Gatera Jack yegukanye irushanwa rya Golf ritegurwa na MTN Rwanda rya ’MTN Y’ello Tee-Off’, ryakinwe bwa mbere nyuma y’imyaka irindwi iyi sosiyete y’itumanaho idategura irushanwa rikomeye, ubuyobozi bwayo buvuga ko ari intambwe idasubira inyuma.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ni bwo iri rushanwa ryakiniwe ku kibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas, ryitabirwa n’abakinnyi 202 biganjemo abasanzwe bakinira kuri iki kibuga.
Wari umwanya mwiza wo kongera kwihugura ku mukino wa Golf kuri bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda, ariko nanone abakinnyi bakomeye bagahatanira amanota meza mu myobo 18 igize iki kibuga.
Abakinnyi 26 bo mu byiciro bitandukanye birimo iby’abagore, abagabo ndetse n’abakuze ni byo byahembewe mu mugoroba wo gutanga ibihembo na wo wabereye kuri iki kibuga.
Muri rusange irushanwa ryegukanwe na Gatera Jack wahawe igikombe ndetse n‘itike y’indege [Business Ticket] ya Sosiyete ya Turkish Airlines. Yafashe igihembo cye ari kumwe n’umugore we, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.
Ibindi bihembo byatanzwe harimo amatike yo kurara muri Mantis Kivu Marina Bay Hotel, ayo kurara muri The Manor Hotel, ayo kurara muri Emeraude Kivu Resort, ayo gufata amafunguro muri Pearl Lounge, ayo gukoresha imodoka muri Garage ATECAR, telefoni zigezweho zikorwa n’uruganda rwa Samsung.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Ndoli Didas, yavuze ko iri rushanwa rifite imbaraga ku buryo rigiye kujya riba buri mwaka.
Ati “MTN Rwanda twagarutse kandi tugarukana imbaraga zituma irushanwa rizajya riba inshuro nyinshi, kuko ni ingenzi cyane kuko riduhuza n’abakiliya bacu kuko buri wese uri hano hari uburyo yafashije sosiyete yacu gutera imbere.”
MTN Rwanda isanzwe itegura andi marushanwa ya Golf nka MTN Y’ello Golf Challenge, ndetse igatera inkunga n’andi marushanwa ategurwa n’ibindi bigo muri uyu mukino.
Abitwaye neza ’MTN Y’ello Tee-Off’
Nearest to the pin ladies: Roshni Shah
Nearest to the pin seniors: Byusa Alphonse
Nearest to the pin men: Musaare Steven
Longest drive ladies: Alice Rwigema
Longest drive seniors: Kayinamura Gedeon
Longest drive men: Tuyishime Emmanuel
Ladies HCP 19-36
2nd Runner up: Roshni Shah 34
Runner up: Diane Mukunde 40
Winner: Cynthia Fayman 48
Ladies HCP 0-18
2nd Runner up: Lee Jyung Ja 76
Runner up: Irene Wanjiku 74
Winner: Olivia Ntambara 68
Seniors
2nd Runner up: Andrew Kanyonya 75
Runner up: Bakul Batavia 74
Winner: Kamanzi Louis 73
Men HCP 19-28
2nd Runner up: Maurice Toroitich 37
Runner up: Tresor Senga 38
Winner: Mark Nkurunziza 39
Men HCP 10-18
2nd Runner up: Dieuodone Nzafashwanayo 72
Runner up: Byishimo Alnaurd 69
Winner: Emmanuel Wuver 65
Men HCP 0-9
2nd Runner up: Paul Ntaganda 72
Runner up: Kabatende Darlington 72
Winner: Darran Johnson 72
Runner up Gross: David Rwiyamirira 75
Overall winner: Gatera Jack 73
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!