafite ubumuga, nabo bumve badahejwe babashe gukorana n’abandi biteza imbere.

Aya mahugurwa yo kwigisha guha amahirwe angana abafite ubumuga n’abatabufite, amaze gutanga mu bihugu 17, u Rwanda rukaba rubaye urwa 18, muri Afurika rukajya ku mwanya wa kabiri mu bihugu bihawe izi nyigisho nyuma ya Afurika y’Epfo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

89 0 22-08-2016
169 0 22-08-2016
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza