Ikigo cy’ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda Plc cyaguye serivisi z’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo gufasha abahinzi, aborozi, amakoperative n’ibigo bikora mu buhinzi kurinda ishoramari ryabo ingaruka zishobora kubangamira umusaruro n’imibereho yabo.
Old Mutual igaragaza ko ku muhinzi, igihembwe cy’ihinga kidasobanuye gusa ibihingwa biri mu murima, ahubwo kiba gikubiyemo amafaranga yashowe, amezi y’akazi, imibereho y’umuryango, amafaranga y’ishuri y’abana ndetse n’imigambi y’igihembwe gikurikiraho.
Ni muri urwo rwego iki kigo cyongereye imbaraga mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abafite ibikorwa muri uru rwego bashobore kurinda ishoramari ryabo ingaruka zishingiwe zishobora gutuma umusaruro uhungabana.
Mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona ubu bwishingizi, Old Mutual ibutanga binyuze muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, National Agriculture Insurance Scheme (NAIS).
Muri iyi gahunda, umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, mu gihe Leta y’u Rwanda imwunganira ikishyura 40% bisigaye. Old Mutual ivuga ko ubu buryo bugabanya ikiguzi cy’ubwishingizi, bukabufasha kugera ku bantu benshi.
Old Mutual kandi itanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo bitari mu byiciro byishingirwa muri gahunda ya NAIS. Ibi bituma n’abafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye bashobora kubona ubwishingizi bujyanye n’imiterere y’ibikorwa byabo n’ibyago bashobora guhura na byo.
Iki kigo kivuga ko kugira ubwishingizi gusa bidahagije, ahubwo ko abahinzi n’aborozi bakeneye no gusobanukirwa uko bukora ndetse no kumenya aho babonera ubufasha igihe babukeneye.
Ni yo mpamvu Old Mutual yashyizeho uburyo bwo kugeza serivisi hafi y’abaturage, buhuza itsinda ry’impuguke mu bwishingizi bw’ubuhinzi rikorera ku cyicaro gikuru, abahuzabikorwa bo ku rwego rw’uturere n’abakorera ku rwego rw’imirenge.
Abakorera ku cyicaro gikuru bashinzwe gutegura ubwishingizi no gufata ibyemezo bya tekiniki, abahuzabikorwa bo mu turere bagahuza serivisi zo ku cyicaro gikuru n’abakiliya bo mu turere, mu gihe abakorera mu mirenge ari bo baba hafi y’abahinzi, aborozi n’amakoperative.
Old Mutual ivuga ko ubu buryo bugamije kongera ubumenyi bw’abahinzi n’aborozi ku bwishingizi, kuborohereza kugera kuri serivisi zabwo no gukomeza kubegera aho bakorera ibikorwa byabo.
Iki kigo kigaragaza ko igihombo kibaye ku gihingwa cyangwa ku matungo kitagira ingaruka ku musaruro gusa, ahubwo gishobora no kugira icyo gihindura ku mibereho y’urugo, amafaranga y’ishuri, ubushobozi bwo kongera gushora imari mu gihembwe gikurikiraho, ndetse n’abakozi, abatanga ibikoresho n’abaguzi bashingiye kuri ibyo bikorwa.
Old Mutual ivuga ko ari yo mpamvu ibona ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi nk’uburyo burenze kwishyura igihombo gusa, ahubwo bukaba igikoresho gifasha umuhinzi cyangwa umworozi kongera guhaguruka, gushora imari bundi bushya no gukomeza guteza imbere ibikorwa bye mu buryo burambye.
Iki kigo gikomeje gukorana n’abahinzi n’aborozi, inzego za Leta, amakoperative, ibigo by’imari n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi, hagamijwe kurushaho kunoza uburyo bwo guhangana n’ibyago bishobora kwibasira uru rwego mu Rwanda.
Abifuza amakuru arambuye kuri ubu bwishingizi bashobora gusura urubuga rwa Old Mutual cyangwa bagahamagara kuri 2828.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!