IGIHE

Bugesera: Abahinzi b’umuceri bigishijwe guhinga muke bagasarura mwinshi

0 25-01-2013 - saa 15:56, Nsabimana Emile

Umushinga w’u Buyapani JICA, wahaye abahinzi b’umuceri ubumenyi bwo kuwurobanura bakawuhumbika neza bakawutera kandi ukera ari mwinshi.
Agoronome Zetsugaku Kurita ugenzura iyamamazabuhinzi rya JICA mu turere twa Bugesera na Ngoma, yatangarije IGIHE ko ubu abaturage babonye umusaruro ugereranyije na mbere kuko bahinga imbuto nziza kandi bagatera ingemwe ziri hagati y’ebyiri n’eshatu zitanga umusaruro ugaragara; mu gihe mbere haterwaga nyinshi ntizitange umusaruro.
Avuga ko (…)

Avuga ko bashoye amafaranga asaga miliyoni eshanu z’amadorari hagahugurwa abasaga 9500.

Gashongore Isaie, Agoronome wungirije ushinzwe igihingwa cy’umuceri muri JICA, yabwiye IGIHE ko mu gishanga cya Nyakariba kiri mu murenge wa Nyarugenge hahuguwe koperative icumi; muri Ngoma ho hagahugurwa umunani.

Abahuguwe bashyira mu bikorwa imihingire mishya

Agaragaza amasomo bahawe, ati “Bahabwa amsomo yo guhitamo imbuto, kuyihumbika, kuyitera, kuyibagara no gushyiramo ifumbire kugeza basaruye. Mbere umurima wa ari eshanu waterwagamo ibiro bitanu ariko kuri ubu uterwamo ikilo kimwe. Mbere bahingaga ibiro100 kuri hegiratari, kuri ubu bahinga ibilo 20 kuri hegitari.”

Abahuguwe bashyira mu bikorwa imihingire mishya

N’ubwo ariko aba bahinzi bahuguwe ku guhinga umuceri neza, abaganiriye na IGIHE bavuga ko bagifite ibibazo birimo kuba hari igihe uruzi rwuzura rugatwara imirima y’ imiceri, ngo bakanahura n’ ibibazo byo kubura ifumbire.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

89 0 22-08-2016
169 0 22-08-2016
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza